Digiqole ad

Mu mideli haravugwamo kwikunda no gusuzugurana

 Mu mideli haravugwamo kwikunda no gusuzugurana

Kumurika imideli ni ibintu bijyedna bifata intera mu Rwanda

Nta gihe kinini gishije mu Rwanda hatangijwe ubundi bwoko bw’imyidagaduro bushingiye mu kumurika imideli, ubu ikiri kuvugwa muri uru ruganda rw’imideli  ni amakimbirane ashingiye ku kwikunda, kutubahana n’ibindi.

Kumurika imideli ni ibintu bijyedna bifata intera mu Rwanda

Kuva mu 2005 nibwo hatangiye kuzamuka amazina ya bamwe mu bakora akazi ko kumurika imideli no kuyihanga, ibi bisa n’aho byari bishya ku Banyarwanda cyane ko wari umuco utiwe mu bindi bihugu nka America, i Burayi n’ahandi.

Uko imyaka yakomeje gusimburana n’abakunzi b’imurikamideli bakomezaga kwiyongera n’abari muri urwo ruganda batangira kumenyekana no gutumirwa mu maserukiramuco n’ibitaramo by’imideli.

Muri urwo rugendo rwose rusa n’aho ruruhije, abari muri uru ruganda rw’imideli na bo barakoraga cyane ngo barusheho kwigarurira imitima ya benshi.

Ibi ariko bisa n’ibitaratinze kuko hatangiye kuzamuka amazina y’ibitaramo by’imideli n’inzu ihangirwamo zitangira kumenyekana cyane.

Nyuma yo gukora cyane no gukundisha Abanyarwanda imideli yahangiwe mu Rwanda, ubu noneho ikiri kuvugwa cyane ni ubwumvikane buke hagati y’abategura ibitaramo, abahanga n’abamurika imideli.

Barashinjanya kwikunda, kutubahana, kurema amatsinda ashingiye ku kwima bamwe amahirwe yo kwerekana ibyo bakora n’ibindi.

Abemeye kuganira n’Umuseke bavugaga ko ibi bibazo atari ibya none ko ahubwo bimaze igihe kinini, bakavuga ko hari n’abo byagizeho ingaruko bibaviramo no guhagarika uyu mwuga.

Ku bw’impamvu z’akazi bakora twifuje kudatangaza amazina muri iyi nkuru. Umwe mu bamurika imideli yatubwiye bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Yagize ati “Burya aka kazi dukora ntikoroshye cyane, muri ‘fashion industry’ yacu ibintu ntibimeze neza, hari ikibazo cy’abantu bamwe bataba bifuriza abandi iterambere. Mu bitaramo byinshi usanga hahoramo amasura amwe utiriwe ujya kure uhita ubona ko harimo ikibazo gikomeye cyane. None se wavuga gute ko abantu bamwe ari bo bashoboye gusa kandi igihugu cyuzuyemo abamurika imideli benshi?”

Umwe mu bakuriye itsinda ry’abamurika imideli mu Mujyi wa Gisenyi we avuga ko bigoranye gukorana n’abasanzwe bazwi mu ruganda rw’imideli.

Ati “Mu 2014 twigeze gutegura igitaramo i Gisenyi, twifuzaga gutumira abamurika imideli b’i Kigali, icyadutangaje ni uko banze kuza bakatubwira ko nta mwanya babibonera. Ntitwacitse intege twagerageje no kwegera bamwe mu bari basanzwe bategura ibitaramo bimurikirwamo imideli ngo badufashe gutegura neza igitaramo, aha ho twaratangaye cyane kuko twabaye tukibagezaho icyifuzo cyacu batubwira ko tutabahaye miliyoni bataza gukorana natwe.”

Avuga ko igitaramo ubwacyo cyari gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ihumbi magana atandatu (Frw 600 000).

Abategura ibitaramo bashinjwa kuguma i Kigali gusa ngo ntibaba bashaka gukorana n’abo mu ntara.

Uyu twaganiriye ati “Ni gacye cyane uzabona abantu baturutse mu Ntara bamurika imideli muri biriya bitaramo bisa n’ibikomeye.”

Umwe mu bahanga imideli na we avuga ko ibibazo bitari ku bamurika imideli gusa kuko ngo na bo bafite ibibazo bikomeye.

Ati “Ntaciye kure hano abahanga imideli bafite amatsinda ashingiye ku mazina n’ibindi ntazi, iyo batagushaka ntimwakorana. Wumva amakuru y’igitaramo cyenda kuba washaka kujya kumurikamo imideli ukumva baguciye amafaranga nawe winjiza mu mezi nk’atandatu, ibi byose bikorwa iyo utari mu itsinda ry’aba-designer baba bari mu bari gutegura icyo gitaramo kuko iyo uri mu itsinda ry’abateguye igitaramo ntacyo ucibwa.”

Undi usanzwe utegura ibitaramo bimurikirwamo imideli yadutangarije ko abasanzwe bategura ibitaramo by’imideli barangwaho no gupingana.

Ati “Ntibijya bitworohera guhuza kuko usanga hano abategura ibitaramo batumvikana, biragoye no kumvikana buriya hari n’abacana inyuma bakagenda basebanya bagamije kwangisha abantu igitaramo runaka.”

Byabaye akazi nk’akandi kose kinjiza amafaranga

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Muzanatubarize niba nta na Ruswa y igitsina ibamo????????????????

  • Ariko bariya bana ko baba biyuhagiye bihagije mushaka kubakoraho uko mwiboneye mukumva bakwemera??? Iriya myenda y’umweru iranabahenda. Muhoshi!

Comments are closed.

en_USEnglish