Digiqole ad

Igitego Rusheshangoga yatsinze Sunrise FC Umuseke wagitoye nk’icy’umwaka

 Igitego Rusheshangoga yatsinze Sunrise FC Umuseke wagitoye nk’icy’umwaka

Igitego rukumbi Rusheshangoga yatsinze muri uyu mwaka w’imikino cyahize ibindi mu bwiza

Si kenshi myugariro wa APR FC Michel Rusheshangoga atsinda ibitego. Gusa icyo yatsinze  Sunrise FC mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka cyari akataraboneka. Cyatowe n’Umuseke nk’icyahize ibindi.

Igitego rukumbi Rusheshangoga yatsinze muri uyu mwaka w'imikino cyahize ibindi mu bwiza
Igitego rukumbi Rusheshangoga yatsinze muri uyu mwaka w’imikino cyahize ibindi mu bwiza

Tariki 11 Ukuboza 2016 ubwo hakinwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ APR FC ifite igikombe cy’umwaka ushize, yakiriye Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare.

Igitego Nshuti Innocent yatsinze ku munota wa 14 cyahaye APR FC ikizere kugera ku munota wa 74 ubwo Vedaste Niyibizi yishyuriraga ikipe yo mu Burasirazuba.

Amanota atatu APR FC yabonye muri uwo mukino iyakesha kapiteni wungirije wayo Michel Rusheshangoga watsinze igitego cy’igitangaza ku munota wa 90, bamwe mu barebye uwo mukino batangiye no kwitahira.

Ni umupira wari uturutse muri ‘corner’ yatewe na Bizimana Djihad, umunyezamu wa Sunrise FC Itangishatse Jean Paul awukubita ibipfunsi akiza izamu rye awusubiza hagati mu kibuga.

Uyu mupira wasanze Michel Rusheshangoga muri metero nke uvuye ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri atera ishoti rikomeye ari muri metero nka 50, ubwugarizi bwa Sunrise FC bushiduka ryageze mu izamu.

Michel yabwiye Umuseke ko atera ririya shoti nta kizere yari afite ko rivamo igitego cy’igitangaza agira ati: “Ikizere cy’intsinzi cyari cyagabanutse kuko iminota yari iri kurangira. Gusa mu mupira amahirwe ashira burundu iyo umusifuzi asifuye ko umupira urangiye. Nabonye umupira uje mu kerekezo nari ndimo ngerageza kuwutanga uwo twari duhanganye nshaka kuwusubiza mu rubuga rw’amahina ngo ba rutahizamu bacu bagerageze amahirwe ya nyuma. Ariko ndashima imana yampaye imbaraga nawuteranye zatumye ujya mu izamu kuko si kenshi mbona ibitego kuba naratsinze igihesha ikipe yanjye amanota byaranshimishije cyane.”

Umuseke urakomeza kwegeranya ibyiza abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeza kuzirikana muri uyu mwaka wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’ yegukanywe na Rayon sports.

Michel Rusheshangoga ibyishimo byaramurenze nyuma yo guhesha ikipe ye amanota agoye
Michel Rusheshangoga ibyishimo byaramurenze nyuma yo guhesha ikipe ye amanota agoye

Video: AZAMTvRw

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • None se ko hatowe igitego cy’umwaka uwo mwaka utararangira? Ubu se mu mikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona muzi bizagenda bite mu byerekeye ibitego bizinjizwa? Naho se mu gikombe cy’amahoro cyikiri cyose kandi nacyo kibarirwa mu mwaka w’imikino y’umupira w’amaguru 2016-2017? Muba mwitonze rwose mbere yo gutangaza ibingibi…

Comments are closed.

en_USEnglish