Digiqole ad

Ikinyarwanda/Ikirundi mu ndimi 10 zivugwa cyane muri Africa

 Ikinyarwanda/Ikirundi mu ndimi 10 zivugwa cyane muri Africa

Mwalimu w’i Ndera arigisha abana Ikinyarwanda mu ishuri ribanza. Photo © Evode Mugunga/Umuseke

Muri Africa habarwa indimi zirenga 2 000, izirenga ijana nizo zivugwa neza n’abantu barenga miliyoni imwe nibura. Izivugwa cyane 10 zikurikirana gutya; Icyarabu kivugwa n’abantu miliyoni 150, Igiswahili (miliyoni 100) Amharic kivugwa na miliyoni 50, igi-Haussa (miliyoni 35), iki-Yoruba (miliyoni 30) Oromo (miliyoni 25) Ibo kivugwa na miliyoni 24, Ikinyarwanda n’ikirundi indimi zidatandukanye cyane zivugwa n’abarenga miliyoni 20) Ilingala (miliyoni 13) Isizoulou na Isixhosa (miliyoni 10).

Mwalimu w'i Ndera arigisha abana Ikinyarwanda mu ishuri ribanza. Photo © Evode Mugunga/Umuseke
Mwalimu w’i Ndera arigisha abana Ikinyarwanda mu ishuri ribanza. Photo © Evode Mugunga/Umuseke

Uvanyemo indimi zavuye mu mahanga nazo zivugwa muri Africa nk’igishinwa, igihindi, igisipanyole, igiportugali, igifaransa, icyongereza, Afrikaans, izindi ndimi zigera ku 2 000 zivugwa muri Africa zigabanyije mu miryango ine nk’uko bisobanurwa na Académie Africaine des Langues (Acalan) y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ifite ikicaro muri Mali.

Indimi zirenga 1 456 zivugwa mu gice kiri hagati y’imigezi minini ya Niger na Congo, 500 muri zo zikavugwa n’abantu bita aba Bantou ari naho higanje indimi nyinshi.

Ibihugu 10 bivuga igishwahili  

U Rwanda ubu narwo rufite ubushake bwo guhindura uru rurimo urw’igihugu habanje kurwigisha mu mashuri, nubwo bwose bitaraba ariko abahanga mu ndimi babara ko ruvugwa no mu Rwanda.

Agace kose ka Africa y’Iburasirazuba ndetse n’uburasirazuba bwa Congo ahabarirwa abantu bose hamwe miliyoni zigera cyangwa zirenga 150 bavuga uru rurimi nk’urundi bakoresha cyane cyane mu byashara. Uganda, Burundi, Kenya, Tanzania Somalia n’u Rwanda igiswahili kiravugwa.

Muri izi ndimi Bantou kandi Ikinyarwanda n’Ikirundi indimi abahanga mu ndimi bafata nk’impanga zivugwa n’abarenga miliyoni 20. Kimwe n’indimi za Isizoulou na Isixhosa muri Africa y’Epfo zivugwa  n’abarenga miliyoni 10 muri Africa y’epfo nazo zifatwa nk’indi zegeranye cyane.

Izindi ndimi zivugwa cyane ni Haoussa ruvugwa n’abagera kuri miliyoni35 muri Niger, Togo na Nigeria, Yoruba ruvugwa n’abagera kuri miliyoni 30 muri Nigeria, Benin na Togo hamwe na Ibo ruvugwa muri Nigeria gusa.

Oromo ni uruvuwa n’abaturage bagera kuri miliyoni 25 muri Ethiopia, Somalia, Kenya na Djibouti hamwe na Amharic ruvugwa n’abagera kuri miliyoni 50 muri Ethiopia, Sudan, Djibouti ndetse no hakurya muri Yémen.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • I Kinyarwanda kirengeje 30 million. Fata Rwa 11m+ Burundi 11m + Mulenge 2m + Tz 1 m + Ug 2 m + + Drc 2m = 27 million. Minimum.

    • Ibyo uvuga nibyo. Ikinyarwanda kivugwa n’abarenga miliyoni 30.

      • Nibyo da! Ikindi gitangaje nuko ku Isi, FRANCAIS na ANGLAIS ngo nizo ndimi zonyine zivugwa ku migabane yose.
        (Ibaze ko kera nari nziko igifaransa cyazanywe mu Rwanda n’abafaransa)

  • BBC cg Voice of America ntabwo bavuga I Kinyarwanda Nta bacurangira abahetsi.

  • ikinyarwanda njye zi ko kivugwa nabarenga 30millions ariko

  • Nange ntekereza ko abavuga ikinyarwanda barenga millioni 20, kuko mwibagiwe ko muri congo hari abavuga ikinyarwanda.

  • Woww ibazeko muri izo ndimi mbasha kuvugamo eshatu Neza ndategwa, ikinyarwanda, igiswahili, ni igihaussa kivugwa mu majyaruguru ya Nigeria Cameron, Chad na Niger, muperereze nurundi rurimi rwitwa igifurani narwo ruvugwa muri west Africa nurwo mu bwoko bwaho sankara yakomokaga nabo nibenshi gusa rwo rwarananiye peee

Comments are closed.

en_USEnglish