Digiqole ad

Episode 116: Daddy ahawe ubutumwa bukomeye Bob yari amaranye iminsi

 Episode 116: Daddy ahawe ubutumwa bukomeye Bob yari amaranye iminsi

Nellson – “Ma Bella! Ndagukunda cyane ntabwo nakwemera ko udatamba iwanjye utambaye agatimba, ariko nyemerera iri joro utahe iwanjye utamirije agatimba k’urukundo nagutamirije umunsi witsamura nkakubwira ngo urakankunde nako urakire!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Jojo – “Incwiiii! Ariko mama shenge urukundo rwiza sha!”

Brendah – “Ma Nelly! Ndabyumva urahangayitse kandi koko nanjye ni uko ndahangayitse, ariko reka twihangane dutegereze umunsi ugere uzarye ibiryo bakubwira ngo bon appetit kandi humura bizaba bigishyushye!”

Brendah yavuze gutyo nongera kumwitegereza mbona neza ko koko afite urukundo kimeza rwasobetse imizi muri Nelson ndetse rugakura rukaba ururabo rwiza rwahumuriraga abantu bose bari aho, ibintu byari bibereye amaso ndetse n’amagambo yabo akaryohera amatwi bimwe byiza.

Nelson yakomeje kwitegereza Brendah agize ngo avuge Mama Brown ahita amutanga maze aravuga.

Mama Brown – “Nelson, umvira Brendah niba koko umukunda! Erega ishema ry’umwari ni agatimba, ntiwumva ko uzasanga binagishyushye?”

Brown – “Nibyo Bro! Rwose humura umwari wawe aganje mu mutima wawe, kandi azagumamo kuko yahageze akahaca ingando nawe ukamusigasira. Nelson, urukundo rwaraguhiriye ntabwo uri nkanjye ugiye gupfana agahinda.”

Njyewe – “Ihangane Brown! Bibaho mu buzima ariko komera bizashira nawe ube uwo waremewe kuko utaremewe kwicwa n’agahinda!”

Nelson yakomeje kwitegereza Brendah, hashize akanya amwongorera utuntu tutumvise basekera rimwe Nelson ahita avuga.

Nelson – “Mama! Nta bugaboo butisubiraho, reka nihangane Brendah wanjye atazabura ishema ry’abari.”

Mama Brown – “Nuko mwana wanjye! Erega ntakizatuma mutabana kandi Imana yatumye ntahitanwa n’ubu burozi ni uko ishaka ko nzabutahana na so ubundi nkabona kwitahira!”

Nelson – “Oya humura Mama! Ntaho uzajya uracyari ingenzi kuri twe!”

Mama Brown – “Yego shenge urakoze!”

Nelson – “Reka tujye kuryama nako kubyuka n’ubundi burakeye!”

Mama Brown – “Ese ubundi mwaraye aho kugira ngo mugende ijoro ryose?”

Nelson – “Oya reka dutahe nta mukwe urara kwa nyirabukwe byaba ari amahano, ahubwo wenda ni ah’ejo!”

Twese – “Hhhhhh!”

Njye na Nelson twasezeye Mama Brown maze afata Brendah n’abandi baraduherekeza turasohoka batugeza ku muryango w’igipangu, turabasezera, moto z’i Kigali na zo murazizi ntizitinda zaje vuba turazurira twerekeza mu rugo.

Twagezeyo busa nk’aho bwenda gucya turakomanga Zamu arakingura turinjira tugezemo imbere dutungurwa no gusanga amatara yo muri salon acyaka.

Nelson – “Uuuuuh! Ariko Fils buriya yabaye ate? Aratinyuka akajya kuryama amatara yaka?”

Njyewe – “Uuuuuh! Wasanga ari uko yari azi ko ukuri inyuma.”

Nelson – “Gute se kandi naramubwiye ngo ntakajye antegereza!”

Njyewe – “Mubabarire buriya ntabwo azongera, ashobora kuba yibagiwe.”

Nelson – “Reka nyure hano mbanze nzimye amatara.”

Njyewe – “Nanjye reka njye guhengeka umusaya, ariko se ubu ntiwasanga ari we ukicaye muri salon ra?”

Nelson – “Eeeh! Ariko uzi ko byashoboka?”

Nelson yahise ashyiramo urufunguzo vuba vuba arakingura, twinjiye koko dusanga Clovis Fils na mama basinziriye muri salon turikanga.

Nelson – “Ayayaya! Uzi ko basinziriye hano?”

Njyewe – “Oooohlala!”

Ako kanya Fils yashigukiye hejuru twese turikanga, ahaguruka yiruka asakuza Nelson ahita amufata ngo atagira icyo agwira kikamwangiza.

Fils – “Yubububu! Zirikona!”

Nelson – “Humura humura ni twebwe!”

Fils – “Ahwiiiii! Nari ndi kurota inka zigiye kona!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Fils – “Boss, uwababwira ahantu nari nagiye naza ngasanga zagiye!”

Nelson – “Uuuh! Wari wagiye he se sha?”

Fils – “Nari nagiye guca ishu ryo guhekenya!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Ako kanya Mama na Clovis bahise bakanguka maze batangira kubyiringira amaso.

Mama – “Uuuuuh! Ese ni mwebwe? Yoooh! Ahwiiii! Ko mwari murayeyo se?”

Njyewe – “Mama, ni twebwe! Ahantu twari twagiye twahasanze amage biba ngombwa ko tubanza kuyakemura. Ahubwo se ko mwasinziriye muri salon?”

Mama – “None se ubu twari kuryama tubasize mu gasozi, byongeye kandi mugenda mwiruka?”

Nelson – “Yoooh! Muhumure rwose nta kibazo, ahubwo ikosa ni iryacu twe tutababohoye.”

Mama – “Nta kibazo ubwo mugarutse amahoro ngaho reka tujye kuryama.”

Njyewe – “Yego Mama! Mwakoze cyane! Clovis, ihangane mwana wa Mama byose nabimenye gusa komera dore ubu nibwo bita ubuzima.”

Clovis – “Ndabizi Bro! Wivunika! Ahubwo senga Imana tuve muri aya magorwa amahoro.”

Njyewe  – “Ahaaaa! Clovi, ni ah’amasengesho pe! Naho ubundi…”

Nelson – “Muhumure basore, nubwo bikomeye ariko nta rugamba rutarangira, ahubwo reka tujye kurambika umusaya. Clovi, ngwino nkwereke aho uryama.”

Twashimiye cyane Nelson maze natwe turabasezera turasohoka tujya kuryama muri ya nzu yacu. Nkigera ku buriri nta kindi natekereje usibye urugamba rwanjye na Gatera, nasinziriye ntabizi nongeye gukanguka mbona izuba ryakambye.

Natangiye kwibaza noneho aho nerekeza ariko ndahabura, ndabyuka ndakingura ngeze hanze mba mpuye na Clovis.

Clovis – “Ngize chance ndakubonye! Nari nje kugukangura!”

Njyewe – “Ewana nanjye natinze kubyuka kabisa, saa tatu?”

Clovis – “Nta kundi! Uzi icyari gitumye nza no kukubyutsa se?”

Njyewe – “Ni amahoro se ahubwo?”

Clovis – “Wahora ni iki? Ngwino mu nzu nawe wirebere!”

Njye na Clovis twinjiye mu nzu tugeze muri salon kwa Nelson afata telephone maze arayimpereza.

Clovis – “Nsomera iyo message!”

Nafashe telephone mbona harimo message ivuga ngo:

“Ni Gatera! Ndagushaka nonaha, ndagushaka mu rugo iwanjye kandi nutinda cyangwa ukiha kuzana n’abashinzwe umutekano uraba uzi icyo nkorera gashiki kawe”

Njyewe – “Yeee? Clovi, iyi message uyibonye nonaha?”

Clovis – “Yego! Nibwo nyibonye ariko mbuze icyo nkora neza neza! Ubu mbigenze nte? Mushiki wanjye se?”

Njyewe – “Ubu se dukoze iki koko?”

Nkivuga gutyo twahise tubona urugi rufungutse dusanga ni Nelson, ahita aza adusanga.

Nelson – “Bite se ko mbona mwumiwe!”

Clovis – “Wahora ni iki ko noneho ibintu bibaye ibindi!”

Nelson – “Habaye iki se kandi?”

Clovis – “Akira nawe undebere iyi message!”

Nelson yafashe telephone na we yihera ijisho message ya Gatera, amaze kuyisoma arikanga.

Nelson – “Ubu se noneho turabigenza gute?”

Clovis – “Daddy, reka ngende nitange nta kundi!”

Nelson – “Oya buretse! Reka ndebe iyo nomero ikoherereje message.”

Clovis – “Ugira ngo se iragaragara? Ashwii!”

Nelson – “None se ubu tubigire dute?”

Clovis – “Nta yandi mahitamo dufite, reka ngende basi mbasabe babe ari njyewe bafata barekure mushiki wanjye!”

Nelson – “Buretse gato. Ubu ngiye gukora uko nshoboye kose mbafashe kuko nanjye nafashijwe n’abantu. Daddy, akira telephone nari nkuzaniye ngo turebe ko twakwirwanaho natwe.”

Njyewe – “Eeeeh! Smart phone?”

Nelson – “Daddy, none se ko uwo uhanganye na we mutari kumwe, nta kundi nyine reka duce muri iyi nzira.”

Clovis – “Reka njyewe mbe ngiye nubwo ntazi niba ngaruka!”

Nelson – “Oya siga nimero kandi ntuze kuva Online.”

Clovis – “Mumbabarire mutagira ibyo mukora mushiki wanjye Gatera agahita amwivugana!”

Nelson – “Wowe genda ibindi turabyikorera.”

Clovis yakubisemo udukweto vuba vuba afata inzira ariruka, nanjye nkura simcard muri ka gatelephone gato nzishyira mu yo Nelson yari amaze kumpa ahita ambwira.

Nelson – “Ufiteho ama unite?”

Njyewe – “Ndumva ariho!”

Nelson – “Ok! Ubu rero hari Umupolisi mvuye kureba ngo adufshe muri ibi bibazo!”

Njyewe – “Ngo Umupolisi?”

Nelson – “Yego! Ubu buri wese agiye guca inzira ye dukurikire Clovis, ndabakorera group nshyiremo n’uwo Mupolisi buri kimwe cyose mwumva, message, byose mubishyireho amakuru yose turajya tuyabona aha.”

Njyewe – “None se ubwo uwo Mupolice uramwizeye?”

Nelson – “Ndamwizeye rwose, ahubwo gira vuba ube ugiye!”

Narasohotse vuba vuba nsubira mu cyumba cyanjye nambara agapira, ngeze ku muryango.

Mama – “Uuuuh! Noneho se kandi ugiye he? Ntabwo uzi ko urimo ushakishwa, erega nta nubwo wigeze umbaza uko byagenze!”

Njyewe – “Mama! Ihangane! Nkurikiye Clovis, Gatera aramuhamagaye!”

Mama  – “Yeee? Mwana wa! Ibyo ni ibiki umbwiye? Sigaho guma aha atampekura bwa kabiri!”

Njyewe – “Oya Mama! Humura ntacyo mba! Ahubwo reka nihute.”

Nasize aho Mama nsubira mu nzu, dusohokana na Nelson tugeze ku muhanda dufata moto dukurikira Clovis. Twatandukanye twenda kugera ahahoze ari mu rugo kuko nari menyereye quartier nakase kuri restaurant yo kwa Jado nicara nitegeye ku rugi rwo mu rugo ubundi mfungura telephone.

Nkimara kuyifungura, message zatangiye kuza ako kanya mba mbonye record ije mfata ecouteur ntangira kuyumva.

Gatera – “Niko sha! Harya ngo ibyo nakubwiye byarakunaniye?”

Clovis – “Oya Boss! Ntabwo byananiye ahubwo narababuze!”

Gatera – “Uranshinyagurira nta soni ntabwo ureba ko nuzuye ibisebe?”

Clovis – “Mwihangane!”

Gatera – “Ihangane nawe! Ndashaka iriya video uyu munsi kandi iryo ni ihame, niba ushaka ko gashiki kawe…”

Clovis – “Oya rwose ndakwinginze rekura mushiki wanjye ibyo wifuza byose nzabigukorera.”

Gatera – “Nanjye ndakubwiye ngo ntawe ndekura utarakora ibyo nagusabye, nako ntaramuhaga!”

Clovis – “Ngo?”

Iyo record yararangiye ntegereza ko izindi message ziza ariko ndazibura biranyobera, si nzi ukuntu narebye amafaranga asigayemo nsanga yashize, ngisohoka ngo ndebe aho nagura ama unites numva umuntu ankozeho mpindukiye.

Njyewe – “Eeeeeeh! Bob bite wangu?”

Bob – “Genda ntacyo umbwira wana!”

Njyewe – “Uuuuh! Turapfa iki se kandi?”

Bob – “Genda wowe usigaye ushaka kwiga kuba ingona! Waratwihungije pee?”

Njyewe – “Ooohlala! Oya ntabwo nabikora Bro! Ubu ni ibibazo gusa!”

Bob – “Ariko ni na byo! Uzi ukuntu buriya gushaka umugore ari danger?”

Njyewe – “Uuuuh! Ngo umugore?”

Bob – “Si naje kukureba se aho ukorera ngasanga umugore wawe ari we urimo? Ahubwo se ubwo rimwe ntabwo twari kurimira!”

Njyewe – “Bob, uriya ntabwo ari umugore, ibyanjye ni birebire buriya ntiwabishyikira aka kanya.”

Bob – “Uuuuh! Niyo mpamvu wakuyeho telephone se?”

Njyewe – “Na byo birimo Bro! Ariko nabonye indi turaza kuvugana, ahubwo subizamo nomero zawe!”

Bob yanditsemo nomero ze arangije ampereza telephone ndayemeza, ahita ambaza.

Bob – “Ese ko mbona ukebaguza?”

Njyewe – “Bro, ni hatari! Erega, ahubwo se waretse nkaba ngucitse ko nguhamagara?”

Bob – “Nta shida ubwo uraza kumbwira nkugereho ubwo ufitemo kamwe!”

Njyewe – “Nta kibazo turaza kureba. Bob, urabizi nawe ko nta ribi ryanjye.”

Bob – “Ntiwumva se! Fata Push!”

Nasezeye Bob arahindukira, agitera intabwe nanjye mpindukira vuba ako kanya numva arampamagaye ndongera ndahindukira mbona Bob ari kugaruka angezeho.

Bob – “Nari nibagiwe kukubwira!”

Njyewe – “Umbwira iki se kandi?”

Bob – “Amaze kuza hariya nkorera inshuro eshatu da!”

Njyewe – “Nde se?”

Bob – “Sacha!”

Njyewe – “Uuuuuuh! Ngo ashaka?”

Bob – “Wahora ni iki ko nitwaje ko natandukanye na Christa kubera we nkamusaba ko twisungana aho kunyumva akajya ambaza amakuru yawe!”

Njyewe – “Eeeeh! Bob, ibyo uvuga ni ukuri?”

Bob – “Ndagatwika ibitabo bya Kiliziya niba mbeshya Imana impane kugendesha inda kuva uyu munsi!”

Namaze kumva ibyo Bob amaze kumbwira byasaga nk’igitangaza, nsa n’uwibagiwe icyanzanye ntangira kwibonera amafoto yanjye na Sacha turi guhoberana, nashigutse mbona Bob ampereza telephone.

Bob – “Akira zandike uze kumuhamagara cyangwa umwandikire umubwire ngo ni Daddy byonyine uraba wibonera.”

Nafashe telephone nandika nomero vuba vuba ndi no gutitira ndangije muhereza telephone.

Njyewe – “Urakoze Bob!”

Bob – “Tumanukane se untinyure umusaza, uzi ukuntu muhabuka faux?”

Njyewe – “Umusaza wuhe se kandi?”

Bob – “Papa wawe Man!”

Njyewe – “Niho ugiye se?”

Bob – “Arampamagaye ngo njye kumukorera ya modoka.”

Njyewe – “None se nako nyine…………………………………”

 

Ntuzacikwe na Episode ya 117 muri Online Game

 

Usabwa kwiyandikisha ni utariyandikishije mbere. Uwiyandikishije asabwa gusa kwinjira akoresheje Username na Password yakoresheje yiyandikisha

Niba utariyandikisha, uzuza ‘form’ iri munsi

Uko wakuzuza form:

Ahabanza shyiramo izina ryawe (urugero: Patrick) Iri ni naryo riba Username yawe
Aha kabiri shyiramo email yawe
Aha gatatu shyiramo izina (urugero: Kagabo)
Aha kane shyiramo password  (iyo ushaka yose ariko uzajya wibuka)

Hepfo kanda muga toolbox ka terms and conditions

[ihc-register]

36 Comments

  • Ni gato merci

  • thx umuseke

  • Ese ko musigaye muduha agakuri?mwisubireho

  • Yooooo.Gatera afatwe pe!!! Ibi birarambiranye rwose numugome

  • Ko kwiyandikisha byanze mwadufasha iki?

  • Ariko koko Nelson aracyatega moto?ubuse koko ibi ntibikinnye nabi?

    • sha nanjye nahoze mbyibaza. Cyane noneho ko bavuga ko ariwe wasimbuye papa we muri rwa ruganda, akantu akibitseho. Ni gute nta modoka aragura?

      • Nanjye ndumva yakabaye
        yaraguze imodoka 💁💁

      • Thanks umuseke ndabakunda cyane!!!
        gusa muduhaye , agakuri pee!!

        Abasomyi mwese mbifurije kugubwaneza aho muri hose!!!!

  • muradusondetse kuko nigato cyane.murakoze umuseke

  • Thx umuseke ark nigato cyane

  • Murakoze gusa nigato cyane

  • Bjr,Ange hamagara kuri numéro ziri hasi. kuri bureau baragufasha nange nibo bamfashije.

  • muri aba mbere kabsa

  • thx

  • Sans mentir kuva mwazana iyi systeme musigaye muturiramo 5 phrse ubundi ikaba irarangiye mwihangne mwikosore murakoze

  • yoo nigato cyane mugerageze mwongere thx umuseke

  • channy izo nimero zo zirihe ngo mbahamagare ko nanjye rwose byanze neza neza!!! hagire umfasha ansobanurire neza pe!!!!

    • Mahoro, andikira kuri email *[email protected]* baragufasha kwiyandikisha.

  • iyi episode ni ngufi pe! nta na element interessant ifite umenya umwanditsi yayiteguye arushye! gusa iraca amarenga yo gucakira gatindi gatera akazashinjwa ibyaha bye byose ari muri gereza azize kariya kana ashaka kubanza guhaga. murakoze.

  • Ko kwiyandikisha byanze

  • Mahoro ngizo numero 0788772818 / 0788516551

  • nigato cyane rwose gusa wamugani nelson ntiyagakwiye gutega moto umuntu ufite nazamu kweli ark rero Gatera nawe ararambiranye nahose pascal yaje kugaruka murugo ndabona nazaharuka noneho azivugana brendah gisa mureke kudusondeka

  • Gatera na Pascal ni abasaza bapfuye bahagaze kbsa, ako kana se mana ko kabaye umugore imburagihe? Brendan uri umukobwa wuzuye kbsa iyo uba birihanze wari kwemera gutaha kwa cheri wawe mukabirangiza, abari bagufatireho urugero two kumenya gufata umwanzuro ukwiye.

  • arikose komurimo kudusondeka?!karikuryoha,arikose nigato! Nelson aracyategereje iki KO adakora ubukwe nabrenda!?aragirango pascal amwivugane!?yabonye Akira gereza,none ibigeragezo biracyamugera amajanja!?kuko Nelson atasigaranye nimodoka yase, ngo ijye imufasha murizo déplacement zose?ejo kiki ubukwe bwaratashye mama!?dorlenesewe ubuzima bwakomerejehe!?

  • Mwokagirimanamwe ni mudufashe mutwandike kuko njye byananiye kdi umutima urenda guhagarara niba hari nikiguzi cyo kwiyandikisha ndagitanga ariko iyinkuru yekunshika

  • iyi nkuru muradusondetse noneho pe !ejo ntimuzabikore …bibi…

  • umwanditsi akosore Nelson yasigaranye ubuyobozi bw, uruganda ntiyabura imodoka imufasha, kuburyo buri hantu atega moto. keretse niba hari impamvu ariko nayo mwayitumenyesha. ubundi ndabona iminsi yigisambo irimo kwegera gatera.

  • Trop interressante

  • Amakuru kuri mama neleson,na Jon,na gaju kbsa turayakeneye .na sogokuru,aliane,ntamakuru yabobantu Duherutse?

  • @Bonaventure reba ko ikibazo atari Email nange byari byanze mfunguye Email nshyashya biremera.iyi nkuru nayikumo amasomo meza kbsa.thx umuseke

  • thx umuseke. umwanditsi yongere ingano ya epics

  • Mumbabarire mumfashe ndabinginze user name Ni Noella hanyuma email ni [email protected] hanyuma irindi zina Ni Mukashema hanyuma password Ni Ishimwe Mumbabarire munyandikishe Kabisa byanyobeye

Comments are closed.

en_USEnglish