Digiqole ad

Manuel Noriega wategetse Panama agacuruza n’ibiyobyabwenge yapfuye

 Manuel Noriega wategetse Panama agacuruza n’ibiyobyabwenge yapfuye

Manuel Noriega yayoboye Panama akoresha igitugu

General Manuel Antonio Noriega Moreno wigeze gutegeka Panama muri America yo hagati yapfuye azize indwara afite imyaka 83 y’amavuko.

Manuel Noriega yayoboye Panama akoresha igitugu
Manuel Noriega yayoboye Panama akoresha igitugu

Uyu  mugabo bamwe bafata nk’umunyagitugu kandi akaba yaracuruzaga ibiyobyabwenge mu bihugu byo kuri uriya mugabane yahiritswe ku butegetsi n’ingabo za USA muri 1989, nyuma aza no gufungirwa muri USA amaze guhamwa n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge no kunyereza umutungo wa Leta.

Mu minsi mike ishize Noriega yabazwe ubwonko, bikaba bishoboka ko yaba yazize ingaruka z’uko yabazwe ntakire neza.

Yafunguwe muri Mutarama uyu mwaka ajywanwa iwabo muri Panama City kubagwa ibibyimba yari afite mu bwonko byatumaga ubuzima bwe bumera nabi aho yari afungiye muri USA.

Urupfu rwe rwatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Panama ushinzwe itumanaho Manuel Dominguez.

Noriega ntiyigeze atorerwa kuyobora Panama ariko yayitegetse mu myaka itandatu (1983 – 1989) nk’umusirikare mukuru kandi utinywa cyane.

Mu myaka yo muri 1980 yabanje kuba inshuti ikomeye ya USA kugira ngo ayifashe gukumira ikwirakwira ry’Abakomininisiti muri gace Panama iherereyemo.

Nyuma ariko USA yaje kunanirwa kwihanganira ubutegetsi bwe bw’igitugu ku baturage be, kandi ngo yari yaratangiye gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Muri 1988 Noriega yaje gushyikirizwa urukiko rwa USA rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umwaka wakurikiyeho habaye amatora hanyuma indorerezi zemeza ko yibye amatora bituma Perezida wa USA icyo gihe wari Georges H W Bush amugabaho igitero baramuhirika.

Agiye gufatwa Noriega yatse ubuhungiro muri Ambasade ya Vatican muri Panama.

BBC ivuga ko muri iyo Ambasade yagezemo akajya acuranga umuziki uremereye wa Rock.

USA yaje gusaba Vatican ko Noriega atabwa muri yombi, biza kubaho taliki ya 3, Mutarama 1990.

USA yamushyize imbere y’ubutabera aregwa gucuruza ibiyobyabwenge no gutagaguza imari ya Leta, ibyaha biramuhama akatirwa imyaka 17 y’igifungo.

Panama ni igihugu gisa n’igihugu Amerika ya ruguru n’iy’epfo. Gihana imbibi na Costa Rica mu Burengerazuba, Colombia mu Majyepfo y’Uburasirazuba, Inyanja ya Caraibbe mu Majyaruguru n’Inyanja ya Pacifique mu Majyepfo.

Repubulika ya Panama ituwe n’abaturage miliyoni enye n’ibihumbi ijana birenga. Umurwa mukuru witwa Panama City.

Mu kinyejana cya 16 nyuma ya Yesu cyakoronejwe n’Abesipanyole.

Ubukungu bwa Panama bushingiye ku services, amabanki n’ubukerarugendo.

Imibare yasohowe na World Economic Forum’s Global Competitiveness Index yo muri 2010 yerekanaga ko Panama yari igihugu cya kabiri muri America yo Hagati gifite ubukungu butera imbere cyane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish