Digiqole ad

Umugore n’abana be 2 baguye muri ya mpanuka bashyinguwe. Umugabo asigaye wenyine

 Umugore n’abana be 2 baguye muri ya mpanuka bashyinguwe. Umugabo asigaye wenyine

Urupfu rurababaza cyane, ariko ni bacye muri iki gihe bajya ku irimbi gushyingura mumva eshatu icya rimwe z’abantu bawe ba hafi gutya. Ni agahinda katagira ikigero kuri Regis Kamugisha umaze gushyingura umugore we n’abana babiri mu irimbi rya Busanza kuri iki gicamunsi.

Mu gahinda gakomeye basezera ku bana babiri na nyina
Mu gahinda gakomeye basezera ku bana babiri na nyina

Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni y’umuhanda wa Shyorongi. Kamugisha yari asanzwe yararokotse Jenoside wenyine iwabo.

Umugore we Seraphine Candida Itangishaka  w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha waru ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka.

Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo.

Ubusanzwe Regis Kamugisha yakoreraga mu karere ka Musanze nyuma aza koherezwa Nyaruguru gusigariraho umuntu, muri iyi minsi akaba yari yasubiye i Musanze kuhakorera maze umugore n’abana bajyayo kumusura, batashye bamusizeyo nibwo bahuye n’iyi mpanuka ibahitana bose.

Kubashyingura no kubaherekeza byari umubabaro ukomeye cyane ku nshuti n’abo mu miryango ya Kamugisha wapfakaye mu buryo buteye agahinda karenze.

Musaza wa Seraphine yavuze uburyo yababajwe cyane n’urupfu rw’abishywa be. Avuga ko yari asanzwe akunda kubazanira impano kandi n’ubu yari yazibaguriye kandi atarazibagezaho.

Uyu nyirarume w’aba bana impano yari yarabaguriye ariko atarazibagezaho nawe mu gahinda kenshi yazihaye se w’aba bana kuko ari we usigaye wo kuzakira.

Imodoka ebyiri nizo zazanye imirambo y'aba bana na nyina
Imodoka ebyiri nizo zazanye imirambo y’aba bana na nyina
 Olga yitabye Imana ataruzuza imyaka umunani
Olga yitabye Imana ataruzuza imyaka umunani
Ni agahinda gakomeye ku miryango gushyingura abantu batatu bapfuye bitunguranye gutya
Ni agahinda gakomeye ku miryango gushyingura abantu batatu bapfuye bitunguranye gutya
Ni agahinda gakomeye gushyingura batatu bawe icya rimwe
Ni agahinda gakomeye gushyingura batatu bawe icya rimwe
Teta yari akiri muto agifite imbere he hose
Teta yari akiri muto agifite imbere he hose
Ni we wari imfura ya Kamugisha yitegura kuzuza imyaka 10
Ni we wari imfura ya Kamugisha yitegura kuzuza imyaka 10
Abantu batari bacye batabaye Kamugisha
Abantu batari bacye batabaye Kamugisha
Kamugisha ateruye abe bwa nyuma aha ku isi
Kamugisha ateruye abe bwa nyuma aha ku isi
Ababyeyi bo mu muryango basigaye mu gahinda
Ababyeyi bo mu muryango basigaye mu gahinda
Nyirarume w'aba bana yazanye impano zabo yari yaraguze bapfuye atarabashyikiriza
Nyirarume w’aba bana yazanye impano zabo yari yaraguze bapfuye atarabashyikiriza
Azishyikiriza se w'abana kuko ari we usigaye
Azishyikiriza se w’abana kuko ari we usigaye
Arazifata arazikomeza cyane nk'aho abafashe
Arazifata arazikomeza cyane nk’aho abafashe
Ni inkuru ibabaje bidasanzwe
Ni inkuru ibabaje bidasanzwe
Buri wese wabatabaye yagize agahinda gakomeye
Buri wese wabatabaye yagize agahinda gakomeye
Kamugisha yasezeye buri umwe muri aba be bamusize
Kamugisha yasezeye buri umwe muri aba be bamusize
Mu gahinda kenshi n'amarira ategamba agana mu nda
Mu gahinda kenshi n’amarira ategamba agana mu nda

Photos © E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

 

57 Comments

  • RIP. Arimo gishegesha ntavura.

    • Nibyo koko arimo gishegesha nta vura ???????????? Kamugisha Imana imukomeze!!!

  • Uyu muvandimwe yihangane! Mbega akaga!

  • Imana ibakire bose n,ubwo njye abana bambabaza cyane kurusha abandi bose! Ariko twe abantu ntacyo twabikoraho.

  • Ntago byoroshye ariko Imana ikomeze yihanganishe ikomeze Kamugabo wabuze abe!!!Rip

  • MANA niwowe uzibyose gusa birababaje ntacyumuntu yabona avuga kurumunsi wamarira nintimba kuri REGIS KUBURA Umuryango umunsi umwe.igitondo kimwe Imana izahanagura amarira urupfu ruzaba rutsinzwe ayamagambo arakomeza gusa uyumwanya kuyumva ntibyoroshye uwiteka amuhe umwuka wera murikigihe cyumubaro twabakundaga tuzahora tubibuka

  • Muvandimwe ihangane kdi komera.Abawe baruhukire mu mahoro.

  • Imana ibakire mu bayo

  • komera muvandimwe Imana igutabare nukuri ntacyo umuntu yavuga birenze abantu.
    Yezu akube hafi aguhumurize.

  • Imana Ishobora byose Ihe uyu mu Papa imbaraga zo mu ijuru zimufashe gukomera. Birarenze cyane kwihanganirwa. Mana wee

  • mbega agahinda gusa imana ikomeze abasigaye abigendeye ibakire mu bayo aheza ni mwijuru kuko nt amarira azabayo ntarupfu cyangwa agahinda kazabayo

  • Ngo agahinda ntikica kagira mubi koko! Usibye imbaraga z’ijuru nta kindi cyakomeza Regis. Gusa birarenze

  • Mana kuki ibintu nk’ibi biba ????? ndababaye cyane!!!!!! Ariko Régis Humura Imana izi impamvu, irakuzi kandi ntizaguhana. Komera twifatanyije mu kababaro ndenga kamere. Kandi amarira yose twaririye mu isi tuzayahozwa.

  • abashoferi barihuta natwe abagenzi tugaceceka, njye mbona accidents ziterwa n abagenzi

    • mr uvuze nabi ubu se wowe wahagarika icyashatse kuba

  • Ntamagambo yo kuvuga umuntu yabona. Birenze ubwenge! Nshuti za Yesu MURUHUKIRE MU MAHORO.

  • Yemwe mwabantu isi itugeze habi rwose ubwose kuki Imana ibayemeyeko ibibintu biba koko?Kamugisha komera gitwari gusa ntibikoreheye kuko uribaza niba Imana ihari natwe twese twabyibajije ariko buriya niko yariyarabiteguye ntabyinshi umuntu yavuga usibye kukubwira ngo komera kdi uhumure.

  • Mana weeee Mbega agahinda Iyi nkuru inteye ishavu.Komera muvandimwe

  • ntamagambo umuntu yavuga usibye gusaba imana yabagyanye kwihanganisha uyu mugabo. imana yonyine i mube hafi

  • Komera muvandi.inkota igusogose umutima ubugira kabiri.wasizwe iheruheru na jenoside,uharanira kongera kuzura umuryango yewe unabigeraho kuko amashami yari yashibutse,none arongeye araguye.humura Imana yashatse ibi iri kumwe nawe.iyi nkuru yanshenguye kuva impanuka ikiba,na n’ubu iracyanshengura,nukuri nubwo utanzi nifatanyije nawe muri ibi bihe byuzuye agahinda.Nyagasani agukomeze kandi aguhe ingabire yo kwihangana.”Izahanagura ikitwa amarira cyose ku maso yabo,n’urupfu ntiruzongera kubaho ukundi”.Aheza ni mu ijuru kandi iyo nyirumuringa aje utega ukuboko.

  • Imana yo mw’Ijuru nigire icyo ikora kugirango ikomeze Kamugisha
    mubyukuri harigihe ikintu kiba umuntu akabona icyo avuga
    ibi birenze ubwenge bw’Umuntu…
    Mbega agahinda mbega ishavuuuu
    God why this has to happen????
    May there Souls Rest In Peace..
    They Will Always Be Remembered!!!

  • mbega isi mbi mbega urupfu rwo gatsindwa mbega agahinda numubabaro byo kubura abawe bakagendera rimwe!Mana yo mu ijoru ndakwinginze uhe imbaraga uyu mu papa zo kwakira iki kigeragezo twe abana babantu birenze ubwenge bwacu.

  • Mbega agahinda.Imana irinde umuutima wuyu muvandimwe

  • Imana yo mwijuru iguhe imbaraga zogukomera kdi irabikora kuko izi impamvu ibibyose byabaye

  • Uyu muvandimwe Imana imufashe ,kandi imuhe kwihangana,yumveko azababona kuri wa munsi w’u
    muzuko

  • Imana iguhe umutima ukomeye wo kwihangana kuko umuntu ubwe ntiyabyishoboza.

  • mana tabara!!!!

  • oollalllaaa!Kuvuga biroroha!Kamugisha Mbuze icyonkubwira!

  • Aerg na Gaerg mushake uko twakihuza dutabare mukuru wacu cg umubyeyi wacu kuko nitwe maboko asigaranye,nubwo tutegeranye muze twihuze tuzamutabare njye kubwanjye ndahari nabandi muze twihuze tuzamutabare kuko turiho kdi tuzabaho nubwo isi itatworoheye ariko tuzahora duhumurizanya kugeza dupfuye naho kubabara byo ….ubanza satani anezerwa cyane iyo atonetse igisebe cyendaga gukira.N.B,Mukomere ariko nabandi batari muriyimiryango ntimuhejwe kuko abotwatakaje n’abanyarwandakazi amaboko y’igihugu,Murakoze. Contact nzazitanga aruko mwabishyigikiye maze tumusure.

    • Ndabasuhuje bavandimwe. Nihanganishije umuvandimwe Kamugisha komera kandi udadire. Igikorwa cyo kumusura tukamubanisha njye ndagishyigikiye rwose. Uri muri organization azatubwire kuko benshi ntabwo tumuzi, nta nubwo tuzi aho twamusanga.
      Murakoze cyane. Imana ibahe umugisha.

  • Imana ibakire mu ntore zayo kandi KAMUGISHA ijuru rikube hafi kuko nta wundi wabeshya ko ayagukomeza tukwingingiye ijuru rikwegere rwose!!!komera byose Imana irabizi!!

  • IMANA YO ITANGA UBUZIMA NI YO IGENA IGIHE BURANGIRIRA KOKO!!!!!!MANA NKWERETSE KAMUGISHA NGO IMBARAGA ZAWE ABE ARIZO ZIMUKOMEZA.

  • Ntibyoroshye gusa ku Mana byose birashoboka.
    Iyaguhanze irakuzi kandi yemeye ko biba.
    Ikomeze ikwiyereke kandi iguhumurize.
    Komera muvandimwe.

  • Imbaraga z’Imana n’Urukundo rwayo ni byo byonyine bishobora kuziba icyo cyuho mu buzima bw’uyu mugabo. Naho twebwe abantu ni ukumusengera. Kandi abamuzi mumube hafi kuko ari mu bihe birenze ibyo umuntu ashobora gutekereza.

  • akumiro ni itushi mbega agahinda ye ba ba we!!!!

  • Atari imbaraga z’Imana isumbabyose ntakintu cyahoza uyu mutima washenguwe n’agahinda bigeze aha uhereye no kumateka ye ,uko twamwihanganisha kose ni iyo mwijuru yamuha imbaraga zidasanzwe kugirango yiyakire nkuko yari yiyakiriye. Inkunga iruta izindi twamuha ni amasengesho no kumusura kenshi gashoboka.

  • komera muvandimwe. IMANA YAKIRE ABAWE KANDI IZI BYOSE

  • Kamugi ihangane ntakindi nakubwira gusa imana yisubije ibyayo kandi humura izagushumbusha .

  • Birenze imyumvire ya muntu Gusa Wihangane muvandimwe Kamugisha Uwiteka akwiteho Gusa Twizera ko hazabaho ubundi buzima butazima nyuma y’ubu buziima buzima Imana izakugezeyo muhurire yo! Imana ibakire mubayo!!

    • Nshuti muvandimwe, muri 1 Abates.4:15-17 Paulo ati:” Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’Ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko tuzabana n’Umwami iteka ryose”.Twe guheranwa n’agahinda rero nubundi IWACU NI MU IJURU.

  • Nukuri harigihe ibintu biba ukugirango uri munzozi jyewe twari dukurikiranye niriya modoka gsa maze kumenyako hari umubyeyi uguye muririya mpanuka numvise niyanze mera nkumusazi Mana birarenze rwose harigihe ngeraho nkumva ahari Imana ntibaho

  • Iyi nkuru kuyisoma gusa bituma umuntu arira atanabazi. Gusa Imana yo mu ijuru ifite impamvu yabikoze iguhe kwihangana yo yonyine igukomeze.

  • Kamugisha ihangane, kandi urenge agahinda ko kubura abe muburyo butuguranye, ndetse wongere utere intabwe yo kubaka undi muryango bundi bushya; isi ni ko imeze.

    Ariko kandi biratangaza uburyo abirabura usanga babaye helpless imbere y’ibyago harimo n’urupfu, bagakoresha emotions cyane kurusha gukoresha reason, ugasanga bari muri Mana, Mana, Yezu, RIP, ibakirea….ibi ntabwo bibuza ko imodoka n’abashoferi bakomeje gutwara ubuzima bw’abacu, umwaka wa 2016 wonyine hapfuye abantu barenga 300 bazize impanuka z’ibinyabiziga, buri gihe iyo usomye comments z’abantu usanga ari mana, mana, RIP, n’ibindi bidasobanutse, nta narimwe usanga harimo gutekereza no gushakisha impamvu abantu babo barimo kwicwa n’ibinyabiziga buri kanya, ngo bagerageze gushakisha igisubizo.

    Birashoboka cyane rwose ko izi mpanuka zagabanywa ho 90%, birasaba gusa ko abantu batekereza. @ Zaninka, aba bavandimwe ba GAERG/AERG nimuhura ntiwibagirwe no kubasaba gutekereza icyakorwa ngo izi mpanuka zigabanuke, kuko birashoboka.

  • Satani we uri mubi,uri mubi,uri mubi *1000 gusa Umwami YESU azakumpanire kuko birenze ubwenge bwange

  • ariko mana kuki wemeye ko uyumuryango wwose ugenda koko! gusa ubakire mubana bawe !

    • Imana siyo ituma ibi bibaho,

      1.Bibiliya ivuga ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). None se iyo ubitekerejeho, wumva bidahuje n’ubwenge? Iyi si igaragaza kamere ya Satani, we ‘uyobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9). Satani arangwa n’urwango, uburiganya n’ubugome. Ntibitangaje rero kubona isi ayobora na yo irangwa n’urwango rwinshi, uburiganya n’ubugome. Iyo ni imwe mu mpamvu zituma habaho imibabaro myinshi.

      2.Impamvu ya kabiri ituma habaho imibabaro myinshi, ni uko abantu barazwe icyaha no kudatungana uhereye igihe umugabo n’umugore ba mbere bigomekaga mu busitani bwa Edeni, Abantu badatunganye bahatanira gutegeka abandi, kandi ibyo bituma habaho intambara, gukandamizwa, n’imibabaro (Umubwiriza 4:1; 8:9). Impamvu ya gatatu ituma habaho imibabaro ni uko “ibihe n’ibigwirira abantu” bigera kuri bose. (Soma mu Mubwiriza 9:11.) Kubera ko Imana atari we utegeka iyi si ngo arinde abantu, bashobora kugerwaho n’akaga bitewe n’uko bari ahantu habi mu gihe kibi.

      Ukeneye ibisobanuro Birambuye wasura urubuga:https: //www.jw.org/rw/ibyasohotse/ibitabo/bibiliya-yigisha/kuki-imana-ireka-imibabaro-ikabaho/

  • Ni inkuru iteye agahinda cyane. Uyu mugabo Imana imube hafi kuko biragoye kubyakira. @Umuseke: Nta mafoto cyangwa imyirondoro y’abandi banyarwanda bagenzi bacu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka mwatugezaho?

  • Birenze ukwihangana kwa muntu,
    IMANA yonyine niyo yagira icyo ikora ku mutima no mu bwenge bwuriya Mubyeyi usigaye,

    Ese ntawatubwira tel ze ngo nibura umuntu azamusure ko tubyifuza

  • Imana izahanagura amarira
    izakuraho umubabaro wose,

    Mbuze andi magambo
    yo guhumuriza uyu muvandimwe

    Imana imukomeze.

  • manawe birababje pe?ariko uriya nyirarume wabana ntiyarikumuha ziriya mpano kuko yamwongereraga agahinda

  • YOOOOOOOOOOOOOOOOOO imana imworohereze bambe

  • Kubwabana babantu nta cyo twakora gusa kamugisha Imana imwiteho muribibihe bitoroshye pe gusa haba harimpamvu nyuma yibi birashoboka Kandi ndabihamya ko Imana igiye kumuhoza amarira yose yaririye muriyisi mwibuke umugaragu w’Imana yobu yahuye nibigeragezo biteyubwoba ark yagize kwihagana no kwizera nyuma yaje kunezerwa ndakomeza kwihanganisha abasigaye Imana irabazi ntabwo yabibagiwe.

  • ALLAH namworogereze kandi amukomeze.
    ibi sibintu kuko burarenze

  • nukuri IMana iguhe gukomera mura ko kababaro.

    • Mana niba haricyo wakorera uyumuvandimwe akongera aagushima nukumuha imbaraga muriwe zokwakira ugashyingura umubabaro we nibyo koko ntasezerano ryo kudapfa waduhaye ariko ugirire neza uyu muvandimwe ni abe baruhukire mumahoro

  • Ntabwo nabasha gusobanura intimba ntewe no gusoma iyi nkuru gusa Imana ikomeze ababuze ababo muri iyi mpanuka gusa sinzi niba hari ubufasha butangwa kubabuze imiryango yabo kandi murusheho gukiranuka kuko hari ibyiringiro ko abo twabuze mu isi tuzongera kubabona mu ijuru kubizera ko nyuma yubu buzima hari ubundi bushya

  • SINABONA ICYO MVUGA GUSA BYANDENZE NAGAHINDA KAGERETSE KUKANDI NO KUBYAKIRA BIRAGOYE GUSA IMANA IZI IMPAMVU IBIKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish