Digiqole ad

Kirehe: Abari bashonje byose umwaka ushize ubu ngo bashonje ibinyamafufu

 Kirehe: Abari bashonje byose umwaka ushize ubu ngo bashonje ibinyamafufu

Abo twasanze bahura ibishyimbo batubwiye ko umusaruro wagabanutse cyane

Abaturage mu murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe agace kari karugarijwe n’ikibazo cy’amapfa mu mwaka ushize ubu baravuga ko nibura bejeje ibishyimbo, nubwo biteze neza nk’uko byari bisanzwe byera gusa ubu ngo bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibinyamafufu byo kurisha ibishyimbo bejeje.

Abo twasanze bahura ibishyimbo batubwiye ko umusaruro wagabanutse cyane

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari buvuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burimo gushishikariza abahinzi guhinga ibijumba by’umwihariko abahinga hafi y’igishanga.

Abaturage twaganiriye bo mu Kagali ka Kagasa muri uyu murenge wa Nyamugari batubwiye ko muri uyu mwaka bejeje ugereranyije n’umwaka ushize gusa ngo na byo ntibyeze neze. Ikiro kimwe (1 Kg) cy’ibishyimbo ngo kiri kugura amafaranga ari hejuru ya 400.

Byumvuhore Siliaki umwe mu mubaturage ati “Ubushize twahuye n’izuba none aho duhingiye twizeye gusarura ntabwo byeze nk’uko byari bisanzwe kuko ubu uwezaga nk’imifuka irindwi ntazakuramo n’imifuka ibiri, kandi noneho no ku isoko birahenze si ibya rubanda rugufi nkatwe.”

Aba bahinzi bavuga ko nubwo bafite ibyo bishyimbo na byo bidahagije, ariko ngo babirira aho kuko nta burisho bafite ngo kubona ikijumba, umwumbati cyangwa igitoki ntibyorohera buri wese.

Nikuze Vestine agira ati “Inzara yo yagendaga igabanuka si nko mu mwaka ushize ariko nta burisho ni ukubirira aho.”

Niyibizi Vianny na we ati “Nukurya ibishyimbo byonyine, nta burisho. Nta bijumba, nta myumbati n’utwo dushyimbo tweze ni ukutujyana mu isoko kugira ngo umuntu aguremo kawunga.”

Ikifuzo cy’aba baturage bo muri Nyamugari ngo ni uko Leta yabagoboka bibaye ari ibishoboka kuko ngo naho wabona ibyo bijumba birahenze cyane.

Ubu umufuka wa Kg 50 uragura ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (25 000Frw) bivuge ko ikiro kimwe ari amafaranga magana atanu (Frw 500) ngo si buri wese wabona ibijumba byuzuye umuteko.

Mwiseneza Annanie uyobora umurenge wa Nyamugari avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo barimo gushishikariza abahinzi guhinga ibijumba by’umwihariko abahinga hafi y’igishanga na cyane ko byera vuba.

Ati “Hari ingamba twabashije gufata aho turimo kubashishikariza guhinga ibijumba ndumva bizabunganira mu gihe twitegura kwinjira muri iyi mpeshyi.”

Uyu muyobozi kandi na we yemeza ko n’ubwo ibishyimbo byeze ariko bidahagije, ariko akavuga ko hakiri kare kuko hari abatarasarura ngo yizeye ko igiciro kizageraho kikamanuka.

Muri rusange mu mirenge imwe n’imwe ya Kirehe nk’uyu wa Nyamugali na Mpanga bahuye n’ikibazo cy’izuba rikomeye ryanatumye bamwe basuhuka ariko ubu basaga nk’aho bari baragarutse baratangiye kwiringira ko batazongera gusonza.

Nubwo bejeje ibishyimbo ngo ntibyeze neza nkuko Bajyaga beza mbere ya za 2016 ariko izuba rijyenda riba ryinshi
Niyibizi Vianny avuga ko n’abeje udushyimbo duke batangiye kutugurisha kugira ngo bagure kawuga yo kurisha bike bisigaye
Ubuyobozi burabashishikariza guhinga ibijumba,

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish