Month: <span>April 2017</span>

Uwitwaje inkota yari yongeye gutera Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza

Police y’u Bwongereza yabashije gufata umugabo wari witwaje igikapu kirimo ibyuma bityaye ubwo yaganaga mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iri ahitwa Westminster mu murwa mukuru London. Ngo uwafashwe yashakaga kwinjira mu ngoro aho Abadepite bari akagira abo atera ibyuma. Ibi bibaye nyuma y’iminsi 36 ubwo umugabo wakoreraga Islamic State yageraga mu kibuga kiri […]Irambuye

Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.15

Kuri uyu wa 27 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.15. Wageze ku mafaranga 105.15, uvuye ku mafaranga 105.12 wariho kuri uyu wa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.03 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa kane. Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, […]Irambuye

Abanyeshuri biganjemo abanyamahanga n’abakozi ba ILPD basuye Urwibutso rwa Kigali

Kuri uyu wa kane, abakozi b’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) n’abanyeshuri baryo biga mu ishami ryo mu Karere ka Nyanza biganjemo abanyamahanga, basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo nibasubira iwabo bazabashe kuyirwanya. Aimable Havugiyaremye, umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko bahisemo […]Irambuye

Dr Munyakazi ngo ntazagaruka mu rukiko inzitizi agaragaza zigihari

*Dr MUNYAKAZI ukewaho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atazagaruka kuburana inzitizi agaragaza zigihari *Ubushinjacyaha bwasomye ubuhamya bw’inyandiko ku byo aregwa *Urukiko  rukuru rwanze kwakira ubujurire bwe kubera ko butakurikije amategeko Kuri uyu wa 27 Mata, urubanza ruregwamo Dr MUNYAKAZI Léopold ubu rugeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeye, gusa uregwa yongera kuvuga ko gukomeza kuburana […]Irambuye

Urukiko rwagumishijeho gufunga burundu HIssene Habre wategetse Chad

Urukiko rw’ubujurire muri Senegal rwarekeyeho igihano cyo gufunga burundu uwahoze ayobora Chad, HIssene Habre wahamwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu. Mu rubanza rw’amateka rwaciwe mu mwaka ushize, HIssene Habre yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina no gutegeka ubwicanyi bwakozwe igihe yari Umukuru w’Igihugu cya Chad hagati ya 1982 na 1990. Yaburanishijwe […]Irambuye

Myugariro w’ikipe ya Gabon yituye hasi mu myitozo arapfa

Moise Brou Apanga wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Gabon yituye hasi mu myitozo n’ikipe ye kuri uyu wa gatatu ahita yitaba Imana. Yitozaga n’abandi mu ikipe ya FC 105 Libreville akinira. Apanga yibukwa mu ikipe y’igihugu ya Gabon (Les Pantheres) mu gikombe cya Africa cya 2010 na 2012. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon (FEGAFOOT) […]Irambuye

Hari ibyo ukora ukabona bitari kugenda neza wizere Yesu azabigushoboza

Evangelist Nshimiyimana Eric ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’ububyutse ‘Yerusalem’ rya Kicukiro, ni umuhanzi akaba n’umuvugabutubwa bwiza, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Azanshoboza”. Ev. Eric yatangarije Umuseke ko amagambo agize iyi ndirimbo ye ari amagambo agamije gukomeza, gutera imbaraga umugenzi ujya mu ijuru, kuko yumva amajwi amuca intege, Satani amwongorera amwereka ko ibintu […]Irambuye

Umujyi wa Kigali ubinyujije muri ‘Job Net’ umaze gufasha urubyiruko

Kuri uyu wa kane, Umujyi wa Kigali na Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) bongeye guhuza abakoresha n’urubyiruko rushaka akazi, mu gikorwa kiswe “Job Net” kimaze imyaka ine kiba mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rurangiza amashuri rukabura imirimo. Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Muhongerwa Patricia we yavuze ko kuva iki gikorwa […]Irambuye

Barifuza ko 20% by’ingengo y’Imari y’igihugu yajya mu burezi

*Bishimiye ko abana bose bajya kwiga ariko ikibazo kiracyari mu bumenyi bahabwa, * Uko umwana apfira mu iterura no mu burezi ni ko bimeze *Ubusanzwe 12% by’ingengo y’imari niyo ashyirwa mu burezi Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burezi RENCP (Rwanda Education NGOs Coordination Platform) riravuga ko ingengo y’imari ishyirwa mu burezi idahagije ndetse […]Irambuye

Moussa Camara yatorotse Rayon sports ajya i Dubai nta ruhushya

Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wari muri Rayon sports yatorotse ajya mu igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu adasabye uruhushya. Mu gihe habura iminsi itatu ngo Rayon sports isure Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League, umwe mu bakinnyi bayo Moussa Camara […]Irambuye

en_USEnglish