
Abanyeshuri biganjemo abanyamahanga n’abakozi ba ILPD basuye Urwibutso rwa Kigali

Umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.
Kuri uyu wa kane, abakozi b’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) n’abanyeshuri baryo biga mu ishami ryo mu Karere ka Nyanza biganjemo abanyamahanga, basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo nibasubira iwabo bazabashe kuyirwanya.

Aimable Havugiyaremye, umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko bahisemo kuzana abigira mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo kuko ariho higira abanyamahanga benshi.
Ngo bashatse ko aba banyeshuri b’abanyamahanga bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabona n’ibibi byayo kugira ngo nabo bumve ko bafite inshingano yo kuyirwanya.
Yagize ati “Twabazanye kugira ngo nabo birebere, basure urwibutso, barebe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, babone uko byagenze n’uko yakozwe ariko nyuma banabone uko twiyubaka. Kugira ngo nibasubira mu bihugu byabo nabo babone ko ari inshingano yabo kurwanya Jenoside aho yakorerwa hose.”
Havugiyaremye yongeyeho ko kuzana aba banyamahanga bifite akamaro gakomeye cyane mu gutuma bamenya amateka y’ibyabereye mu Rwanda, kuko ngo bazabera ijwi u Rwanda nibasubira iwabo, haba mu guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse no gukurikirana abakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu bitandukanye by’amahanga.
Ati “Iyo babonye amateka, bakabona uko byagenze, nabo bibakora ku mutima basubira iwabo noneho bakatubera ijwi ridufasha, niba hari abantu bakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu iwabo, abo bantu bakurikiranwe bafatwe nibiba ngombwa babatwoherereze.”

Nyuma yo gusura urwibutso, aba banyeshuri nabo bavuze ko ari isomo rikomeye bakuye muri uku gusura urwibutso rw’abazize Jenoside. Ngo biboneye ingaruka z’amacakubiri, bityo ngo bakazabasha kuyarwanya mu bihugu byabo bazi neza ikibi yabyaye.
Amandla Mugisha Karungi ukomoka mu gihugu cya Uganda yavuze ko byabafashije kumenya amateka y’Abanyarwanda n’ibyo baciyemo, kandi ngo bahigiye byinshi.
Yagize ati “Isomo dukuyemo ni ukumenya ingaruka z’amacakubiri kuko twazibonye, tugomba kuyarwanya twivuye inyuma tugasenyera umugozi umwe.”
Faba Karejameh we ukomoka mu gihugu cya Gambie we yavuze ko igihugu cye kigomba kwigira amasomo menshi ku Rwanda, ariko by’umwihariko bagashyiraho amategeko ahana yihanukiriye amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo banakumire Jenoside itazagera iwabo.
ILPD ni Kaminuza yigisha, ikanateza imbere amategeko ifite amashami i Kigali, i Musanze n’i Nyanza ari naryo ryigiramo abanyamahanga benshi. Kugeza ubu rifite abanyeshuri baturuka mu bihugu nk’u Rwanda, Uganga , Kenya, Sudan, South Sudan, Cameroun na Gambia.








Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW