Digiqole ad

Hari ibyo ukora ukabona bitari kugenda neza wizere Yesu azabigushoboza – Ev. Eric

 Hari ibyo ukora ukabona bitari kugenda neza wizere Yesu azabigushoboza – Ev. Eric

Ev. Eric Nshimiyimana

Evangelist Nshimiyimana Eric ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’ububyutse ‘Yerusalem’ rya Kicukiro, ni umuhanzi akaba n’umuvugabutubwa bwiza, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Azanshoboza”.

Ev. Eric Nshimiyimana
Ev. Eric Nshimiyimana

Ev. Eric yatangarije Umuseke ko amagambo agize iyi ndirimbo ye ari amagambo agamije gukomeza, gutera imbaraga umugenzi ujya mu ijuru, kuko yumva amajwi amuca intege, Satani amwongorera amwereka ko ibintu arimo (byo gukizwa) azabivamo, amwereka abandi babinaniwe bakabivamo,  Satani akamwibutsa gukiranirwa kwe cyangwa ibyaha bye wakoze kugira ngo amugusha.

Ati “Njyewe rero numvise ibyo byose abimbwiye numva yuko kumwanya umwe nshobora gucika intege ariko nibuka yuko Yesu yambabariye, mpita nibuka yuko hari abandi banesheje, nanjye mpagarara muri ubwo butware, mbwira Satani kureka kunca intege kuko Yesu azanshoboza.”

Ev. Eric Nshimiyimana akavuga ko mu buzima busanzwe hari ibyo umuntu akora akabona bitari gukunda, ukabona ubuzima butagenda neza, ukabona ubukene buragusatira, ariko ngo ibyo aribyo byose ukora yizeye Imana, yizeye Yesu Kristo ko agomba kumushoboza nk’uko ashoboza abandi arasubizwa.

Ati “Abantu batizera, icyo nabakangurira nuko bakwizera, kuko ubuzima budafite ikizere birangira biyahuye, rero nabwira umuntu n’aho yaba atari Umukristo, atarizera yirememo ikizere, ejo hari ubuzima bwiza, hari Imana yamuremye imuha umwuka akabasha guhumeka, kwizera rero nicyo kizamushoboza kugera ku kintu cyose yifuza.”

Ev. Eric Nshimiyimana umurimo w’ubuhanzi yawutangiye mu 2012, nibwo yakoze indirimbo ya mbere. Mu mwaka ushize hari izo yakoze ziranakundwa cyane nka Mana tujimbere yawe na Nawaombeya.

Kanda HANO yumve iyi ndirimbo nshyashya ya Ev. Eric yise “Azanshoboza”

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • amen,EV.Eric turamukunda cyane.iyindirimbo ye iri
    mo inkomezi nukuri.lmana ikomeze imwagure.

Comments are closed.

en_USEnglish