Digiqole ad

Barifuza ko 20% by’ingengo y’Imari y’igihugu yajya mu burezi

 Barifuza ko 20% by’ingengo y’Imari y’igihugu yajya mu burezi

Dusabe Caroline waturutse muri RENCP avuga ko uko umwana apfira mu iterura ari nako bimeze mu burezi

*Bishimiye ko abana bose bajya kwiga ariko ikibazo kiracyari mu bumenyi bahabwa,
* Uko umwana apfira mu iterura no mu burezi ni ko bimeze
*Ubusanzwe 12% by’ingengo y’imari niyo ashyirwa mu burezi

Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burezi RENCP (Rwanda Education NGOs Coordination Platform) riravuga ko ingengo y’imari ishyirwa mu burezi idahagije ndetse ko ari nabyo bikomeje gutuma ireme ry’uburezi ricumbagira, igasaba ko 20% bya ‘Budget’ y’igihugu yashyirwa mu burezi.  Ngo kuko uko umwana apfira mu iterura no mu burezi ni ko bimeze. 

Dusabe Caroline waturutse muri RENCP avuga ko uko umwana apfira mu iterura ari nako bimeze mu burezi
Dusabe Caroline waturutse muri RENCP avuga ko uko umwana apfira mu iterura ari nako bimeze mu burezi

Imiryango itegamiye kuri Leta iri mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rwayo mu kuzamura ireme ry’uburezi binyujijwe mu kifuzo cyo kongera ingengo y’imari ishyirwa mu burezi

Caroline Dusabe usanzwe ari umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana, Save the Children, avuga ko ihuriro ry’imiryango irengera uburenganzira bw’umwana ryifuza ko ingengo y’imari ishyirwa mu burezi yakwiyongera ikagera nibura kuri 20% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Uyu muyobozi waje aharagarariye RENCP avuga ko ubusanzwe amafaranga angana na 12% y’ingengo y’imari ari yo ashyirwa mu burezi, aya ngo ni amafaranga macye ugereranyije n’ibikenewe mu burezi.

Avuga ko ingaruka zitangira kwigaragaza mu myaka ya mbere yo mu mashuri.

Ati « Niba dushaka u Rwanda rwiza, dushaka gutera imbere ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu burezi kandi tukibanda muri ya myaka ibanza. »

Ku ireme ry’uburezi bw’u Rwanda rivugwa ko rigicumbagira, Dusabe avuga ko biba byapfiriye mu myaka yo hasi. Ati « Mu kinyarwanda baravuga ngo umwana apfira mu iterura, no mu burezi ni uko bimeze. »

Yerekana ibimenyetso bigaragaza ingaruka zo kutita ku burezi bw’abana mu myaka yo hasi, Dusabe avuga ko muri iyi minsi hari abana benshi bagera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza batazi gusoma, kubara no kwandika.

Ashimira Leta kuba yarashyizeho gahunda yo kwigira ku buntu ku myaka y’amashuri 12 y’ibanze (Twelve years Basic Education) gusa akanenga uburezi butangirwa muri aya mashuri.

Ati « Twishimiye ko abana bose 100% by’abana bagomba kuba bari mu mashuri abanza bajya kwiga ariko noneho iyo bagezeyo ntabwo biga neza. »

 

Abana bahawe ijambo mu igenamigambi byaba kimwe mu bisubizo

Abana ngo bahawe ijambo mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’igihugu, ngo byavamo ibitekerezo bishobora guherwaho mu kumenya igikenewe ngo ireme ry’uburezi ritokorwe.

Ati « Gukorera abana utazi icyo bashaka, akenshi turabatekerereza ariko ni byiza ko twumva n’ibyo bakeneye kuko hari ubwo twumva ko abana bakeneye kiriya kandi burya bakeneye ikindi. »

Iyi gahunda yo guha ijambo abana mu gutanga ibitekerezo ku bigomba gukoreshwa ingengo y’imari yatangiriye mu karere ka Rutsiro na Nyarugenge.

Gusa Minisiteri y’ibikorwa remezo yanayitangiye mu bigo by’amashuri amwe mu mujyi wa Kigali.

Havugimana Etienne ushinzwe igenamigambi mu karere ka Rutsiro avuga ko mu iganamigambi ry’ibizakoreshwa ingengo y’imari y’uyu mwaka bahuye n’ingeri zitandukanye zirimo n’abana n’ababahagarariye ariko ko basanze hari byinshi abana bashobora gufasha Akarere mu igenamigambi.

Ati «Ntabwo natekereza ko abana bashobora gukurikirana ibintu by’imitegurire y’ingengo y’imari bagatanga igitekerezo, bakagikurikirana. »

Avuga ko mu abana bakomeje kumwishyuza igisubizo cy’ibitekerezo batanze, akaba yiteguye kubaha igisubizo mu minsi iri imbere ndetse ko ibyifuzo batanze byibanzweho mu gutegura ibigomba kuzibandwaho.

Havugimana ushinzwe iganamigambi muri Rutsiro avuga ko ibitekerezo by'abana bikenewe
Havugimana ushinzwe iganamigambi muri Rutsiro avuga ko ibitekerezo by’abana bikenewe

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish