Month: <span>April 2017</span>

RSE: Hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya Crystal Telecom bya miliyoni

Kuri uyu wa 26 Mata, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, imigabane ya Crystal Telecom n’iya Bralirwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 64 612 600. Ku isoko hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 20 980 000 z’amafaranga y’u Rwanda, zacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku […]Irambuye

Kuwa gatatu: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.12

Kuri uyu wa 26 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.12. Wageze ku mafaranga 105.12, uvuye ku mafaranga 105.10 wariho kuri uyu wa kabiri, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa kane. Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, […]Irambuye

Ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka n’umuturage begeranye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ku wa mbere atangiza icyumweru cy’Ubujyanama mu mujyi wa Kigali yatunguye benshi mu baturage, ahamagaza umwe muri bo i Gahanga ngo aze baganire begeranye. Mu buryo bwo gutebya, Minisitiri Kaboneka yabazaga uwo muturage witwa Hajamahoro Rasaro w’imyaka 37, wabwiye Umuseke ko atuye mu mudugudu wa Rugando II mu kagari ka […]Irambuye

Batekereza iki kuba umugabo yamushakiraho undi mugore? Ntibabangamirwa?

Guharikwa n’ubusambanyi mu bashakanye biri ku isonga mu bitera amakimbirane mu ngo aganisha no ku gusenyuka kwa nyinshi uyu munsi. Hari abibaza icyo abagore bo mu idini ya Islam bo batekereza ku kuba umugabo yemerewe gushaka abagore barenze umwe ariko bo ntibashake umugabo urenze umwe. Aisha Uwizigira yabiganiriyeho n’Umuseke, kuri bo ngo nta kibazo kandi […]Irambuye

Bugesera: Abagabo bahohoterwa n’abagore bakagira isoni zo kujya kubarega

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bakabwitwaza bagakandamiza abagabo babo, bamwe bakabakubita gusa ngo bagira isoni zo kujya kubaregera inzego z’umutekano bagahitamo kuruca bakarumira kugira ngo hatazagira ababasuzugura. Ubwo yatambutsaga ikiganiro mu ihuriro ry’abagore bibumbiye mu rugaga rushingiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, mu mpera […]Irambuye

Aba-Models ngo basuzugurwa n’abahanzi b’imideli ‘Designers’

Bamwe mu bamurikamideli “Models” bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye, birimo no kuba basuzugurwa n’abahanzi b’imideli (Designers) bakorana. Uruganda rw’imideli mu Rwanda rurasa n’urukiri kwiyubaka, benshi mubarurimo bahura n’imbogamizi zirimo no gukoresha imbaraga nyinshi bakundisha Abanyarwanda uyu muco watiwe mu bihugu by’Iburayi na America. Kimwe mu bibazo abamurikamideli bakunze guhura nacyo, ngo ni ukuba basuzugurwa cyane […]Irambuye

Maj Gen Kagame avuga ko abo ku Gisenyi baca ku

Mu nama y’umutekano yahuje uyu munsi abaturage b’umugi wa Gisenyi n’ubuyobozi bushinzwe umutekano n’ubwa Leta Maj Gen Alex Kagame uyobora Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko abantu baca ku mipaka itazwi hagati y’u Rwanda na Congo babafata nk’abanzi b’igihugu. Maj Gen Kagame yavuze ko aba bantu baca ku mipaka itazwi bahungabanya umutekano bari mu byiciro […]Irambuye

US irashinja Salva Kirr ko ariwe wateje inzara abaturage be

Ubutegetsi bwa Washington bwavuze ko intambara n’inzara biri muri Sudani y’epfo byatewe n’ubuyobozi bubi bwa Salva Kirr. US yasabye uyu muyobozi gukora ibishoboka byose intambara igahagarara kandi abasirikare be bose bagasubira mu birindiro byabo. Byavuzwe n’uhagarariye USA mu Muryango w’abibimbye Nikki Haley mu ijambo yaraye agejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi. Yagize […]Irambuye

Sit Ball: Ikipe ya Gicumbi imaze Gutsinda Imikino 15, nta

Nta gushidikanya ko ikipe ya Gicumbi y’abafite ubumuga Gicumbi Stars izegukana igikombe cya Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga izwi nka Sit Ball dore ko iyi kipe imaze gutsinda imikino 15 ikaba itaratsindwa na rimwe mu gihe hasigaye imikindo itanu gusa. Umutoza w’imikino y’abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, Nyirimanzi Philbet  avuga ko shampiyona yatangiye muri Mutarama […]Irambuye

Korea: America yashyize ubwirinzi bwa Missile muri Korea y’Epfo biteza

Ingabo za America zatangiye gushyiraho ubwirinzi bwa Missile muri Kerea y’Epfo mu gihe umwuka mubi ukomeza gututumba mu gace Korea ziherereyemo. Ubwirinzi bwitwa Terminal High-Altitude Area Defense (Thaad system), bwajyanywe muri Kerea y’Epfo mu rwego rwo kwirinda ibitero byakorwa na Korea ya Ruguru. Abantu amagana batuye mu gace ubwo bwirinzi bwajyanywemo bigaragambije bamagana imodoka zari […]Irambuye

en_USEnglish