Urukiko rwagumishijeho gufunga burundu HIssene Habre wategetse Chad
Urukiko rw’ubujurire muri Senegal rwarekeyeho igihano cyo gufunga burundu uwahoze ayobora Chad, HIssene Habre wahamwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu.
Mu rubanza rw’amateka rwaciwe mu mwaka ushize, HIssene Habre yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina no gutegeka ubwicanyi bwakozwe igihe yari Umukuru w’Igihugu cya Chad hagati ya 1982 na 1990.
Yaburanishijwe n’Urukiko rwihariye rw’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe mu gihugu cya Senegal.
Uyu mugabo yari yarahungiye muri Senegal, ni naho yafatiwe biturutse ku gitutu cy’ibihugu by’I Burayi na bamwe mu barokotse ubwicanyi bwabaye mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Abantu babarirwa ku 10 bari mu rukiko bacyumva imyanzuro y’Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire, bahagurutse barabyina bagira bati “Turatsinze!” Umucamanza yari atangaje ko igihano cyo gufunga burundu Perezida Hissene Habre kigumyeho.
Iryo tsinda ry’abantu ryari rigizwe na bamwe mu barokotse ubwicanyi bwakozwe ku ngoma ya Habre mu myaka umunani yamaze ategeka Chad.
Umwe witwa Clement Abaifouta, yagize ati “Kwihangana kwacu gutanze umusaruro. Nta kindi gihe umunyagitugu, azongera kwemererwa gukora amabi ngo acike ubutabera.”
Habre w’imyaka 74, yari yitabaje Urukiko rw’Ubujurire nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasira inyoko muntu.
Uwunganira Habre witwa Me Francois Serres yamaganye imyanzuro y’Urukiko avuga ko urubanza rwaciwe ku gitutu cya politiki.
Yagize ati “Africa ntikwiye kugira ishema ry’uru rubanza. Urubanza rwari rubogamye kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.”
Bivugwa ko ku butegetsi bwa Habre muri Chad hishwe abantu 40 000.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
Africa irakabije kweri.Uyu nguyu Idris Deby Itno yanzeko aza kuburanira mugihugu cye kuko biri mubyo yasabye.Gusa kuko ububwicanyi bwakorwaga na Itno warikegera cye cyambere yagizu bwoba kobishobora kumukoraho.Uyu Idris Deby ubu araganje nyuma yo guhirika uyu Hissein Habré banafite icyo bapfana.
Comments are closed.