Digiqole ad

Uwitwaje inkota yari yongeye gutera Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza

 Uwitwaje inkota yari yongeye gutera Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza

Uyu mugabo yafatanywe icyuma

Police y’u Bwongereza yabashije gufata umugabo wari witwaje igikapu kirimo ibyuma bityaye ubwo yaganaga mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iri ahitwa Westminster mu murwa mukuru London.

Uyu mugabo yafatanywe icyuma

Ngo uwafashwe yashakaga kwinjira mu ngoro aho Abadepite bari akagira abo atera ibyuma.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi 36 ubwo umugabo wakoreraga Islamic State yageraga mu kibuga kiri imbere y’aho Inteko ikorera akarasa abantu batandatu ariko na we Police ikamwica.

 Amafoto agaragara muri Daily Mail yerekana Abapolisi benshi bafashe uriya mugabo bamwubararaho bamwaka igikapu kirimo ibyuma bityaye yari yitwaje agana aho Intego ishinga amategeko y’u Bwongereza ikorera.

Uwo mugabo yari yambaye imyenda yirabura kandi ya siporo yageze aho Inteko ikorera aciye mu gace ba mukerarugendo baza gusura kariya gace bemerewe kugeramo we arakarenga agenda agana aho Inteko iherereye.

Akirenga aho ngo hahise haza imodoka irimo Abapolisi benshi bahita bamugota baramufata bamwambura igikapu basangamo ibyuma byinshi bityaye kandi bishya.

Bahise bamushyira mu modoka bamujyana kuri Station ya Police ngo abazwe icyamugenzaga.

Nyuma y’uko Police imuvanye aho, hahise haza abapolisi bashinzwe gukusanya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha babasha kubona ibyuma bitatu yagiye ata aho yaciye.

Amakuru atangwa na Police aremeza ko uwafashwe ari mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko.

Ian Grant wabonye ibyabaye yavuze ko uwafashwe atigeze aruhanya ahubwo yahise amanika amaboko Police imwambura ibyo yari afite hanyuma imwambika amapingu.

Ngo birashoboka ko uwafashwe yari yamenye ko ari gukurikiranwa kuko atigeze yiruka kandi bamufata akihutira kumanika amaboko ataruhanyije.

Undi muturage yabwiye Daily Mail ko muri iki gihe bahangayitse kubera ibiri kubera muri kiriya gihugu kandi hafi y’aho Inteko ishinga amategeko ikorera.

Umwe mu bavugizi b’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yavuze ko ibi byabaye. Umwe mu mihanda yerekeza ku Nteko y’u Bwongereza yafunzwe mu rwego rwo kongera ingamba zo kurinda umutekano.

Taliki 22, Werurwe, uyu mwaka umugabo witwa Khalid Masood yishe abantu bane abagongesheje ikamyo nyuma yica umupolisi amuteye ibyuma ubwo yamubuzaga kwinjira mu Nteko.

Yatawe muri yombi atarakora amahano
Icyo ni kimwe mu byuma byafashwe yari yitwaje

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish