Digiqole ad

Myugariro w’ikipe ya Gabon yituye hasi mu myitozo arapfa

 Myugariro w’ikipe ya Gabon yituye hasi mu myitozo arapfa

Apanga yitabye Imana ari kukazi

Moise Brou Apanga wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Gabon yituye hasi mu myitozo n’ikipe ye kuri uyu wa gatatu ahita yitaba Imana. Yitozaga n’abandi mu ikipe ya FC 105 Libreville akinira.

Apanga yitabye Imana ari kukazi
Apanga yitabye Imana ari kukazi

Apanga yibukwa mu ikipe y’igihugu ya Gabon (Les Pantheres) mu gikombe cya Africa cya 2010 na 2012.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon (FEGAFOOT) twatangaje ko igihugu cyabuze umwana wacyo wakitangiye.

Abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru banyuranye batanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we n’igihugu cye. Barimo na mugenzi we bakinanaga Didier Ndong ubu ukina muri Sunderland mu Bwongereza

Brou Apanga yavukiye muri Cote d’Ivoire ariko aza kubona ubwenegihugu bwa Gabon ubwo yakiniraga iyi kipe ya  FC 105 Libreville.

Brou Apanga yaciye mu yandi makipe nka Brest mu Bufaransa,  Perugia na Brescia mu Butaliyani  ndetse na FC Politehnica Timisoara muri Romania.

Mu 2012 nibwo yagarutse gukina muri Gabon mu ikipe ya Mangasport mbere yo kujya mu ikipe ya FC 105 Libreville mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Urupfu rwe rwibutsa benshi urupfu nk’uru rwatunguye Marc-Vivien Foé wapfuye mu 2003 mu mikino ya FIFA Confederations Cup ubwo muri 1/2 cy’irangiza Cameroun yakinaga na Colombia kuri Stade de Gerland i Lyon, France ku munota wa 72 w’umukino Foé ntiyongere kweguka urupfu rukamutwara.

Kimwe na Foé, Apanga nawe birakekwa ko yazize umutima.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ni yigendere niba agiye heza tuzamusanga

Comments are closed.

en_USEnglish