Digiqole ad

Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.15

 Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.15

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 27 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.15.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Wageze ku mafaranga 105.15, uvuye ku mafaranga 105.12 wariho kuri uyu wa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.03 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa kane.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 5.15; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 105 150, hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka.

Ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira buciriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish