Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo bagiye ku kigo nderabuzima muri gahunda yo kwitabwaho badahabwa bimwe mu byo bemerewe n’umuryango ubitaho. Ababyeyi b’aba bana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko umushinga ‘Partners in health’ wabemereye kujya ubaha ibibafasha gukomeza kubaho neza nk’ibiribwa […]Irambuye
Ubusanzwe abantu bazibonaga muri filimi zo muri Hollywood ariko mu gihe kiri imbere zizatangira gukoreshwa ku rugamba rusanzwe. Igisirikare cya USA cyagerageje za robots zimeze nk’ibifaru ariko zo zikaba ntoya kandi zikoranye imbunda zirasa urufaya zo mu bwoko bwa machine-guns zizajya zijya ku rugamba. Bageragaje kandi indege zitagira abapilote (drones) zizajya zifasha izo robots kumenya […]Irambuye
Perezida wa wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yirukanye mu kazi abakozi ba Leta bakabakaba ibihumbi 10, barashinjwa kugira ibyangombwa by’ibihimbano “Ibicupuri”. Perezida yategetse ko abo bantu baba bavuye aho bakoreraga bitarenze tariki ya 15 Gicurasi, bitaba ibyo bakazafatwa n’inzego zishinzwe umutekano bakajyanwa mu nkiko. Icyo cyemezo gikurikiye raporo yakozwe n’abagenzuzi igaragaza ko abantu 9 […]Irambuye
*Ku Isi USA ni iya mbere na Miliyari 661 USD, muri Afurika ni Morocco na miliyari 3.3 USD… Raporo igaragaza ingengo y’imari yahawe igisirikare mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2016 igaragaza ko igisirikare cya Kenya cyagenewe ingengo y’imari iri hejuru cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba kuko cyakoresheje miliyari 96 z’amashilingi zingana na miliyoni 933 […]Irambuye
Kuva mu 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu 15 000 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo ni abagore, 57% bari munsi y’imyaka 18, abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imirimo y’iki kigo yashimwe cyane na Roman Tesfaye umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia uri mu ruzinduko mu Rwanda wasuye iki kigo kuri iki gicamunsi. […]Irambuye
Olivier Roy n’Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yashize hanze indirimbo ye yasubiyemo hamwe n’umuhanzikazi Wibabara Phanny yiswe “Niyo Ibikora”. Aganira na Umuseke.rw, Olivier Roy akaba usengera muri ‘Zion Celebration Center’ yadutangarije ko indirimbo “Niyo ibikora” yashize hanze yavuye muri Album ye ya kabiri yitwa “Ntararenga inkombe”. Impamvu ngo basubiyemo iyi ndirimbo ni ukugira ngo […]Irambuye
Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’abandi bayobozi banyuranye muri iki gitondo amaze gusura Umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi aho yarebye ibijyanye n’ubuhinzi ku misozi miremire hifashishijwe amaterasi y’indinganire. Uyu muyobozi n’umugore we bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Aha i Gicumbi hari Minisitiri w’ubuhinzi Dr Gerardine Mukeshimana wamusobanuriye iby’ubu buhinzi […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017 nibwo hasakaye inkuru ivuga urupfu rwa Se wa Producer Pasto P. Yabwiye Umuseke ko Se yishwe no kugwa muri douche ahita apfa. Uretse kuba yaguye muri douche {Ubwogero} agapfa, ngo yari amaze n’iminsi kwa muganga afite ikibazo cy’impyiko. Bishoboka ko ariyo ntandaro yo […]Irambuye
Umuyobozi mushya w’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC), Dr Muvunyi Emmanuel yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukugenzura ireme ritangwa muri Kaminuza n’Amashuri Makuru, by’umwihariko gukurikirana amashuri makuru ashingwa, uko agenda akura n’ireme ry’uburezi hakagenzurwa ko bijyana. Umuhango wo guhererekanya ububasha wabaye mu gitondo kuri uyu wa gatanu kuri Minisiteri y’Uburezi, aho Dr Sebasaza Mugisha Innocent wayoboraga […]Irambuye
Muri iki gitondo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2017-2018, yavuze ko amafaranga yose ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ari miliyari 2 094.9 Frw. Yemeje ko 83% byayo azaba yaturutse mu bushobozi bw’igihugu arimo 66% azaba yaturutse imbere mu gihugu n’inguzanyo z’amahanga zizishyurwa, […]Irambuye