Digiqole ad

Moussa Camara yatorotse Rayon sports ajya i Dubai nta ruhushya

 Moussa Camara yatorotse Rayon sports ajya i Dubai nta ruhushya

Moussa Camara yagarutse mu Rwanda

Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wari muri Rayon sports yatorotse ajya mu igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu adasabye uruhushya.

Moussa Camara yatorotse Rayon sports
Moussa Camara yatorotse Rayon sports

Mu gihe habura iminsi itatu ngo Rayon sports isure Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League, umwe mu bakinnyi bayo Moussa Camara ukomoka muri Mali yasize bagenzi be agenda adasabye uruhushya.

Uyu musore w’imyaka 26 yamaze kugera mu mujyi wa Dubai wo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC aho agiye gukora igeragezwa. Yagiye ubuyobozi bwa Rayon sports afitiye amasezerano butabizi nkuko Umuseke wabitangarijwe na Gakwaya Olivier.

Uyu muvugizi wa Rayon sports yagize ati: “Twabimenye ko yagiye. Ntituzi igihe yagendeye gusa nta gihe kinini amaze agiye kuko nta minsi aramara adakora imyitozo. Turabizi ko hari abamushakiraga ikipe ariko ntitwamuhaye uruhushya. Yataye akazi kandi si byiza kuko yagiye atumvikanye n’abakoresha be. Aracyadufitiye amasezerano.”

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Muzasanga hari umuyobozi wamwohereje.

Comments are closed.

en_USEnglish