Digiqole ad

Dr Munyakazi ngo ntazagaruka mu rukiko inzitizi agaragaza zigihari

 Dr Munyakazi ngo ntazagaruka mu rukiko inzitizi agaragaza zigihari

Dr Munyakazi yakatiwe Burundu y’umwihari ati “Ibyo munkoreye Imana izabibabaza.”

*Dr MUNYAKAZI ukewaho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atazagaruka kuburana inzitizi agaragaza zigihari
*Ubushinjacyaha bwasomye ubuhamya bw’inyandiko ku byo aregwa
*Urukiko  rukuru rwanze kwakira ubujurire bwe kubera ko butakurikije amategeko

Kuri uyu wa 27 Mata, urubanza ruregwamo Dr MUNYAKAZI Léopold ubu rugeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeye, gusa uregwa yongera kuvuga ko gukomeza kuburana ngo bikigoranye mu gihe cyose hakiri imbogamizi yita ko zibangamiye uburenganzira bwe.

Dr MUNYAKAZI avuga ko agifite inzitizi z'umwirondoro we bityo atazongera kwitaba urukino nizidakemuka.
Dr MUNYAKAZI avuga ko agifite inzitizi z’umwirondoro we bityo atazongera kwitaba urukino nizidakemuka.

Ni urubanza rumaze hafi umwaka, ariko rukaba nta ntambwe nini rwari rwatera kuko Dr MUNYAKAZI Léopold akirutinza kubera ko ngo agifite ikibazo cy’umworondoro we utuzuye.

Icyakora Dr MUNYAKAZI anatanga n’izindi nzitizi zirimo kuba afunze igihe kirekire, kubwe ngo “binyuranije n’amategeko” no gusaba kuburanira aho yakoreye icyaha.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane, ikibazo cy’umwirondoro cyongeye kugaruka, noneho hari uwo yari yitwaje yahaye urukiko, ukaba ukubiyemo ibice bibiri, kimwe yita ko ari umwirondoro urimo akavuyo n’undi avuga ko ariwo w’ukuri.

Ubushinjacyaha bwasomye inyandiko ndende irimo ibyo ashinjwa bikubiyemo icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi ndetse n’icyaha cy’ubufatanyacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uretse abatangabuhamya bashinja Dr. MUNYAKAZI, ngo bunafite n’amajwi ya Dr MUNYAKAZI y’ibyo yavuze ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igihe yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko biteguye kuyumvisha Urukiko mu iburanisha ritaha.

Urukiko rwasabye uregwa kwisobanura kuri ibi byaha byose Dr MUNYAKAZI arusubiza ko mu gihe inzitizi yatanze zitari zavaho adashobora kugira icyo avuga. Ndetse anenga urugereko rwanze kwakira ubujurire bwe.

Yagize ati “Ndabamenyesha ko ntazongera kwitaba Urukiko mu gihe cyose inzitizi natanze zitaravaho ndetse ndasaba kugira uburenganzira ku mutungo utavogerwa.”

Urukiko rwasubitse urubanza  ruvuga ko ruzasubukurwa ku itariki ya 03 Gicurasi 2017, saa mbiri z’igitondo.

Urubanza rw'uyu mugabo Dr MUNYAKAZI rumaze hafi umwaka.
Urubanza rw’uyu mugabo Dr MUNYAKAZI rumaze hafi umwaka.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

7 Comments

  • Ubwo se kwanga kuburana arumva ahima nde? Narorere rwose, agahinda gake! Nari kubabara iyaba adafunze, n’ubundi ni hahandi he nanaburana azakatirwa gufungwa kandi n’ubu arafunze. Iyo ni chantage/blackmail y’amafuti, idakangaye na and gato

    • Aho kuvuga utyo, kuki utibaza impamvu uriya mwirondoro we udakosorwa ! Harabura iki, igihe cyose yabisabiye ? Nyamara harimo tena n’itekinika.

    • @Nathalie,ndumva wowe warangije kumukatira ataraburana! Ujye uzirikana ko Gacaca y’iwabo yari yamugize umwere mbere y’uko ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari yarashubijwe mu kazi. Kuba asaba kuburana ahavugwa ko hakorewe icyaha aregwa urumva nta shingiro bifite? Biriya yavugiye muri USA nirwo rubanza nyakuri.

  • Ubundi se araburana ibiki ko burundu yamaze kuyicakira!?!?!?

  • Ibi ni Ubucamanza cg ni Ubutabera!!!!!!

  • Njye mbona kujya muri uru rubanza ari ukurangiza umuhango, kuko nubundi haba hari uwavuze ngo kanana agomba gukatirwa iki gihano, tugomba kumwikiza, keretse Iyo mu ijuru yonyine niyo yagukuramo.

    Mbona ibintu byari bikwiye guhinduka, muri aya matora tugiye kwinjiramo gahunda y’urwangano no kutoroherana bikiri mubantu bigafatirwa ingamba: Abantu bakabona akazi binyuze mumucyo, bakabona amasoko biciye mumucyo, munyangire ikavaho, ruswa igacika (bikava muma gambo bikaba mubikorwa). Tukiyubakira igihugu buri muntu wese ushira mugaciro yakwifuza guturamo.

  • Muvandimwe vianney,ibyo uri gutekereza ku Rwanda uri kwibesha cyane.ibintu bizava heza bijya habi,Umukino uhinduka mukibuga ari yuko umutoza yahindutse.rebera kuri Wenger.byahinduka gute kandi bihaye kugeza muri 2034.Nzaba ndeba aho tugana?

Comments are closed.

en_USEnglish