Digiqole ad

Umujyi wa Kigali ubinyujije muri ‘Job Net’ umaze gufasha urubyiruko 841 kubona akazi

 Umujyi wa Kigali ubinyujije muri ‘Job Net’ umaze gufasha urubyiruko 841 kubona akazi

Urubyiruko rwitabiriye ‘Job Net’ 2017 ngo rwizeye ko ruzabona akazi rubikesha iyi gahunda.

Kuri uyu wa kane, Umujyi wa Kigali na Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) bongeye guhuza abakoresha n’urubyiruko rushaka akazi, mu gikorwa kiswe “Job Net” kimaze imyaka ine kiba mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rurangiza amashuri rukabura imirimo.

Urubyiruko rwitabiriye 'Job Net' 2017 ngo rwizeye ko ruzabona akazi rubikesha iyi gahunda.
Urubyiruko rwitabiriye ‘Job Net’ 2017 ngo rwizeye ko ruzabona akazi rubikesha iyi gahunda.

Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Muhongerwa Patricia we yavuze ko kuva iki gikorwa cyatangira mu 2013 hari impinduka zabaye mu buryo bwo kugabanya Ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Kuva iki kigo gitangiye abantu batugana, barenga 2 040 barangije Kaminuza, muribo abamaze kubona akazi uyu munsi ni 841 barimo 209 bamaze kubona akazi gahoraho, 393 bafite imirimo y’igihe gito, 99 bikorera kuko nabyo turabibashishikariza, naho 140 twabafashije kubona amahugurwa mu bigo bitangukanye.”

Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA, Gaspard Musonera yavuze uku guhuza abakoresha n’abashaka akazi biganjemo urubyiruko bigamije kureba impamvu urubyiruko rurangije amashuri rudahita rubona akazi.

Ati “Ahanini twasanze rimwe na rimwe ubushobozi umuntu avana mu ishuri butamwemerera guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Iki gikorwa cya ‘Job Net’ kandi kinafasha urubyiruko rurangiza amashuri, guhuza ibyo bakuye mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, dore ko gihuza abakoresha n’urubyiruko rushaka akazi bakaganira, abakoresha bakababwira ibyo baba bifuza mu bakozi bashaka, n’ibyo baba bagomba kuba bujuje kugira ngo babahe akazi.

Gaspard Musonera “Ikigikorwa kigenda kibyara imbuto nyinshi kuko tugitangira abantu batarenze 2% babonye akazi biturutse kuri ubu buryo bwo guhuza abakoresha n’abashaka akazi, naho ubu bakaba bamaze kurenga 20%.”

Musonera kandi ngo hari umukoresha wamubwiye ko umwaka ushize yakuye abakozi 70 muri ikigikorwa, kuri iyi nshuro akaba yiteguye kuhakura abakubye inshuro ebyiri ab’umwaka ushize, ibi ngo bigashimangira ko n’abakoresha babona ‘Job Net’ nk’uburyo bwiza kandi buborohereza kubona abakozi bizeye.

Gahunda ya 'Job Net' 2017 yitabiriwe n'ibigo 70 bishaka abakozi.
Gahunda ya ‘Job Net’ 2017 yitabiriwe n’ibigo 70 bishaka abakozi.

Tuyisenge Marie Claire, kimwe na bagenzi be bitabiriye ‘Job Net’ y’uyu mwaka, ngo bafite ikizere ko nabo bazabona akazi binyuze muri iyi gahunda.

Uwitwa Kubwimana Ibrahim umaze imyaka ibiri arangije kwiga Kaminuza ariko akaba atarabona akazi, ikizere ni cyose.

Yagize ati “Amahirwe ya mbere nagize ni uko nabashije kumenya ibiri gukorerwa hano nkabasha kuganira n’abashoramari batandukanye, ubundi urubyiruko tugira ingeso yo kumva ko kugira ngo tubone akazi ari uko ugomba kuba ufite umuntu ugusunika, kuba nabashije gutanga umwirondoro wanjye tukaba tuzakomeza kuvugana, mfite ikizere ko nshobora kubana akazi biciye muri Job Net.”

Muri uyu mwaka, Umujyi wa Kigali ubinyujije muri iyi gahunda ya ‘Job Net’ ngo urateganya gufata byibura urubyiruko 700 barukurikirane, barufashe kubona imirimo no gukora imishinga narwo rwikorere.

Ubushakashatsi ku mibereye y’abanyarwanda “EICV4” bw’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda bwagaragaje ko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, abadafite imirimo ari 3.3% ku rwego rw’igihugu, gusa by’umwihariko mu mijyi bakagera kuri 12%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mubize Kaminuza, abadafite imirimo ari 14%, mu gihe mu bize amashuri yisumbuye (secondary) gusa ho ari 11%. Muri rusange Abashomeri benshi bakaba ari ab’igitsina gore.

 

Vice Mayor w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricia yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda ifasha umujyi kugabanya umubare w'urubyiruko rudafite akazi.
Vice Mayor w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricia yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda ifasha umujyi kugabanya umubare w’urubyiruko rudafite akazi.
Urubyiruko rushaka akazi rwaganiriye n'abakoresha batandukanye bitabiriye iyi gahunda.
Urubyiruko rushaka akazi rwaganiriye n’abakoresha batandukanye bitabiriye iyi gahunda.
Gahunda ya 'Job Net' y'uyu mwaka izarangira urubyiruko rusaga 700 rushaka akazi rumaze guhura n'abakoresha.
Gahunda ya ‘Job Net’ y’uyu mwaka izarangira urubyiruko rusaga 700 rushaka akazi rumaze guhura n’abakoresha.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish