Digiqole ad

Airtel Rwanda yahaye inzu yo kubamo abana babiri b’impfubyi zari zibabaye

 Airtel Rwanda yahaye inzu yo kubamo abana babiri b’impfubyi zari zibabaye

Inzu bahawe ni inzu y’agaciro karenga miliyoni 15 ifite ibyangombwa by’ibanze

Abana babiri b’impfubyi baherutse gupfusha nyina bari basigaranye wapfakaye muri Jenoside uyu munsi Airtel Rwanda yabahaye inzu yabo yo guturamo iri mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Abana babiri na nyirakuru bamurikirwa inzu yabo nshya na Airtel Rwanda
Abana babiri na nyirakuru bamurikirwa inzu yabo nshya na Airtel Rwanda

Ni mu gikorwa kinase iminsi gikorwa na Airtel Rwanda kitwa “Airtel Touching Lives” igamije gufasha abababaye cyane bari mu buzima bugoye kugira ngo bahindure ubuzima biteze imbere.

Iki gikorwa bagikorera umuntu ku giti cye, umuryango cyangwa itsinda ry’abantu bemejwe n’abaturanyi babo ko bafashwa gutera imbere.

Abaturanyi b’aba bemeje ko bafashwa kuko bari babayeho nabi cyane, bikanaviramo umubyeyi w’aba bana witwaga Adele Mukamusonera witabye Imana mu gihe gito gishize bikaba bitakunze ko aba ahari ngo abe ari we ushyikirizwa inzu.

Gilbert Dushimimana umwana wa Adele muto yavuze ko bashimye cyane iki gikorwa cyo guhabwa inzu. Avuga ko ari umusingi ukomeye wo kwibeshaho Airtel ibahaye.

Dushimimana ati “Iyi nzu yagombaga guhabwa maman utubyara ariko akaba yaravuye mu buzima, gusa ntabwo Airtel yabihagaritse kuko  yaraje turaganira iduhumuriza kandi itwizeza ko inzu yatwemereye izayidushikiriza. Turishimye cyane nk’umuryango kuko twariho mu buzima bugoye cyane.”

Avuga ko bari batuye kuri Mont Kigali ahantu hadakwiriye kandi mu bukode, kubona icumbi ngo ni icya mbere kizatuma bahaguruka bakishakira n’ikibatunga kuko i Kigali kubona ubukode n’icumbi bikomeye cyane ku muntu utishoboye.

Mariya Mukawera nyirakuru w’aba bana ati “Njyewe ndi mu marembera kuko ndashaje ariko nishimiye ko abana basigaye mu nzu nziza nk’iyi. Nubwo abacu bapfuye bagashira ariko aba bana ubwo babonye aho bazaba bazabaho.”

Ibikorwa bya Airtel Touching Lives bizakomeza nk’uko byavuzwe muri uyu muhango wo gushyikiriza aba bana inzu i Kinyinya.

Gilbert na mukuru we bataha iyi nzu
Gilbert na mukuru we bataha iyi nzu
Abana ba Adele bahawe inzu
Abana ba Adele bahawe inzu
Gilbert yerekana urufunguzo rw'inzu bahawe
Gilbert yerekana urufunguzo rw’inzu bahawe
Nyirakuru w'aba bana avuga ko yishimiye ko ubu bafite aho bita iwabo
Nyirakuru w’aba bana avuga ko yishimiye ko ubu bafite aho bita iwabo
Inzu bahawe ni inzu y'agaciro karenga miliyoni 15 ifite ibyangombwa by'ibanze
Inzu bahawe ni inzu y’agaciro karenga miliyoni 15 ifite ibyangombwa by’ibanze

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyiza gufasha aba babaye kurusha gushyigikira abakomeye.namwe bana ntimuzabipfushe ubusa.

Comments are closed.

en_USEnglish