Digiqole ad

Ubu RSSB yamaze ‘kugura’ SONARWA General Insurance

 Ubu RSSB yamaze ‘kugura’ SONARWA General Insurance

Inyubako ikoreramo ikicaro gikuru cya Sonarwa.

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yatangaje ko Ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi n’ubwizigame (RSSB) cyamaze kugura igice kinini cya Kompanyi y’Ubwishingizi ‘SONARWA General Insurance’, ndetse ngo n’ibiganiro byo kugura ‘SONARWA Life’ biri hafi gusoza.

Inyubako ikoreramo ikicaro gikuru cya Sonarwa.
Inyubako ikoreramo ikicaro gikuru cya Sonarwa.

Guverineri John Rwangombwa yabwiye Umuseke ko kumvikana byamaze kuba ku gice kimwe cya SONARWA, ndetse ngo ibiganiro bigikomeye.

Yagize ati “Icyo tuzi ni uko RSSB ni umwe mu bashoramari muri SONARWA, mu gushaka kongera Capital (igishoro) ya Sonarwa (habayeho ibiganiro), rero SONARWA General bamaze kumvikana RSSB yongeyemo capital ihinduka umushoramari munini kurusha abandi muri SONARWA General,…ubu bafite hejuru ya 60% (muri Sonarwa General Insurance).
SONARWA Life baracyari mu biganiro ntabwo birarangira, nabyo ubundi bisa n’aho ariho bigana ariko byo ntibirarangira,…Hari bimwe bitararangira ari nayo mpamvu bakiiriinda gusakaza ibintu ukiri mu kubinoza.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo hamenyekanye amakuru ko RSSB yaba iri mu biganiro na SONARWA kugira ngo izamure imigabane yayo bibashe gufasha gufasha SONARWA yari mu bibazo by’ubukungu.

Mu ntangiriro, RSSB yari isanzwe ifite 16% by’imigabane muri SONARWA, yahatanaga na Banki ya Kigali bombi bashaka kugura imigabane ya Kompanyi y’Abanya-Nigeria yitwa “Industrial And General Insurance (IGI) Plc” yari ifite 35%. RSSB kuba ifite hejuru ya 60% bya Sonarwa, bivuze ko yaguze imigabane 44%.

Banki ya Kigali nayo yariho ishaka kwinjira muri Serivise z’ubwishingizi yamaze kugeramo, na RSSB zahanganiraga iriya migabane kugira ngo zibashe kuba abanyamigabane bakuru muri SONARWA, kimwe mu bigo bimaze igihe kinini mu Rwanda gitanga Serivise z’ubwishingizi.

Soma inkuru: RSSB yaba yenda kugura 51% bya Sonarwa iri mu bibazo

Yaba RSSB na SONARWA ntibaratangaza ko RSSB yamaze kugura Igice kinini cy’imigabane ya SONARWA ngo kubera ko bakiri mu biganiro, nk’uko twabitangarijwe n’impande zombi.

Urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda ruhagaze rute?

Muri Gashyantare 2017, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yahagaritse mu gihe kitazwi gahunda yo guha ibyangombwa byo gukora ibigo by’ubwishingizi bishya, ahanini ngo kubera ko n’ibigo byigenga bisanzwe ku isoko bitarimo byunguka.

Kuri uyu wa gatatu, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko muri rusange impamvu bafashe uyu mwanzuro ari ukugira ngo n’ibigo biri ku isoko ry’u Rwanda bibanze bijye ku murongo.

Ati “Twagiye tubona imikorere mibi yateje ibibazo mu rwego rw’ubwishingizi cyane cyane mu bikorera, uru rwego rwari rumaze imyaka itatu yikurikiranya ruhomba, ibyo rero ntabwo byari byiza kuri uru rwego, twabonye rero ibigo bishya byashakaga kuza nta ‘gicuruzwa (product)’ nshyashya bazana ahubwo bashaka kongera ihangana ritunguka muri ‘products’ nkeya zihari, dufata umwanzuro wo kwita kubigo bihari,…ubu turi gukorana nabo kugira ngo dukemure ibibazo bihari bituma n’ibigo bihari bihomba.”

Rwangombwa yavuze ko ariko muri rusange Urwego rw’ubwishingizi rukora neza kinyamwuga, ari nayo mpamvu bashaka kurufasha kugira ngo runoze ibitagenda neza kuko batifuza ko ibigo byahomba cyangwa ngo bibe ngombwa ko bigurwa n’abandi.

Imibare ya Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko ibigo by’ubwishingizi by’abikorera mu myaka itatu ishize inyungu yabyo yari yarasubiye inyuma cyane.

Mu 2010 inyungu ibi bigo byinjije nyuma yo kwishyura imisoro yari Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mu Ukuboza 2014 inyungu yari miliyari -4.5, mu Ukuboza 2015 iba miliyari -2.7, naho mu ukuboza iba miliyari -4.4, mu gihe ibigo bya Leta by’ubwishingizi byo mu Ukuboza 2016 byari bimaze kunguka miliyari 29.0.

Muri rusange kubera ko ibigo by’ubwishingizi bya Leta byo byunguka cyane, kugera mu Ukuboza 2016, urwego rw’ubwishingizi muri rusange mu Rwanda rwari rumaze kunguka miliyari 24.6 nyuma yo kwishyura imisoro.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • RSSB ubwo yaguze igihombo kuko bizwi neza ko SONARWA yahombejwe, ubwo amafaranga ya rssb ajyiye guhisha icyo gihombo hamwe nabagiteje!!! Na rssb irye iri menge kuko niyo isigaye kandi twumva ngo ko hari abayigize akarima bakuramo ayo bashora muri business zabo.

    • Ko SONARWA yari isigaye ari sosiyete yigenga se iby’igihombo cyayo uragirango bibazwe ba nde? Si beneyo?

  • Harya ejobundi ntibatubwiraga ko RSSB irimugihombo nayo?

Comments are closed.

en_USEnglish