Digiqole ad

RRA yahagaritse kwishyuza amahoro umuturage uzanye umusaruro we ku isoko

 RRA yahagaritse kwishyuza amahoro umuturage uzanye umusaruro we ku isoko

Mu ibaruwa yo kuwa 28 Werurwe 2017 yandikiwe ubuyobozi bwa Ngali Holdings ifasha uturere gukusanya imisoro bikamenyeshwa abayobozi b’uturere twose tw’igihugu, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyasabye iyi Sosiyete guhagarika kwishyuza amahoro umuturage uzanye umusaruro we ku isoko adasanzwe aricururizamo kuko binyuranyije n’iteka rya Perezida wa Republika.

Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ya Ngali bakira imisoro mu isoko rya Gashyushya.
Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ya Ngali Holdings baira imisoro mu isoko rya Gashyushya muri Kamonyi. Ahanyuranye mu gihugu abaturage bagiye binubira kwishyuzwa amahooro ku itungo, imyaka cyangwa ikindi cy’umusaruro wabo baje kugurisha mu isoko bagahita bitahira.

Hamwe na hamwe mu gihugu hari abaturage bagaragaje ko bababajwe cyane no kwishyura aya mafaranga waba wagurishije cyangwa utagurishije.

Mu ibaruwa y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuri Ngali Holdings bavuga ko Iteka rya Perezida wa Republika rivuga ko;

Amahoro yakwa mu isoko yishyurwa n’abacururiza ahantu hagenewe ibicuruzwa byabo. Ibipimo by’amahoro yo mu isoko bigenwa n’Inama Njyanama ya buri rwego rw’ibanze ishingira ku bunini bw’ahacururizwa n’imiterere y’ahacururizwa.”

Iki kigo kikavuga ko gihereye ku busabe bw’abaturage mu turere dutandukanye basaba gukurirwaho amahoro bakwa bajyanye ibyo bejeje cyangwa amatungo yabo mu isoko, basanga binyuranyije n’ibivugwa muri ririya teka rya Perezida.

Iyi baruwa yasinyweho na Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro igira iti “ni muri urwo rwego abaturage bazana imyaka, amatungo yabo baje kuyagurisha mu masoko abegereye ariko batayakoreramo bakayiranguza abasanzwe bacururiza muri iryo soko batishyuzwa amahoro yo mu isoko.”

Mu myaka hafi biri ishize uturere twose twagiranye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro  n’Amahoro (RRA) ku gukusanya imisoro n’amahoro, iki kigo nacyo gikorana amasezerano na Sosiyete ya Ngali Holdings yo gukusanye iyi misoro mu turere.

Mu cyumweru cyashize mu karere ka Kamonyi abaturage bavuze ko hari ubwo aya mahoro yishyuzwa kabiri (umuturage washoye ibye n’umuguzi bombi).

Agnès Mukarugwiro umwe mu baturage bo hafi y’isoko rya Gashyushya yavuze ko ubusanzwe bazanaga ihene n’ingurube mu isoko bagasora amafaranga 500 ku itungo rimwe kandi agatangwa n’umuguzi wenyine.

Ariko ngo abakozi ba Ngali Holdings batangiye gusoresha bishyiriyeho ibiciro bishya kandi bagasoresha impande zombi, kuri we ngo abona ko bari bagamije inyungu zabo bwite.

Ati “Ihene imwe n’ingurube byasoraga amafaranga igihumbi, kandi ntabwo  bayakaga umuguzi ahubwo twese twayatangaga itungo ripfa kuba ryakandagije ikirenge mu isoko.” 

Iyi baruwa ya Rwanda Revenue Authority ikaba ihagarika imigirire nk’iyi.


Photo  © Elize MUHIZI/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ibyo turabishimye.
    None se n’amafranga yakwa iyo umuturage atanze ikimasa cye ngo kibangulire avuyeho?
    Hano i Muhondo mu karere ka Gakenke iyo ikimasa cyuliye inka nyiracyo agomba kwishyura amafranga igihumbi na magana abili ku kagali. Iyo antayatanze acibwa amande y’ibihumbi makumyabili na bitanu.
    Mutubwire niba nabyo bivuyeho.

    • HHHhh none se umuntu we ajya asora angahe igihe yuriye umukobwa ndabaza mu kagali kanyu aho mu gakenke kuko turumva bakataje mu misoro itabaho kereka niba icyo kimasa ari icy’ akagali! ubwo Gitifu yajya yishyura angahe mukwezi ko ahanini bamwe muri ba gitifu aribo batereta cyane.

  • Byaba s’aruko amator’ ari hafi? es’ibyo bizakomeza gutyo? cg nyuma y’amatora byose bizahagarara?

  • Amafaranga umuturage asora bimugoye barangiza bakayapfusha ubusa mu mahanga hanyuma bakazaza gusura u Rwanda.

  • IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHIIIIIII
    (RRA idufashe no ku mafranga y’Umutekano n’isuku dutanga mu ngo, hajye hatangwa EBM)

  • Ariko mujye mureka kubeshya kuko ikimasa nticyabangurira ngo utange amafaranga 1.200 agubwo mwanya w’ibyo icyo kimasa cyemerewe kubangurira ari uko wagipimishije indwara y’amakore naho ugisohoye kikarenga akagali bagufata nk’uwaragiye ku gasozi ugacibwa amande ya 20.000 naho ibyo wowe MUGISHA wivugira ni ugushaka guharabika abuyobozi kdi ubuyobozi ntibunagarukira ku murenge gusa uzabaze ababishinzwe ku karere kuko njye ndumva uri guharabika ubuyobozi gusa.

  • @Mugisha, ibyo uvuga uri kubeshya kuko aho i Muhondo turahagenda kandi duhana imbibi kuko hari n’abaturage baho baza kubagira hano muri rulindo kuko imihanda yapfuye kuko iri gukorwa. Gusa icyo tuzi cyo hariyo abayobozi badakina kuko ntushobora kubacikana 1200frw y’icyangombwa cy’inzira kandi rwose kunyereza imisoro ntibyemewe ikindi nakubwira ni uko na hano mu rulindo rwose naho ntiwaducikana 1200 y’icyangombwa cy’inzira ku nka gusa hari amande yo kuragira ku gasozi ni 20000 cyangwa amande yo kutubahiriza gahunda za leta naho ubundi niba uri n’umworozi nakugira inama yo gukurikiza gahunda za leta sinon uzisanga uhanganye n’ubuyobozi kubera gufunga umutwe kuko ikigaragara nawe ibyo usobanura ntabyo uzi.
    @FILLE yakubwiye ko urwego rutagarukira ku murenge gusa ahubwo wanabaza ku karere cyangwa se mayor ntajya agera muri uwo murenge???
    Aha ndi kubonamo amatiku kuko ushaka kugaragaza ko abayobozi b’utugali bakira amafaranga kandi ntaho byemewe , niba waranayamuhaye akayakira rwose ntibyemewe iyo ni ruswa.
    ni uko njye mbyumva.

  • Ahwiiii! Hasigaye ibibanza no gusorera ubutaka, nyabuna Ruvenu naho wakebuka bimeze nabi!

  • Ubwose icyangombwa cy’inzira cyo ni ikiki?Uboshye abantu badakora umuganda,nacyo mugikureho ntibijyanye.Icyangombwa cy’inzira cyakwa umuntu upakiye inka nyinshi nabwo mu modoka!Gakenke ndumva abaturage bararenganye!

Comments are closed.

en_USEnglish