Digiqole ad

Hari icyizere ko Mutuelle de Santé izajya ifasha abafite ubumuga guhabwa insimburangingo

 Hari icyizere ko Mutuelle de Santé izajya ifasha abafite ubumuga guhabwa insimburangingo

Frere Kizito Misago uyobora HVP Gatagara y’i Nyanza

 HVP Gatagara/Nyanza – Umuyobozi w’ikigo cyakira kikanita ku bafite ubumuga HVP Gatagara/Nyanza, Frere Kizito Misago avuga ko ashima ubufasha Leta iha iki kigo nyuma y’uko inkunga z’amahanga zigabanuka, ndetse ngo hari icyizere ko vuba aha ubwishingizi bwa Mutuelle de Santé buzajya bufasha abafite ubumuga kubona insimburangingo.

Frere Kizito Misago uyobora HVP Gatagara y’i Nyanza

Iki cyari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamira abafite ubumuga kuko hari zimwe mu nsimburangingo batahabwaga n’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé.

Frere Kizito Misago agira ati “RSSB ifite ubushake bwo kugira ngo ikibazo cy’abantu bafite ubumuga gikemuke nk’uko abandi Banyarwanda bose batishoboye bavurirwa kuri mutuelle, abafite ubumuga na bo babashe kubona ubwo bufasha kuko babonye ko izo serivise (z’ubuvuzi no gutanga insimburangingo) zihenze, sinavuga ngo ni iyu munsi, ariko ni mu gihe cya bugufi kuko tumaze iminsi tubiganiraho.”

Umwe mu bayobozi ba HVP Gatagara yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko icyizere cy’uko mutuelle izajya ifasha abafite ubumuga amahirwe yaba ari kuri 95% ko izakoreshwa vuba.

Frere Misago avuga ko mutuelle itazakemura burundu ikibazo cy’abafite ubumuga bativuzaga cyangwa batabonaga insimburangingo, ariko ngo niba ikibazo cyari nko kuri 95%, nibura kizakemukaho nka 50%.

HVP Gatagara yashinzwe na Padiri Fraipont Ndagijimana mu 1960, ubu yakora abana nibura 1 500 bafite ubumuga butandukanye. Buri mwana afashwa bitewe n’icyiciro cy’ubumuga afite, abagororwa amaguru bakagororwa, abakeneye insimburangingo bakazihabwa cyangwa inyunganirangingo, n’abafite ubundi bumuga nk’ubukomatanye (abatumva, batavuga, batabona) na bo barabakira bakabafasha.

Muri iyi minsi inkunga y’amahanga igabanuka, Leta y’u Rwanda ngo yiyemeje gufasha Gatagara mu bintu binyuranye harimo guhemba abakozi barimo abaganga n’abarimu, ariko HVP Gatagara/Nyanza ngo yifuza ko Leta yazabafasha no guhemba abakozi b’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryahatangijwe.

Gasipari Mbonigaba ushinzwe ireme rya serivise muri Gatagara avuga ko muri iyi minsi inkunga y’amahanga yagabanutse, ubundi buryo (Plan B) ari ugukorana na Guverinoma y’u Rwanda, abikorera, n’imiryango itari iya Leta n’abantu ku giti cyabo cyane nk’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga n’abandi bagira neza kugira ngo ubuzima bw’abana bamugaye bukomeze kwitabwaho.

Ati “Hari ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ku Isi hose si no mu Rwanda gusa, rero inkunga zagiye zigabanuka ariko twatekereje gukorana na Guverinoma y’u Rwanda kandi ifite ububushake, irimo iradufasha, twumva ko indi Plan B ari imikoranire n’abandi, abaturage muri rusange, imiryango itari iya Leta n’ababyeyi b’abana.

Kkera umubyeyi yazanaga umwana akumva ko ari ukumusiga mu kigo gusa, ariko ibintu bigenda bihinduka, ni ugufatanya n’ababyeyi hakabaho inshingano z’ikigo, iz’umubyeyi n’iza Guverinoma. Niba zari inkunga twabonaga z’Abazungu ni abantu bishyize hamwe, natwe twishyize hamwe nk’Abanyarwanda, tukihesha agaciro twafasha abafite ubumuga bacu.”

Gasipari Mbonigaba ushinzwe ireme rya serivise muri Gatagara

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish