Digiqole ad

Muhanga: Umuturage arifuza gusubizwa isambu yubatsemo Ikigo Nderabuzima

 Muhanga: Umuturage arifuza gusubizwa isambu yubatsemo Ikigo Nderabuzima

MUNYANDAMUTSA Jafari yifuza gusubizwa ubutaka bwubatsemo Ivuliro

MUNYANDAMUTSA  Jafari  atuye mu mudugudu wa Gatengezi, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango,  amaze igihe yandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  asaba gusubizwa  ubutaka bufite ubuso busaga Ha 2 bukaba burimo n’ikibanza cyubatsemo Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, yemera kuba yasasaranganya ubwo butaka n’Abaturage bahafite inzu kuko bamaze gutura.

MUNYANDAMUTSA Jafari yifuza gusubizwa ubutaka bwubatsemo Ivuliro

MUNYANDAMUTSA  avuga ko  bahoze batuye  ahitwaga i Gitarama mu isambu yubatsemo Ikigo Nderabuzima n’igice kimwe gikikije iki kigo, abaturage ngo bahigabije nyuma y’uko umuryango we uhungiye mu Burundi mu  mwaka wa 1961 bitewe n’intambara y’amacakubiri ashingiye ku moko yari iri mu Rwanda icyo gihe.

MUNYANDAMUTSA avuga ko  kimwe n’abandi Banyarwanda bose bahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asanga aho ubutaka bari batuyemo bwubatsemo ivuriro ndetse ngo ubwari busigaye abaturage barabwigabiza.

Ati: “Nagiye nandikira Ubuyobozi bw’icyahoze ari Komini Nyamabuye nifuza ko ahubatse ivuriro bahansubiza cyangwa bakadusaranganya n’abaturage bahatuye ariko baranga kandi mfite ibyangombwa by’ababyeyi n’iby’inzego z’ibanze bimpa uburengenzira bwo kuhasubizwa.”

Uyu muturage  kandi avuga ko yandikiye  Akarere ka Muhanga inshuro nyinshi ntihagira igisubizo kamuha kimuhakanira cyangwa kimwemerera ko azahabwa ubundi butaka.

Agira ati: “Natakambiye Serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Akarere, bambwira ko bagiye kureba  uko badusaranganya ariko biza kurangira ntacyo babikozeho.”

INGABIRE Anne Marie  Umukozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Muhanga, mbere akaba ari we wari ushinzwe ubutaka,  avuga ko yashyikirijwe iki kibazo  akorana inama n’abaturage bahatuye bageze mu zabukuru kugira ngo batange ubuhamya ko ubwo butaka ari ubw’ababyeyi ba Munyandamutsa bemera ko ubutaka ari ubw’ababyeyi be.

Cyakora ngo bahakana ko  aho Ikigo Nderabuzima cyubatse ari ahabo. Ikindi ngo basabye Munyandamutsa kwandika mbere y’uko itegeko ryo gusaranganya ubutaka rihinduka ntiyabikora icyo gihe, avuga ko kuri ubu  iryo tegeko ryavuyeho ahubwo ko yagana inkiko kuko ari bwo buryo bwonyine bwamuhesha uburenganzira ku butaka yita ubwe.

MUNYANDAMUTSA avuga ko ategereje igisubizo cy’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo kubera ko yabandikiye bumubwira ko bagiye gusaba Akarere gukemura iki kibazo.

Naho ngo ibyo  kujya mu nkiko abona ko ari amananiza yo kugira ngo adahabwa umutungo w’ubutaka yarazwe n’ababyeyi be kuko atabishobora kubera ko afite ubumuga.

Kugeza ubu MUNYANDAMUTSA afite gusa inyandiko y’Umurenge wa Shyogwe n’iyo mu butaka zimwemerera ko bagiye kumushakira ubutaka bundi atuzwamo ikibazo avuga ko batahaye agaciro ngo bagishyire mu bikorwa.

Ubutaka MUNYANDAMUTSA aburana bufite ubuso bwa Hegitari 2 zirenga.
Ubutaka bwubatsemo Ikigo nderabuzima cya Gitarama ngo ni isambu y’ababyeyi ba MUNYANDAMUTSA.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • Akwiye kurenganurwa ariko Naba nawe wenda ni ikigo nderabuzima nawe yakwivurizamo cyahubatswe none se no hari abandi babohoza ubutaka bw’abandi kanndi bakubakamo amazu yabo bwite babifashijwemo n’ikigo cy’ubutaka cyane cyane i Karongi Bwishyura.

    ubu se koko dutangire dukurikire HE Kagame aho azaba yiyamamaza hose ku makosa yakozwe n’ikigo cy’ubutaka na ba rusarurira mu nduru?

Comments are closed.

en_USEnglish