Digiqole ad

Ipaji y’inyandiko yanditswe n’intoki igiye kugurishwa $675 000

 Ipaji y’inyandiko yanditswe n’intoki igiye kugurishwa $675 000

Inyandiko y’umwimerere ya Darwin igiye kugurishwa akayabo

Ni imwe mu mapaji agize igitabo cy’umuhanga w’Umwongereza Charles Darwin yise ‘On the Origin of Species’ gisobanura inkomoko y’uruvangitirane rw’ibinyabuzima n’uko byagiye bikura uko ibihe byasimburanye.

Iyi nyandiko yanditse n’intoki abahanga bavuga ko iri mu myanzuro ya kiriya gitabo kandi ngo ni nyiri ubwite washyizeho umukono we arangije igitabo cyose.

Kuba iriya paji  ari umwimerere biyiha agaciro gakomeye mu maso y’intiti bityo ikaba igiye gushyirwa hanze ngo ipiganirwe.

Igiciro gito cyayo ngo ni amadolari 675,000$ (ni agera kuri miliyoni 560 y’u Rwanda).  Ipiganwa mu biciro bahereye kuri ayo rizaba kuri uyu wa kane taliki 30, Werurwe

CNN ivuga ko iriya nyandiko ari iy’agaciro mu maso y’abahanga muri science kuko isobanura uko Darwin yashoje igitabo cye ndetse n’incamake y’ibigikubiyemo kandi ngo ni umukono we bwite.

Incamake ya kiriya gitabo ivuga ko ubusanzwe ibinyabuzima kw’Isi byavutse ari byinshi kandi bitaremwe.

Kubera ubwinshi bwabyo ibidukikije(environment) ntibyabashije kubitunga byose bityo ibifite intege nke, bitabashije kwirwanaho ngo byororoke, byarapfuye birashira cyangwa se biri mu nzira yo gucika ku Isi.

Kugeza ubu abantu bibaza ukuntu iriya nyandiko yageze mu kigo Nate D. Sanders Auctions kigurisha inyandiko zidasanzwe nka ziriya kiba muri Los Angeles bikabayobera.

Inyandiko y'umwimerere ya Darwin
Inyandiko y’umwimerere ya Darwin igiye kugurishwa akayabo

Ibikubiye muri iriya nyandiko ya Darwin tubishyize mu Kinyarwanda:

 “Namaze gukusanya ibihamya bifatika byanyemeje ko amoko y’ibinyabuzima yagiye ahindagurika biturutse kubyo akomokaho ndetse no kugumana bimwe mu byaranze ibyo akomokaho. Sinshobora kwemera ko hari inyandiko isobanutse neza yabasha gusobanura aho itandukaniro mu binyabuzima ryaturutse kurusha iyi kuko ishingiye ku bimenyetso bifatika twavuze mu gitabo cyose.

Birumvikana ko science izakomeza gushakisha buri kintu kigize inkomoko y’ubuzima. Ninde wakwihandagaza ngo asobanure neza neza inkomoko ya rukuruzi y’Isi? Gusa mumenye ko hari Umufilozofe witwa Leibnitz Gottfried washinje Isaac Newton ko ibyo kwemeza ko hari imbaraga zikurura ibintu byose biri mu isanzure ari ubupfumu budafite icyo bushingiyeho bugamije kuyobya imitekerereze y’abantu bafite ubwenge.

Charles Darwin

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Ariko iyi si igira ibyayo koko, ubuse iyi nyandiko ni iki kirimo cyatuma igura akayabo koko! Ngo kuko yanditswe n’umuntu uzwi?

Comments are closed.

en_USEnglish