Digiqole ad

Gicumbi – Kwishyura imisoro ku munsi wa nyuma bibashyira mu kaga

 Gicumbi – Kwishyura imisoro ku munsi wa nyuma bibashyira mu kaga

Ubutumwa babuhawe no ku munsi w’Umuganda

Ni ubutumwa buri gutangwa n’ubuyobozi bw’Akarere mu nama rusange zinyuranye n’abaturage aho babwirwa ko badakwiriye kwibuka gusora ku munsi wa nyuma kuko bibagora kandi abatishyuye ibihano n’amande bikaremera kurushaho.

Ubutumwa babuhawe no ku munsi w'Umuganda
Ubutumwa babuhawe no ku munsi w’Umuganda

Tariki 31 Werurwe ni ntarengwa ku kwishyura imisoro ku mitungo itimukanwa, nk’amazu y’ubucuruzi akodeshwa, ubutaka n’ibindi.

Mu gihe habura iminsi micye, ubuyobozi bw’Akarere buri kwegera abaturage ahantu hanyuranye bokongera kubashishikariza kwishyura hakiri kare aho kujya kwishyura imisoro ku minsi wa nyuma babyigana.

Juvenal Mudaheranwa umuyobozi w’aka karere yabwiye abaturage ati “mukwiye kubahiriza inshingano nk’abenegihugu mukishyura itariki yateganyijwe itararenga kuko mufite uburyo butandukanye buborohereza kwishyura bitabasabye gukora ingendo.”

Urengeje itariki ntarengwa aba ari mu kaga kuko acibwa amande angana no hafi inshuro eshanu amafaranga yari kwishyura y’umusoro ayatangiye igihe ntarengwa.

Ikibazo gikunze kubaho mu kwishyura imisoro ni imirongo miremire ku munsi ntarengwa ndetse bamwe bagafungirwaho imiryango kuri za Banki amasaha y’akazi arangiye batarishyura bityo bagacibwa amande.

Ibihano bifatirwa abarengeje itariki akenshi biteza umwuka mubi hagati y’abasoreshwa n’ubuyobozi, akaba ariyo mpamvu Akarere kari mu bukangurambaga bwo kwibutsa abasoreshwa ko bakwiye kubikora kare.

Imisoro niyo ivanwamo ingengo y’imari ishyirwa mu  bikorwa remezo abanyarwanda bakeneye bigendanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu, umutekano n’ibindi…

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish