Digiqole ad

Mu Rwanda hagiye kubakwa stade y’umukino w’amagare (Track cycling)

 Mu Rwanda hagiye kubakwa stade y’umukino w’amagare (Track cycling)

Mu Rwanda hagiye kubakwa Stade y’amagare, aha ni ahabereye shampiyona ya Afurika i Durban

Umukino wo gusiganwa ku magare ugira ibyiciro byinshi. Mu Rwanda ikiciro cyo gusiganwa mu muhanda nicyo cyateye imbere. Mu rwego rwo kuzamura n’ibindi byiciro byo gusiganwa, Leta y’u Rwanda igiye kubaka stade ikinirwamo umukino wo gusiganwa ku magare muri Salle (Track cycling).

Aimable Bayingana avuga ko u Rwanda rugiye guteza imbere umukino w'amagare no mu bindi byiciro
Aimable Bayingana avuga ko u Rwanda rugiye guteza imbere umukino w’amagare no mu bindi byiciro

Mu myaka icumi ishize umukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda (Road Race) wateye imbere cyane. U Rwanda rwakiriye amasiganwa menshi runitabira andi mpuzamahanga, kandi kenshi abanyarwanda bagatahana imidari.

Gusa ibindi byiciro by’uyu mukino nko gusiganwa mu misozi (mountain bikes), Umukino w’imyiyereko (BMX freestyle cycling) no gusiganwa muri salle cyangwa stade (Track cycling).

Abanyarwanda bagaragaje impano muri ibi byiciro bindi by’umukino w’amagare. Mu cyumweru gishize nibwo abanyarwanda babiri Eric Jean Habimana na Munyaneza Didier bitabiriye bwa mbere irushanwa ryo gusiganwa muri salle (Track cycling), bayobowe na Nathan Byukusenge nk’umutoza mukuru.

Aba basore bitwaye neza cyane kuko begukanye umudari wa feza muri shampiyona ya Afurika (African Continental Track Championships) yabereye i Durban muri Afurika y’epfo.

Nyuma yo kwitwara neza kuri aba basore Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY yabwiye abanyamakuru ko bemerewe na Leta ko mu Rwanda hagiye kubakwa stade yakwakira imikino mpuzamahanga ya Track cycling.

“Ibindi byiciro byo gusiganwa ku magare ntabwo biratera imbere muri Afurika. Si ikibazo cy’u Rwanda gusa. Gusa ntibizatubuza gukomeza kuzamura abana bagaragaje impano muri ibyo byiciro bindi. Aho bishoboka tuzakomeza kubashakira amarushanwa hanze y’u Rwanda. Gusa twasabye kandi tunemerwa ko muri stade zizubakwa i Gahanga hazaba harimo n’iya Track cycling. Ni ibintu bizadufasha kwiyubaka muri iki kiciro cy’umukino ariko binakurure abakerarugendo kuko niyo ntego twihaye. Turifuza gukoresha umukino w’amagare mu bukerarugendo.”

Mu gihe ubu bwoko bundi bw’uyu mukino butaratera imbere ngo babone amarushanwa ahoraho, abasiganwa mu muhanda (Road Race) bo baratangira isiganwa ngarukakwezi rizenguruka u Rwanda mu mezi icyenda (9) Rwanda Cycling Cup.

Isiganwa ribimburiria andi ni iryahariwe kwibuka uwari visi perezida wa FERWACY Lambert Byemayire. Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2017 abasiganwa bazahaguruka i Kigali basoreze i Huye babanje kuyizenguruka (circuit).

Mu Rwanda hagiye kubakwa Stade y'amagare, aha ni ahabereye shampiyona ya Afurika i Durban
Mu Rwanda hagiye kubakwa Stade y’amagare, aha ni ahabereye shampiyona ya Afurika i Durban
Habimana Jean Eric na Munyaneza Didier bitwaye neza mu gusiganwa muri salle
Habimana Jean Eric na Munyaneza Didier bitwaye neza mu gusiganwa muri salle

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish