Digiqole ad

Kuganira hagati yacu nk’abanduye SIDA byadufashije kubaho neza – Uwanduye

 Kuganira hagati yacu nk’abanduye SIDA byadufashije kubaho neza – Uwanduye

Uwimana avuga ko ashishikariza abataranduye kwirinda cyane SIDA n’abanduye kugira ikizere cy’ubuzima

Marie Aimée Uwimana uba mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kakiru, Akagali ka Kamutwa nta pfunwe aterwa no kuba abana n’ubwandu bwa VIH ndetse aterwa ishema no gukangurira abatarandura kwirinda. Avuga ko we na bagenzi be basanze baranduye maze babona ko icyo bakora ari ugufashanya urugendo kandi bagasaba abandi kwirinda.

Uwimana avuga ko ashishikariza abataranduye kwirinda cyane SIDA n'abanduye kugira ikizere cy'ubuzima
Uwimana avuga ko ashishikariza abataranduye kwirinda cyane SIDA n’abanduye kugira ikizere cy’ubuzima

Kuri uyu wa gatatu Uwimana yari yatumiwe mu nama yo kugaragaza ibyo umushinga wa Handicap International Rwanda wagezeho mu gufasha abantu bo mu byiciro byihariye kwishakamo ibisubizo.

Uwimana yavuze ko icya mbere bafashijwe cyane ari ukwiyakira maze bakishakamo imbaraga zo gukomeza kubaho, nyuma ngo imiti igabanya ubukana yaraje maze ikizere kirazamuka.

Mbere ubwo bari bihebye, nabwo we na bagenzi be banduye bishyize hamwe bakaganirizanya ndetse ngo bagasezerana hagati yabo kuzarera abana b’uwitabye Imana.

Ubu, Uwimana afite abana barindwi harimo n’abo yasigiwe na bagenzi be bishwe na SIDA.

Uwimana avuga ko umuryango nyarwanda ukwiye kumenyera, kwakira no kumva abantu bafite ibibazo byihariye ndetse bakabafasha gukomeza kubaho aho kubanena cyangwa kubatererana.

Undi witwa Uwineza wahoze atunzwe no kuba indaya akaza kubivamo ubu akaba ari umugore mukuru, avuga ko akenshi uburaya ababukora baba banyoye ibiyobyabwenge

Uwineza avuga ko nta cyubahiro gihabwa indaya, bityo ashima cyane Handicap International yamufashije kubuvamo ubu akaba yiyubashye kandi yubashywe kuko yanabashije kwiteza imbere.

Uwineza yahereye ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15 000F) acuruza inkwavu, ubuyobozi bumugirira ikizere n’abaturanyi bongera kumuha agaciro uko yagendaga yiteza imbere.

Uwineza ati “Ubu ndanguza inkwavu, sindi mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe kuko nifashije, niyishyurira inzu n’ibindi byangombwa. Meze neza.”

Aba hamwe n’abandi bo mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Gasabo bavuga ko Handicap International yabafashije cyane kuva mu nzira mbi ubu bakaba bafite ubuzima.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish