Month: <span>March 2017</span>

Kinyinya: Yari afite urwengero rwa ‘Muriture’ yari yaracukuriye mu nzu

*Yungukagamo ibihumbi 800 ku kwezi * Yari umuranguzi w’iyi nzoga muri aka gace * Ni umugabo wabikiriyemo kuko afite ibikorwa byinshi aha  Police y’u Rwanda yagaragaje umugabo wo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Murama mu mudugudu wa Taba yafatanye urwengero rw’inzoga itemewe bita ‘Muriture’. Uyu mugabo witwa James Rubayiza ni inshuro ya gatatu bamufashe. […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Gashyantare Iradukunda Eric Radu yashyikirijwe ibihembo

Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri Gashyantare muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM, yashyikirijwe ibihembo bye n’Umuseke IT Ltd. Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2017 nibwo Iradukunda Eric w’imyaka 21 yashyikirijwe ibihembo by’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri AZAM Rwanda Premier League. […]Irambuye

Ibisobanuro ku kigo NRS byashyize abadepite mu rujijo

*Ibisobanuro byo mu magambo yaba ibya Komisiyo n’ibya Minisitiri bitandukanye n’ibyanditse, *Hari ababona ko iki Kigo kidakwiye kwakira inzererezi ahubwo gikwiye kuba umugenzuzi, *Abadepite bibaza uko iki kigo kizigisha imyuga n’ubumenyingiro kandi ari ngororamuco. Kwifata mu kudatora ingingo z’itegeko, imfabusa nyinshi mu matora no kubura amajwi ahagije kuri zimwe mu ngingo zikomeye zigize itegeko rishyuraho […]Irambuye

Mme J.Kagame yahembye abana b’abakobwa 91 batsinze neza ibizamini bya

Bugesera – Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Mme Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri Esperance Nyirasafari w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’ushinzwe uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC bahembye abana b’abakobwa 91 babaye indashyikirwa mu Karere ka Bugesera bagatsinda neza amashuri abanza, ikiciro rusage n’amashuri yisumbuye. Muri uyu muhango, Mme Jannette Kagame yavuze […]Irambuye

Turacyafite icyuho mu mitangire Serivise mu nzego zose – Shyaka

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, Urwego rw’Igihugu ry’Imiyoborere (RGB) ruratangiza ubukangurambaga bwise ‘Nk’uwikorera’ bugamije gukangurira abatanga Serivise mu nzego za Leta n’Ibikorera kunoza Serivise batanga kuko ngo hakigaragara icyuho mu mitangire ya Serivise. Serivise nirwo rwego runini mu bukungu bw’u Rwanda kuko rwihariye 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Ibipimo bya RGB bigaragaza ko igipimo […]Irambuye

Turashaka kunyagira Rayon mu mukino ubanza -Umutoza wa Rivers United

Ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup rigiye gukinwa. Rayon sports ihagarariye u Rwanda izatangira isura Rivers United yo muri Nigeria. Umutoza wayo yemeza ko bifuza kunyagira Rayon ibitego byinshi mu mukino ubanza. Imikino y’amarushanwa ya CAF igeze ahakomeye kuko amakipe yo mu bihugu bitandukanye ari guhatanira kujya muri 1/8 (mu matsinda), kuko abahageze bahabwa […]Irambuye

Umushinjacyaha yanenze Mbarushimana wasabye ‘attestation de décès z’abishwe muri Jenocide

*Ubushinjacyaha buri kwanzura mu iburanisha ritaha buzasaba ibihano… *Umushinjacyaha Mukuru wa Republika ari mu bashinjacyaha bamurega Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, kuri uyu wa 28 Werurwe, Ubushinjacyaha bwakomeje gutanga imyanzuro yabwo bunanenga bimwe mu byagiye bitangazwa n’uruhande rw’uregwa aho uregwa yigeze gusaba ko yahabwa ‘attestation de décès’ z’abo akekwaho kwica bigafatwa […]Irambuye

I Nyanza, abanyeshuri bose bari kwerekwa umuco n’amateka

Abanyeshuri  biga mu bigo by’amashuri  biherereye mu karere ka Nyanza bari gusura inzu ndangamurage y’ubuhanzi n’ubugeni  i  Nyanza mu rwego  gukundisha abana umuco  no kumenya amateka y’igihugu cyabo. Abanyeshuri basuye iyi nzu ndangamurage bavuga ko urugendo nk’uru rubafasha kumenya byinshi byarangaga umuco nyarwanda bikabungura ubumenyi bakamenya n’uko bakwiye kwifata. Muri iyi  nzu ndangamurage y’ubuhanzi i […]Irambuye

None, Trump arasinya itegeko rituma inganda zohereza ibyuka mu kirere

Perezida Donald Trump kuri uyu wa Kabiri arasinya itegeko rihindura ibintu byinshi mubirigize. Iri tegeko ryasinywe na Obama ryategekaga ko inganda zo muri USA zigabanya ubwinshi bw’ibyuka zohereza mu kirere bigatuma kirushaho gushyuha. Trump ararihindura asinye iryorohereza inganda. Trump ngo ararisinyira mu kigo kitwa  the Environmental Protection Agenc. CNN ivuga ko umuvugizi wa Trump yavuze ko guhindura […]Irambuye

en_USEnglish