Month: <span>January 2017</span>

Bafashe umugore wari utwaye umuntu mu ivarisi amujyanye Iburayi

Umugore w’imyaka 22 ukomoka muri Gabon yafashwe n’inzego z’umutekano muri Espagne atwaye umusore w’imyaka 19 mu ivarisi agira ngo amwinjize iburayi. Uyu mugore yahagaritswe mu cyumweru gishize agerageza kwinjira muri Espagne aciye ku mupaka wa Ceuta uri hagati ya Espagne na Maroc. Umusore w’imyaka 19 niwe wari wabitswe muri iyi varisi. Ngo yahise ahabwa ubutabazi […]Irambuye

Samuel Uwikunda asimbuye Munyemana Hudu mu basifuzi mpuzamahanga

Kuwa kabiri- FIFA itangaza urutonde rushya rw’abasifuzi mpuzamahanga ruzakoreshwa mu mikino itegurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe. Mu bagabo12 b’abanyarwanda harimo impinduka. Uwikunda Samuel yasimbuye Munyemana Hudu bita Nzenze wasezeye. Buri mwaka impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA itangaza urutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bakoreshwa mu mikino itegura, harimo iyo gushaka itike n’imikino ya nyuma y’ibikombe by’isi n’iby’imigabane. Uyu mwaka […]Irambuye

2017 uyitangiranye izihe ngamba? Ba utegura amasaziro yawe

*2017 ni umwaka w’amateka ku Rwanda kuko urimo amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko sibyo tugiye kurebaho. Iyo umwaka urangiye undi ugataha ni umwanya wo kwisuzuma ukareba niba mu mwaka ushize hari icyo wagezeho wakwitwaza nk’ishema ryawe, ndetse ugafata ingamba z’umwaka utangiye. Usanga hari abantu benshi mu mpera z’umwaka babaho nk’abazapfa ejo, bakagendera kw’ihame ngo […]Irambuye

Imibonano mpuzabitsina yongera ubudahangarwa bw’umubiri

Gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ngo bituma imibiri yabo yongera ubudahangarwa bityo ntibafatwe n’indwaraza zibonetse zose.  Aka karimo ngo gatuma imibiri yabo ikora cyane bigafasha umwe muri bo cyangwa se bombi gutwika ibinure ubusanzwe bizwiho gutera indwara nka diabetes cyangwa umubyibuho ukabije. Abahanga bo muri Kaminuza ya Stirling  baherutse kubona ko inyamaswa zororoka kenshi binyuze […]Irambuye

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali. Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, […]Irambuye

Rwanda: Abagore 527 bafashwe ku ngufu 84 muri bo barasama

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu 2014 bwerekana ko abagore 527 bagaragaje ko bafashwe ku ngufu, 84 muri bo batewe inda mu gihe bane(4) bo basabye ko bahabwa ibyemezo by’inkiko kugira ngo abaganga bazikuremo. Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima na Sosiyete Sivile Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC)Eugène Kanyamanaza yavuze ko ubu bushakashatsi […]Irambuye

Brazil: Abagororwa 56 baguye mu mirwano yabereye muri gereza

Brazil – Ku Bunani, imirwano ikomeye yabaye muri Gereza ya Anisio Jobim Penitentiary Complex (Compaj) mu Mujyi wa Manaus, ari nawo murwa mukuru wa Leta ya Amazonas yahitanye abagororwa bari hagati ya 56 na 60. Abandi benshi baratoroka. Ni imirwano yamaze amasaha 17, yari hagati y’amatsinda abiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge akomeye muri Leta ya Amazonas, buri […]Irambuye

Komisiyo y’Uburenganzira ngo ntishobora kwakira utukana nubwo yaba yahohotewe

*Abahesha b’Inkiko baramutse batandukiriye hari uburenganzira bw’abantu bwahazaharira, *Ngo agaciro k’umutungo washyizwe mu cyamunara kagenwa n’abaje gupiganwa… Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iri guhugura abahesha b’Inkiko uko bakora umurimo wabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Asobanurira Abahesha b’inkiko inshingano z’iyi Komisiyo, Umuyobozi wayo, Nirere Madeleine yavuze ko bakira ibibazo by’abantu barenganyijwe ariko ko idashobora kwakira ibaruwa irimo […]Irambuye

Episode 87: Jane yagiye hanze none Eddy asanze n’iwabo barajyanye

Episode 87 ………….. Twaramanutse njye na James tugera mu rugo ntangira kumutekerereza byose uko bimeze arankomeza ambwira ko burya nta we ubabara akunda ahubwo ukunda yihanganira byose. Akomeza kumba hafi arankomeza mbasha kwakira ukugenda kwa Jane ndetse dupanga uburyo bwo kumusezera, ijoro riguye ndamuherekeza ndagaruka nihina mu buriri ndasinzira! Iminsi yaricumye indi irataha mu ntekerezo […]Irambuye

Valens, Mugisha na Areruya muri 14 bitegura shampiyona ya Afurika

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutara 2017 ‘Team Rwanda’ yatangiye imyiteguro ya shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri. Abakinnyi 14 batangiye umwiherero bayobowe na Valens Ndayisenga. Abasore n’inkumi 14 bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare batangiye imyitozo baba hamwe mu mwiherero batangiye mu kigo ‘Africa rising cycling center’ kiri i Musanze mu ntara […]Irambuye

en_USEnglish