Digiqole ad

Rwanda: Abagore 527 bafashwe ku ngufu 84 muri bo barasama

 Rwanda: Abagore 527 bafashwe ku ngufu 84 muri bo barasama

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu 2014 bwerekana ko abagore 527 bagaragaje ko bafashwe ku ngufu, 84 muri bo batewe inda mu gihe bane(4) bo basabye ko bahabwa ibyemezo by’inkiko kugira ngo abaganga bazikuremo.

KANYAMANZA Eugène Umuyobozi muri RBC avuga ko abagore barenga 500 aribo bakorewe ihohoterwa.
KANYAMANZA Eugène Umuyobozi muri RBC avuga ko abagore barenga 500 aribo bakorewe ihohoterwa.

Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima na Sosiyete Sivile Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC)Eugène Kanyamanaza yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu nkiko z’uturere umunani gusa dutandukanye two mu gihugu bugamije kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gihagaze ndetse n’ingamba zihari zo kurikumira.

Eugène Kanyamanza avuga ko uyu mubare w’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari munini cyane ugereranije n’uturere twakorewemo ubushakashatsi kandi ngo hakiri intambwe nini igomba guterwa yo guhashya abakora ihohoterwa.

Abatewe inda muri ubu buryo bagera kuri bane bo ntibahawe ibyangombwa byo kuzikuramo bari basabye inkiko.

Kanyamanza ati “Twe twakoze ubushakashatsi ariko nyuma y’uko tugaragaje imibare y’abafashwe ku ngufu ndetse n’ingaruka bakuyemo yo guterwa inda ntabwo twabashije kumenya impamvu yatumye aba bose uko ari bane badahabwa icyemezo cy’urukiko cyo kuba bazivanamo.”

Mulisa Tom Umunyamabanga mukuru w’umuryango wo mu bihugu by’ibiyaga bigari uharanira uburenganzira bwa mu muntu n’iterambere (Great lakes initiative for human rights and development) avuga ko hakiri ikibazo gikomeye cy’abakuramo inda ku bushake kandi bakabikora mu ibanga nta cyemezo cy’urukiko bafite.

Ahubwo ngo ugasanga abamenyekana ari abaturuka mu miryango ikennye cyane babuze amafaranga yo guha muganga ngo abakuriremo inda iwabo mu ngo.

Ati “Dufite ibibazo bibiri bikomeye icy’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’icy’abakuramo inda batabiherewe icyemezo, kandi uwo mubare w’abazikuramo bafite ubushobozi niwo munini cyane kuko benshi twabajije wasangaga ari abagore batagira akazi abandi ari abakozi bakora mu ngo.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) risaba ko ukurwamo inda agomba kuba agejeje  ibyumweru 22 kandi bisuzumwe na muganga. Iri tegeko ni naryo Minisiteri y’ubuzima igenderaho.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yerekana ko kuva muri Gashyantare 2012 kugeza 2014 abagore 2 644 ari bo bakuyemo inda kw muganga kubera impamvu zinyuranye.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish