Digiqole ad

Brazil: Abagororwa 56 baguye mu mirwano yabereye muri gereza

 Brazil: Abagororwa 56 baguye mu mirwano yabereye muri gereza

Ntibyoroheye abashinzwe umutekano kugarura ituze muri Gereza.

Brazil – Ku Bunani, imirwano ikomeye yabaye muri Gereza ya Anisio Jobim Penitentiary Complex (Compaj) mu Mujyi wa Manaus, ari nawo murwa mukuru wa Leta ya Amazonas yahitanye abagororwa bari hagati ya 56 na 60. Abandi benshi baratoroka.

Ntibyoroheye abashinzwe umutekano kugarura ituze muri Gereza.

Ni imirwano yamaze amasaha 17, yari hagati y’amatsinda abiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge akomeye muri Leta ya Amazonas, buri rimwe ryashakaga kurimbura irindi kugira ngo risigarane amasoko y’ibiyobyabwenge muri za Gereza no mu mijyi.

Aljazeera ivuga ko iyi myigaragambyo yakomotse ku matsinda abiri y’abanywi b’ibiyobyabwenge ngo rimwe ni iry’abantu baturuka mu mujyi wa Sao Paulo ryitwa “First Capital Command (PCC)”, irindi rikaba iry’abandi bakomoka mu Majyaruguru “Family of the North (FDN)”.

Abarwanaga babanje gufata bugwate abacungagereza 12, babona kwicana by’indengakamere, dore ko imibiri imwe yasanzwe yatwitswe, indi yaciwe imitwe.

Ubu agahinda ni kose ku miryango ya banyakwigendera aho bari bategereje kumva amakuru ava mu baganga, police nayo ikaba ihangayikishwe n’imfugwa zitaramenyekana zacitse gereza.

Sergio Fontes, umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Amazonas yavuze ko iyi mirwano igaragaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze gufata indi ntera, ku buryo Leta Brazil yonyine itacyifasha.

Yavuze ko ubwicanyi bwabaye ari ubwa mbere buremereye cyane mu mateka ya za gereza muri Brazil. Avuga ko Leta igomba guhagurukira iki kibazo cy’ibiyobyabwenge muri gereza no hanze ya gereza ndetse ikongera ubushobozi bw’abacungagereza.

Imfugwa zisanga ibihumbi 600,000 zifungiye muri gereza ya Brazil , brazil niyo ifite imfunga nyinshi ku isi nyuma ya leta zunzubumwe ,ubushinwa n’ubusuwisi  izi gereza zikaba zaratangajwe n’imiryango irengerengera uburenganzira bwa muntu ko hakorerwamo iho hoterwa ry’indenga kamere

Kuva mu mwaka wa 1992 nibwo muri iyi gereza imfugwa zatangiye kwicwa ubwo Sao Paulo imfungwa 111  ubwo batezaga umutekano muke muri gereza

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish