Digiqole ad

Valens, Mugisha na Areruya muri 14 bitegura shampiyona ya Afurika

 Valens, Mugisha na Areruya muri 14 bitegura shampiyona ya Afurika

Areruya, Valens, Mugisha Samuel na bagenzi babo atangiye imyitozo bitegura shampiyona ya Afurika

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutara 2017 ‘Team Rwanda’ yatangiye imyiteguro ya shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri. Abakinnyi 14 batangiye umwiherero bayobowe na Valens Ndayisenga.

Areruya, Valens, Mugisha Samuel na bagenzi babo atangiye imyitozo bitegura shampiyona ya Afurika
Areruya, Valens, Mugisha Samuel na bagenzi babo atangiye imyitozo bitegura shampiyona ya Afurika

Abasore n’inkumi 14 bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare batangiye imyitozo baba hamwe mu mwiherero batangiye mu kigo ‘Africa rising cycling center’ kiri i Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Aba bakinnyi baritegura bashaka uko bahesha u Rwanda eshama muri shampiyona ya Afurika ariko nanone nabo bigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Byabafasha kubona amakipe yabigize umwuga nkuko Umuseke wabitangarijwe na Sterling Magnell umutoza wabo.

“Umwiherero wamaze gutangira. Abakinnyi twari twabahaye ikiruhuko nyuma y’akazi gakomeye bakoze muri Tour du Rwanda, ariko tugomba gukomeza akazi kuko shampiyona ya Afurika irabura iminsi mike.

Ni irushanwa rikomeye kandi rirebwa na benshi ku isi. Iyo witwaye neza bikuzamura ku rutonde rwa Afurika, kandi byanatuma abakiri mu Rwanda babona amakipe yabigize umwuga. Ni inyungu z’u Rwanda nk’igihugu ariko ni n’inyungu z’abakinnyi ku giti cyabo.” – Sterling Magnell

Urutonde rw’abakinnyi 14 bahamagawe mu mwiherero:

Valens Ndayisenga, Bosco Nsengimana, Joseph Areruya, Jean Claude Uwizeye, Samuel Mugisha, Bonaventure Uwizeyimana, , Rene Ukiniwabo, Janvier Rugamba, Obed Ruvogera, Ephrem Tuyishimire, Jeanne d’Arc Girubuntu, Gasore Hategeka, Eric Manizabayo, Eric Nduwayo, Jeremy Karegeya

Muri iyi myitozo bazafashwa n’abatoza n’abafite inararibonye mu marushanwa mpuzamahanga nka; Abraham Ruhumuriza, Nathan Byukusenge na Obed Ruvogera.

Umwaka ushize shampiyona ya Afurika yabereye muri Maroc, u Team Rwanda yitwara neza kuko Valens Ndayisenga yatahanye umudari wa zahabu muri ‘course contre la montre’ y’abatarengeje imyaka 23, naho Jean Claude Uwizeye aba uwa munani ku rutonde rusange.

Shampiyona y’uyu mwaka izabera i Luxor mu Misiri, hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish