Digiqole ad

Komisiyo y’Uburenganzira ngo ntishobora kwakira utukana nubwo yaba yahohotewe

 Komisiyo y’Uburenganzira ngo ntishobora kwakira utukana nubwo yaba yahohotewe

Nirere uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu avuga ko iyi komisiyo idashobora kwakira umuntu utukana

*Abahesha b’Inkiko baramutse batandukiriye hari uburenganzira bw’abantu bwahazaharira,
*Ngo agaciro k’umutungo washyizwe mu cyamunara kagenwa n’abaje gupiganwa…

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iri guhugura abahesha b’Inkiko uko bakora umurimo wabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Asobanurira Abahesha b’inkiko inshingano z’iyi Komisiyo, Umuyobozi wayo, Nirere Madeleine yavuze ko bakira ibibazo by’abantu barenganyijwe ariko ko idashobora kwakira ibaruwa irimo ibitutsi kabone n’ubwo uwayanditse yaba yarenganyijwe agahohoterwa.

Nirere uyobora Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu avuga ko iyi komisiyo idashobora kwakira umuntu utukana
Nirere uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu avuga ko iyi komisiyo idashobora kwakira umuntu utukana

Nirere Madeleine wasobanuroye Abahesha b’Inkiko b’umwuga inshingano za komisiyo ayoboye, yavuze ko bakira ibibazo by’abaturage basanga bikwiye gukurikiranwa bakabishyikiriza inzego bireba.

Ati “ Iyo twasanze harimo ihohoterwa twandikira urwego tukarusaba ko bikemuka n’igihe bigomba gukemukiramo.”

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu avuga ko n’ubwo umuntu yaba yahohotewe adakwiye gukoresha nabi uburenganzira bwe.

Avuga ko muri izi nshingano zo kwakira ibirego by’abahohotewe badashobora kwakira cyangwa ngo basuzume ikirego cy’umuntu utukana cyangwa wakoresheje imvugo ziseserezanya.

Nirere avuga ko nka Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu badashobora kurebera umuntu ukoresha nabi uburenganzira bwe.Ati “ Twagiraga ngo twirinde ko hari abantu bakoresha nabi uburenganzira bwabo…”

Avuga ko n’ubwo bagendera kuri uyu murongo ariko batarakira ibaruwa cyangwa umuntu nk’uyu. Ati “…tukavuga tuti nk’ubu haje nk’umuntu akazana inyandiko irimo ibitutsi atuka undi muntu cyangwa umuyobozi ni nko guteranya rubanda.”

Nirere avuga ko Abahesha b’Inkiko nk’abantu bakora mu rwego rw’ubutabera ari abantu bafite aho bahuriye n’iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu.

Ati “ Kuko mu kurangiza urubanza ni imwe mu nkingi y’ubutabera buboneye, umuntu aciye urubanza ntirurangizwe ntabwo ubutabera bwaba bwuzuye, mu kazi bakora (Abahesha b’Inkiko) kugira ngo mu kazi ko kurangiza imanza bubahirize uburenganzira bwa muntu ari ubw’uwatsinze n’uwatsinzwe.”

Nsabimana Vedaste uyobora urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga avuga ko abantu badakwiye kumva ko bahohotewe mu gihe umutubo wabo utaguzwe ayari yagenwe
Habimana uyobora urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga avuga ko abantu badakwiye kumva ko bahohotewe mu gihe umutubo wabo utaguzwe ayari yagenwe

 

Ngo agaciro k’umutungo washyizwe mu cyamunara kagenwa n’abaje gupiganwa…

Bamwe mu barangirijwe imanza ku gahato n’abahesha b’Inkiko, bakunze kubatunga agatoki ko aba banyamategeko batesha agaciro imitungo yabo ikagurwa igiciro kiri hasi ugereranyije n’agaciro k’uwo mutungo.

Me Habimana Vedaste uyobora urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga avuga ko abantu badakwiye kwitiranya igiciro cyagenwe n’inzobere n’amafaranga aza kugurwa uyu mutungo uba washyizwe muri cyamunara.

Ati “ Urugero rworoshye nk’umuntu afite inzu bayikoreye igenagaciro bihuye na miliyoni 50 Frw, nyir’umutungo cyangwa abandi bantu babyumva batekereza ko izagurishwa izi miliyoni 50, ntabwo ari ko bimeze.

Agaciro k’umutungo gatangwa n’isoko, abantu baje mu cyamunara ni bo batanga ku bwa nyuma igiciro ku buryo umutungo ushobora kuba wakorewe igenagaciro rya miliyoni 50 ariko mu cyamunara haje abantu 30 cyangwa 15 bagapiganwa uko bishoboka kose aka gaciro kakaba miliyoni 35.”

Uyu muyobozi w’Urugaga rw’abahesha b’Inkiko avuga ko ntawe ukwiye kumva ko uburenganzira bwe bwahonyowe kuko icyo abahesha b’inkiko bakora ari ukugendera ku mategeko n’uko ipiganwa ryagenze.

Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bakurikiye impanuro za perezida wa Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bakurikiye impanuro za perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu
Aya mahugurwa y'iminsi ibiri bayitezemo kunoza umurimo wabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri bayitezemo kunoza umurimo wabo bubahiriza uburenganzira bwa muntu
Barasabwa kuba umusingi w'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa munty
Barasabwa kuba umusingi w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu
Baramara iminsi ibiri bahugurwa uko banoza umurimo bubahiriza uburenganzira bwa muntu
Baramara iminsi ibiri bahugurwa uko banoza umurimo bubahiriza uburenganzira bwa muntu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish