Umuraperi Green P yemeza ko injyana ya Hip Hop ariyo yamuzamuye ituma yubaka izina afite ubu, bityo ngo ntiyareka kuyikora ngo ajye mu zindi. Elie Rukundo uzwi ku izina rya Green P, ni umuvandimwe wa Benjamin Mugisha “The Ben” akaba yaratangiriye ‘rap’ muri Group ya Tough Gangz, akorana na Bull Dog, Fireman na Jay Polly. […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye ikigo gikora imodoka zikoresha ikoranabuhanga rihanitse kitwa Faraday Future cyaraye kimurikiye abantu mu mujyi wa Las Vegas imodoka bise FF 91 bivugwa ko ariyo yihuta kurusha izindi ku isi kandi ikaba itwarwa n’amashanyarazi ndetse ikitwara ikoresheje ibyo bita ‘artificial intelligence’. Iyi modoka ishobora kugenda ibirometero 400 ku isaha ikoresheje umuriro muke baba bayishyizemo. […]Irambuye
Umuraperi P-Fla uzwi cyane muri Rap z’amagambo akarishye cyane ubu amaze iminsi ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu kubera ahanini ingaruka ziva ku biyobyabwenge bikabije. Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Gasopo Dogg”, “Ghetto”, “Akabindi k’umurozi” yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane no gufungwa bya hato na hato biturutse kuri ibi cyangwa […]Irambuye
Nibura umuntu umwe yasize ubuzima muri iki gikorwa cyo gutoroka uburoko muri “Philippine Prison Break”. Imfungwa zibarirwa ku 150 zasimbutse gereza iri mu majyepfo y’ibirwa bya Philippines nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro bateye iyo gerereza. Ubuyobozi bw’igihugu burakeka ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bafitanye isano n’Umutwe wa Kiyisilamu ushaka ko ako gace kigenga. Abantu babarirwa […]Irambuye
Abayobozi batanu ba Koperative ‘Duterimbere Murundi’ y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ungana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Mu batawe muri yombi harimo Perezida w’iyi Koperative, umucungamutungo n’abandi batatu bari muri komite nyobozi y’iyi koperative Duterimbere Murundi. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda […]Irambuye
* Abagore babo bavuga ko bugarijwe no kwandura SIDA * Iyo bavuye kuroba ‘feri’ ya mbere ngo no mu nzu z’indaya ziri hafi *Mu barobyi 460, abafite hagati y’imyaka 20 na 24 ni 200, ngo nibo bagura cyane Abarobyi mu Kiyaga cya Kivu hafi y’ahitwa kuri ‘Brasserie’ ni mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka […]Irambuye
Uko imyaka igenda ishira, ni nako irushanwa ryo gutoranya nyampinga w’u Rwanda rigenda rirushaho kumvikana cyane. Ibi bigaragarira mu bwitabire bw’abakobwa bibonaho uburanga n’ubuhanga. Mu minsi itanu ishije bishyizwe ku mugaragaro na Rwanda Inspiration Back Up ko abakobwa bashobora gutangira kwiyandikishiriza aho baherereye, abamaze kwiyandikisha mu ntara zose barasaga 70. Nk’uko bitangazwa na Ishimwe Dieudonne […]Irambuye
Nongeye kugarura ubwenge nisanze mu rugo mbona James na Kadogo bicaye iruhande rwanjye maze gutuza neza James ambwira ukuntu nataye ubwenge maze kumva ibya Jane yabona bikomeye akantegera taxi voiture ikanzana mu rugo. Ubwo byabaye ngombwa ko James aguma iwanjye iminsi ibiri ngenda ngarura imbaraga ndetse nza no gusubira mu kazi, uwakunze kandi nkanakundwa Eddy ntangira ubuzima […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatangaje guhera kuri uyu wa gatatu litiro imwe ya lisansi igura amafaranga 970 naho mazutu ikagura 932 kuri Litiro. Igiciro cya Lisansi cyari kuri 948/L guhera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, nabwo kikaba cyari kimaze iminsi kizamutseho amafaranga 60 aho mu ntangiriro […]Irambuye
Raporo nshya, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyashyize hanze kuri kuri uyu wa gatatu, iragaragaza ko umusaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda wazamutseho 5.2%. Inzego zose z’ubukungu bw’igihugu zarazamutse. Imibare y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016, iragaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihembwe wazamutse, ukigereranyije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2015, n’igihembwe cya kabiri cya 2016. Umusaruro […]Irambuye