Month: <span>January 2017</span>

2017 tuyitangiranye imbaraga, tugiye kugeza umuzika wacu hirya y’imipaka –

Mu mpera z’icyumweru gushize, zari n’impera z’umwaka, Dany Nanone yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jody bise ‘I Love you too’. Ni indirimbo y’urukundo, ngo ikaba impano y’umwaka mushya. Dany Nanone avugana n’Umuseke yavuze ko gushyira iyi ndirimbo hanze bagira ngo bahe Abanyarwanda impano isoza umwaka, ndetse n’undi mushya. Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo […]Irambuye

Kuba Buravani yaratumiwe muri East African Party ngo nti byamugwiririye

Yvan Bravani umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki muri iki gihe, ngo kuba yaratumiwe mu gitaramo cya East African Party si ibintu byamugwiririye. Kuko ibikorwa bye biri hanze bimwereka icyo abanyarwanda bashaka. Kuba rero yatumirwa mu gitaramo gikomeye nka kiriya abikesha urukundo abanyarwanda bakomeje kumwereka. Ibyo bikaba biri no mu bimufasha gutekereza ku cyo […]Irambuye

500Frw ubu aragura watts 4,7 z’amashanyarazi

Ibiciro bishya by’amashanyarazi byatangiye gukurikizwa. Nubwo hakiri ingorane mu kuwugura ariko ababashije kuwugura babonye igabanuka ry’igiciro. Mu gihe amafaranga magana atanu yaguraga watts ebyiri n’ibice bicye ubu aragura watts enye n’ibice birindwi. Bamwe mu babashije kugura amashanyarazi baganiriye n’Umuseke bemeje ko babonye izi mpinduka. Marcel Karenzi yabashije kugura umuriro w’igihumbi mu ijoro ryo kuwa mbere […]Irambuye

Kugereranya cinema nyarwanda n’izo hanze byerekana ko irimo gutera imbere

Mu myaka ine ishize cinema nyarwanda itangiye gukurikiranwa n’abantu batandukanye mu Rwanda, benshi bakunze kugenda bayigereranya n’izo mu bindi bihugu byateye imbere muri uwo mukino birimo Nigeria, Ghana n’ahandi. Ugasanga hari n’abavuga ko ari ikinamico. Ku ruhande rw’abayikina bavuga ko batigeze bacibwa intege n’abagayaga imikinire yabo n’uburyo bw’amashusho bwakunze kunengwa. Ko ibyo byose aribyo byatumye […]Irambuye

Israel: Netanyahu yamaze amasaha atatu yisobanura kuri Police

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ejo yamaze amasaha atatu asubiza ibibazo bya Police ku birego by’uko ngo amaze igihe ahabwa amafaranga mu buryo bififitse, ngo akaba yarayahawe na bamwe mu bacuruzi bakomeye yiyamamaza kugira ngo natsinda na bo azabafashe kubona amasoko manini. Umuvugizi w’ubugenzacyaha bwa Police ya Israel witwa Luba Samri yabwiye the Bloomberg […]Irambuye

Huye: Inzu z’abatishoboye bubatse bakazisondeka ziri gusubirwamo

Abatishoboye batujwe mu mudugudu w’Umuyange akagari ka Gahororo mu murenge wa Karama berekanye ko inzu bari barubakiwe zasondetswe zigatangira gusaza no gusenyuka imburagihe. Ubu ziri gusubirwamo. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu nama Njyanama y’Akarere ka Huye umuyobozi w’iyi nama Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze yavuze ko basabye rwiyemezamirimo wazubatse kuba yamaze gusubiramo izi nzu mu kwezi […]Irambuye

Ndoli’s Joint Supermarket ku Kicukiro, baraguha ikaze…

Ndoli Supermarket yamenyekanye cyane ku Gisiment mu mujyi wa Kigali yaguye amashami, ubu irakorera no ku Kicukiro hafi ya Roind point y’ahitwa Sonatubes. Ni iguriro rigezweho ririmo ibicuruzwa by’amoko menshi cyane. Riherereye ku muhanda uva aha Sonatubes uzamuka werekeza ku Gisiment utaragera mu muhanda w’amabuye mu nyubako ikoreramo ishami rya Marketing rya BRALIRWA. Muri iri […]Irambuye

Iburasirazuba: Guverineri yanenze abica inka zo muri “Girinka”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yihanangirije abayobozi bo ku nzego z’ibanze ngo baba bagira uburangare mu kutita no kudakurikirana inka zitangwa muri gahunda ya “Girinka”. Yavuze ko hari raporo nyinshi zigezwa ku buyobozi bw’Intara zigaragaza uburyo izi nka zifashwe nabi ndetse hari aho zicwa bigambiriwe. Guverineri Judith Kazaire avuga ko hari izishwe zitewe ibisongo, izatemwe ntizipfe, izigurishwa […]Irambuye

Abafana bamwe bararize na mbere y’igitaramo cya The Ben

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira umwaka mushya hari benshi bahisemo kuza bakawutangirana na The Ben, ni mbere y’igitaramo kinini cyabaye kuri iki cyumweru ku Bunani. Muri uyu mugoroba wabanje nabwo abafana batari bacye bamweretse urukundo nawe abaririmbiraho indirimbo nke. Ni mu gitaramo kitwa Vipes cyateguwe mbere y’igitaramo nyamukuru cya The Ben kuri Stade Amahoro, […]Irambuye

Turkiya: Yishe abantu 39 bariho bishimira umwaka mushya mu kabyiniro

Police muri Turkiya yataye muri yombi abantu umunani bari guhatwa ibibazo hashakishwa uwishe arashe abantu 39 bariho bishimira umwaka mushya mu nzu y’imyidagaduro muri Istanbul. Islamic state yo yamaze kwigamba ko ariyo yagabye iki gitero. Imivu y’amaraso yatembaga aho aba bantu bariho bishimisha binjiye mu mwaka mushya, gusa bagatungurwa n’umwicanyi wo muri Islamic State akabamishamo […]Irambuye

en_USEnglish