Digiqole ad

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

 Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.

Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.

“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.

Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.

Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.

Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.

Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.

**************

6 Comments

  • Yooo mbega byiza! Iki gitekerezo ni ingenzi!!! Ndasaba abazahatubera kuzatugezaho uko byari byifahe nibiba na ngombwa muzadushyirireho amafoto iyi nkuru ndayikunda natangiranye nayo Eddy arota yaguze imodoka bwacya agasanga nagapira ke kahiye kaka akamuha ako yajyaga ajyana mu misa. Mbabajwe nuko ntazabona amaso kumaso umuntu wandika iyi nkuru kuko njye ntaba mu Rwanda ariko nzagwa inyuma ya Eddy

  • muraho bavandimwe nkunda iyinkuru ndayikunda cyane gusa mbabajwe nuko ntazarebesha eddy amaso yanjye ariko nkabaza nti iyo grp kuyinjiramo unyura kurinde

  • Byiza. Narikuzaza ariko ntibishoboka kuko mba hanze.

  • Muraho bakunzi ba Eddy mwese umwaka mushya muhire. nibyiza cyane icyo gikorwa ni inyamibwa ariko abataba mu Rwanda ngo natwe tumurebe turababaye ariko muzadushyirireho amafoto uko byangenze natwe tu mumenye Muramukoze

  • mbanje kubasuhuza ncuti mukunda day of ssurpz nongeye gushima Eddy kunkuru nziza yuje inyigisho nziza kandi nyinshi Eddy courage kd Imana ikomeze kubana nawe muri byose Murakoze

  • yooo birashamaje rwose iki bitekerezo ni inyamibwa rwose turahabaye abakunzi ba eddy wacu umusore uzira amakemwa buri wese yakwigiraho! uziko iyi nkuru nyisoma uko umutima uteye rimwe na rumwe nkashiduka nibeshye ko ari true story,ni byiza ariko disi iyiba ari real nge nari kumusaba akazazana nimpanga ye James, nonec iyo group ya wttp mwayitubwiye ncuti ?gusa ariko muratubihirije muri iyi minsi eddy yaraducitse! what happened to him?

Comments are closed.

en_USEnglish