Bafashe umugore wari utwaye umuntu mu ivarisi amujyanye Iburayi
Umugore w’imyaka 22 ukomoka muri Gabon yafashwe n’inzego z’umutekano muri Espagne atwaye umusore w’imyaka 19 mu ivarisi agira ngo amwinjize iburayi.
Uyu mugore yahagaritswe mu cyumweru gishize agerageza kwinjira muri Espagne aciye ku mupaka wa Ceuta uri hagati ya Espagne na Maroc.
Umusore w’imyaka 19 niwe wari wabitswe muri iyi varisi. Ngo yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze kuko yari yabuze umwuka uhagije nk’uko byatangajwe n’izo nzego.
Uyu mugore ngo yagaragaje ubwoba n’igihunga mu kugenzurwa kumupaka, ndetse mu gihe yabazwaga ibyo atwaye agira ubwoba bwinshi bityo inzego z’umutekano zimusaka byihariye.
Ceuta ni umwe mu mipaka ibiri yonyine y’ubutaka iri hagati y’uburayi na Africa.
Iyo mipaka yombi yakunze kuba icyambu cy’amagana y’abanyafrica bo munsi ya Sahara bashaka kujya hakurya iburayi gushakayo ubuzima.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ahaaaa ntabwo byoroshye
IYI NKURU NI UMUGANI CG NI INSIGAMIGANI
MUTANGIRA MUVUGA KO ARI UMUGORE W,IMYAKA 22
MUNSI Y,IFOTO HANDIKO NGO
UMWANA BAFATIYE MU IVARISI NYINA YAMUHISHEMO NGO UMUJYANE IBURAYI
KANDI MWAVUZE KO UMWANA AFITE IMYAKA 19.UBWO BIVUZE KO YAMUBYAYE AFITE IMYAKA 3
Comments are closed.