Digiqole ad

Bafashe umugore wari utwaye umuntu mu ivarisi amujyanye Iburayi

 Bafashe umugore wari utwaye umuntu mu ivarisi amujyanye Iburayi

Umwana bafatiye mu ivarisi nyina yamuhishemo ngo amujyane iburayi

Umugore w’imyaka 22 ukomoka muri Gabon yafashwe n’inzego z’umutekano muri Espagne atwaye umusore w’imyaka 19 mu ivarisi agira ngo amwinjize iburayi.

Umwana bafatiye mu ivarisi nyina yamuhishemo ngo amujyane iburayi
Umwana bafatiye mu ivarisi bamuhishemo ngo bamujyane iburayi

Uyu mugore yahagaritswe mu cyumweru gishize agerageza kwinjira muri Espagne aciye ku mupaka wa Ceuta uri hagati ya Espagne na Maroc.

Umusore w’imyaka 19 niwe wari wabitswe muri iyi varisi. Ngo yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze kuko yari yabuze umwuka uhagije nk’uko byatangajwe n’izo nzego.

Uyu mugore ngo yagaragaje ubwoba n’igihunga mu kugenzurwa kumupaka, ndetse mu gihe yabazwaga ibyo atwaye agira ubwoba bwinshi bityo inzego z’umutekano zimusaka byihariye.

Ceuta ni umwe mu mipaka ibiri yonyine y’ubutaka iri hagati y’uburayi na Africa.

Iyo mipaka yombi yakunze kuba icyambu cy’amagana y’abanyafrica bo munsi ya Sahara bashaka kujya hakurya iburayi gushakayo ubuzima.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ahaaaa ntabwo byoroshye

  • IYI NKURU NI UMUGANI CG NI INSIGAMIGANI
    MUTANGIRA MUVUGA KO ARI UMUGORE W,IMYAKA 22
    MUNSI Y,IFOTO HANDIKO NGO
    UMWANA BAFATIYE MU IVARISI NYINA YAMUHISHEMO NGO UMUJYANE IBURAYI
    KANDI MWAVUZE KO UMWANA AFITE IMYAKA 19.UBWO BIVUZE KO YAMUBYAYE AFITE IMYAKA 3

Comments are closed.

en_USEnglish