Digiqole ad

Samuel Uwikunda asimbuye Munyemana Hudu mu basifuzi mpuzamahanga

 Samuel Uwikunda asimbuye Munyemana Hudu mu basifuzi mpuzamahanga

Uwikunda Samuel yagizwe umusifuzi mpuzamahanga

Kuwa kabiri- FIFA itangaza urutonde rushya rw’abasifuzi mpuzamahanga ruzakoreshwa mu mikino itegurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe. Mu bagabo12 b’abanyarwanda harimo impinduka. Uwikunda Samuel yasimbuye Munyemana Hudu bita Nzenze wasezeye.

Uwikunda Samuel yagizwe umusifuzi mpuzamahanga
Uwikunda Samuel yagizwe umusifuzi mpuzamahanga

Buri mwaka impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA itangaza urutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bakoreshwa mu mikino itegura, harimo iyo gushaka itike n’imikino ya nyuma y’ibikombe by’isi n’iby’imigabane.

Uyu mwaka u Rwanda rwujuje abasifuzi 20 mpuzamahanga, harimo batatu bashya. Abakobwa babiri b’impanga; Umutoni Aline na Umutesi Alice bahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru, na Samuel Uwikunda winjiye ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga.

Uwikunda Samuel bita Sammy yamenyekanye cyane tariki 31 Ukwakira 2016 ubwo yayoboraga umukino Rayon sports yatsinzemo AS Kigali 2-0, umukino wasojwe n’imvururu zaviriyemo umunyezamu wa AS Kigali Ndoli Jean Claude guhagarikwa na FERWAFA kubera amagambo yatangaje nyuma yawo.

Uyu musifuzi mushya wavutse mu 1987 agiye gufata umwanya wari ufitwe na Munyemana Hudu bita Nzenze wavuye kuri uru rutonde umwaka ushize 2016 asezeye ku kazi ko gusifura kubera iza bukuru, ubu akaba asigaye ari umwarimu w’abasifuzi ukorana na CAF.

Kuva ubu aba basifuzi bagiye kujya basifura ku myenda yabo hariho ‘Badge’ ya FIFA iranga abasifuzi mpuzamahanga.

Abagabo b’abanyarwanda basifura ku rwego mpuzamahanga;

Abasifura hagati ni: Hakizimana Louis (kuva 2012) Ishimwe Jean Claude (kuva 2015), Ruzindana Nsoro (kuva 2016), Twagirumukiza Abdoul Karim (kuva 2013), Uwikunda Samuel (kuva 2017)

Abasifura ku ruhande: Bwiliza Raymond (kuva 2012)
Hakizimana Ambroise (kuva 2010), Karangwa Justin (kuva 2015), Ndagijimana Theogene (kuva 2008), Niyitegeka Jean Bosco (kuva 2010) Niyonkuru Zephanie (kuva 2015), Simba Honore (kuva 2011)

Imyitwarire mibi ya Ndoli muri uyu mukino yatumye ahagarikwa na FERWAFA
Imyitwarire mibi ya Ndoli muri uyu mukino yatumye ahagarikwa na FERWAFA
Niwe wasifuye umukino Rayon sports yatsinzemo AS Kigali ugasozwa n'amahane
Niwe wasifuye umukino Rayon sports yatsinzemo AS Kigali ugasozwa n’amahane

Roben NGABO

UM– USEKE

 

 

en_USEnglish