Digiqole ad

Episode 87: Jane yagiye hanze none Eddy asanze n’iwabo barajyanye bose!

 Episode 87: Jane yagiye hanze none Eddy asanze n’iwabo barajyanye bose!

Episode 87 ………….. Twaramanutse njye na James tugera mu rugo ntangira kumutekerereza byose uko bimeze arankomeza ambwira ko burya nta we ubabara akunda ahubwo ukunda yihanganira byose. Akomeza kumba hafi arankomeza mbasha kwakira ukugenda kwa Jane ndetse dupanga uburyo bwo kumusezera, ijoro riguye ndamuherekeza ndagaruka nihina mu buriri ndasinzira!

Iminsi yaricumye indi irataha mu ntekerezo zanjye nta kindi kiberagamo usibye kwitekerereza Jane wari ugiye gufata ikirere akansiga. Umunsi Jane yagombaga kugendaho habura umwe gusa, nabyutse nta kabaraga namba ariko ndihangana ngera ku kazi  bigeze nka saa yine mpamagara Mama Sarah mubwira byose uko  bimeze ndetse mutumira no mu gikorwa cyo kumusezera uwo munsi biramubabaza ariko nta kundi yari kubigenza ambwira ko ari buzane na Sarah nta kibazo!

Nahise mpamagara James mwibutsa kubwira Papa we na ba Oncles be, ndetse mpamagara na Grace mubwira byose na we ambera akana keza  yemera vuba, ariko ambwira ko Papa Jane we kumufatisha bigoye, gusa Mama we ari bumuzane mwihanangiriza kutabibwira Jane.

Turangije kuvugana mpamagara na Jane musaba umwanya uwo munsi wose ambwira ko n’ubundi yari yawumpariye rwose yari buze kundeba amaze kwitegura no gushyira ku murongo ibyo azajyana byose, mubwira ko nza kumuvugisha nkamubwira aho ansanga.

Nakomeje gukora, pause yo reka  sinagiyeyo, saa kumi zuzuye nzinga machine nkinga bureau ndamanuka nyura kuri ATM nkuraho udufaranga mpamagara Grace na James na Mama Sarah ntibagiwe na Kadogo wanjye ngo babe bagiye, nanjye nikoza mu Mujyi ngura impano bayimfungira neza ku buryo Jane atari kurabukwa mpita muhamagara mubwira aho ndi, bidatinze yari angezeho akiva mu modoka ahita angwamo!

Jane – “Wow! Cheri mbega ukuntu wambaye neza!”

Njyewe – “Boo, nanze ko ugenda utabonye nambaye Gift wampaye!”

Jane – “Eddy ndagukunda kandi nishimira byose unkorera ngo nishime!”

Njyewe – “Urakoze cyane my love!”

Nahise negera taxis voiture mbasaba kutujyana aho nari nateguye, dufata umuhanda w’i Nyamata kuri hôtel nari nziranyeho na James. Mu nzira Jane yakomeje gutungurwa n’ahantu hose twanyuraga ariko tukishimira cyane ko turi kumwe.

Tukiri mu nzira nahise mbona ka message ka James ngasoma nihishe ambwira ko bose bahageze nanjye mbwira umushoferi ngo afatireho, bidatinze tuba tugezeyo mvamo mfungurira Jane urugi ndangije ndamuhobera amfata kwa kundi tugeze imbere mbona umukozi waho aje adusanga angeze imbere ahita ahindukira ntacyo avuze nanjye menya icyo gukora turamukurikira, one step, two step no kuri ba James ngo baa!

Amashyi yabaye menshi, Jane ahita yipfuka mu maso, arampobera imbamutima zimutera amarira, aririra mu gituza cyanjye, hashize akanya aratuza tubona gusuhuza abari aho bose harimo na Mama Jane, James na Papa we, na ba Oncles be!

Batweretse aho twicara, James nk’ibisanzwe afata umwanya.

James – “Nongeye kubashimira mwese ko mwitabiriye ubutumire bwa Eddy kandi mbaha ikaze aha twashatse kwita
mu rugo, nkaba rero ngira ngo mwicare mugubwe neza, maze  batwakire tumanure akavumbi!”

Aba serveurs bahise bibwiriza buri muntu bamuha icyo abasha. Kwa kundi abasaza nta bintu byinshi bagira, Papa wa James yahise avuga.

Papa James – “Niko sha, uzi ko umaze kuba umugabo! Usigaye uvuga ijambo ryiza nk’iryo? Mbere numvaga uvuga ibintu nkibaza niba ari Igifaransa, niba ari Igishinwa bikanyobera, ngwino umpobere sha!”

Twese twarasetse tugaragaza ibyishimo tubaha n’amashyi ariko Jane we yari yatuje ubona ko byamurenze, yegama ku rutugu rwanjye, bamaze kutwakira.

James – “Rero ndagira ngo mpe umwanya Eddy atubwire twitahire ndabona icyo yaduhamagariye kirangiye!”

Noneho si uguseka twagiye hasi, tumaze gutuza ndahaguruka mpagurutsa na Jane turatambuka tubajya hagati.

Njyewe – “Nongeye kubashimira ubwitange mwagize mwemera kuza kwifatanya nanjye. Nk’uko mubibona si ndi njyenyine, ndi kumwe n’akabavu kanjye k’ejo hazaza. Uyu rero Jane kuva mubonye bwa mbere ni we wambereye Mukobwajana mu bakobwa magana. Mu gihe gito rwose tukaba twiteguye kubihamiriza imbere y’Imana n’amategeko!

Impamvu rero nyamukuru yanteye kubahamagara, ni urugendo uyu mutarutwa afite kandi kure, nta gihindutse, nako ni ejo, azerekeza mu Buhinde akaba azamarayo igihe kitari gito kandi ni cyo nari mukeneyemo ngira ngo nibwo twifuzaga gukora ubukwe nk’uko mubizi, nkaba rero nagira ngo mumfashe tumwifurize urugendo ruhire, ariko kandi ansigire n’umutima we kuko ari we uhatse byose murebesha amaso yanyu! Nkaba nongeye kubihamiriza imbere yanyu ko mukunda.”

Nahise muhindukiza mureba mu maso ndakomeza.

Njyewe – “Uyu Jane kuva namumenya sinifuje ko amva iruhande byibuze n’umunota umwe, ariko bibaye ngombwa ko agiye kumara iminsi myinshi ntamufite. Jane, ndagukunda kandi mbifashijwemo n’izi nshuti, ababyeyi n’abavandimwe nzagutegereza nihanganye!”

James yari yavuye kuzana impano nari nasize mu modoka, anyura inyuma yanjye mpita nyizamura ndayimuhereza! Ibyishimo biba byinshi kuri Jane, ku bari aho bose ho byabaye surprise idasanzwe!

Jane yahise ayakira arampobera cyane ntiyatinya kunsoma bose bareba, Grace arayimufasha ubundi Jane ahita yaka umwanya abari aho bose baratuza.

Jane – “Kugira icyo mvuga biraza kungora ku bw’ibyishimo byinshi bivanze n’agahinda ariko munyihanganire bifite imvano. Burya kwishima ntabwo biza gutyo gusa hari ikibitera, kuva nabona Eddy nabonye ibyishimo ntigeze ngira mu buzima, nabonye byose nifuzaga kandi nari nkeneye, nubwo ngiye kugenda ndetse mu masaha make, ndagira ngo mbabwire ko umutima Eddy yansabye kumusigira nawumweguriye burundu kandi narangije guhitamo sinzahitamo kabiri.

Ndabashimira mwese uko muri aha, muri ababyeyi, inshuti n’abavandimwe beza  kuko mwemeye kwifatanya natwe nubwo byambereye inzozi ntifuza ko hari unkangura! Ni ukuri ibi byose nzabigenderaho kandi nzagaruka nkiri wa wundi!

Eddy, iyi mpeta nambaye ni ishema ryanjye, izambera aho utari kandi nzayubaha! Eddy ndagukunda kandi sinzatuma ubabara!”

Jane wari wakomeje kwifata, nako namwe muzi umutima we, yahise aturika ararira arampobera nanjye ndamuhumuriza.

Hashize akanya turatambuka dusubira kwicara, Jane arongera yegama ku rutugu rwanjye mwitegereje mbona agahinda mu maso ye nkomeza kumuhumuriza!

James yahise afata undi mwanya maze aravuga.

James – “Barakoze cyane, Jane na Eddy kutwereka na none  umunezero uzahoraho mu gihe cyose bakiri mu buzima, rero nubwo Jane agiye gufata urugendo nongeye gusaba we na Eddy ngo  bigore bahaguruke gato!”

Narahagurutse mpagurutsa na Jane,  Sarah ahita atambuka azana impano nziza barayiduhereza, amafoto arafatwa ibintu bikomeza kuryoha birenze!

Papa James ni we wahise afata umwanya.

Papa James – “Murakoze cyane rwose bana bacu, muduteye ibyishimo mudusubiza mu bihe byiza byahise, muhumure turahari rwose kandi kuva amaso yanjye abonye Fiance wa Eddy reka nsubizemo lunettes!”

Twese  twarasetse tubona neza ko umusaza yibyaye rwose nta James nta Papa we  bose ni comedie yigendera.

Muri ako kanya bazanye indi round kuri buri muntu ndetse benshi bakomeza gusezera Jane no kudukomeza, amasaha akomeza kwicuma ntawamenye uko bwije, dusezerera abakuze Grace ahita aza arampagurutsa anshyira  ku ruhande!

Grace – “Sha Eddy, nyine ihangane ntabwo usigaye wenyine turahari, reka ntahane Mama ubwo tuzasubira ejo duherekeje Jane!”

Njyewe – “Oooooh! Gra, wakoze cyane ndagushimiye mbikuye ku mutima!”

Grace – “Oya sha nta kibazo, nanjye ntacyo ntakora ngo mwishime. Eddy bye!”

Nahise mpindukira nsanga Jane aho yari ari kumwe na Sarah na James, ntwara James tujya kwishyura ubundi tuvuyeyo mbona Petit frere, witwa Kadogo wari wambaye neza cyane aje ansanga ndamuzana aba aganira na Jane gato, duhita twemeza ko twajya muri Club i Remera.

Twahise tumanuka tugera ku muhanda Kadogo ahita ambwira.

Kadogo – “Waretse ngatega ngataha ko ntinya kurya umubu!”

Njyewe – “Hahhhh petit, winsetsa noneho, ngaho reka tukugeze mu Mujyi ubundi  ujye aho ushaka upfa gutaha gusa!”

Kadogo – “Oya reka mfate akamoto!”

Njyewe – “Nta kibazo akira utege!”

Kadogo yahise yihuta afata akamoto acoho, natwe duhita twinjira mu modoka. Tukigeramo telephone ya Jane ihita isona ayifata yihuse ariko numva ari kuvuga asa nk’aho yinginga, mu magambo make numvaga ngo “Dady nyihanganira nsezere Cheri kandi ndi kumwe n’abavandimwe!”

Twakomeje kugenda Jane na we akomeza kuvugira kuri telephone, ubwo Jane aho aviriye kuri telephone yahise atubwira.

Jane – “Sha Papa na we ari kumbihiriza rwose, dore ngo n’ubu aranshaka la!”

Njyewe – “Ooooh lala! None se ushatse kuvuga ko ugiye kugenda?”

Jane –  “Cheri, nanjye biranshanze. None se ko ari kumbwira ngo hari ibindi bintu ashaka ko tujyana kureba!”

James – “Ooooh My God! Basi se yakwihanganye mu mwanya muto dusigaranye akakudutiza tukagusezera koko!”

Nanjye niko nakomezaga kumva imbaraga z’urukundo aho ziremerera, numvaga umutima wanjye utera usiganwa ariko ndihangana!

Jane yarongeye ahamagara Papa we, baravugana nka nyuma y’iminota 10 atubwira ko nta kundi agomba gutaha ko Papa we amutegereje mu rugo, birumvikana twacitse intege ariko nta kundi byari kugenda twahaye agaciro ugushaka k’umubyeyi!

Twahise dukatisha imodoka twerekera kwa Jane, tugeze ku gipangu iwabo, dusohoka mu modoka ahobera bose aba ari njye asorezaho!

Yinjiye mu rugo, ubwo nta kindi cyari gikurikiyeho birumvikana ntitwari kujya Club tutari kumwe na Jane ahubwo James yahise aherekeza Sarah, nanjye mfata bus nerekeza Biryogo, mu kugenda nari natangiye kujya mu yindi mood itari nziza gusa najyaga gutekereza byinshi ngahita nigarura!

Bidatinze nageze kuri arrêt-bus mvamo ntambika n’amaguru mba ngeze mu rugo nicara muri salon, aho Kadogo yari ari.

Kadogo – “Ko utari warambwiye ko umucherie wawe agiye kugenda Boss?”

Njyewe – “Petit nari nzi ko ubizi, nzi ko ukunda kumenya utuntu twinshi!”

Kadogo – “None se buriya Abazungu azabakira!?”

Njyewe –  “Kubera iki se petit?”

Kadogo – “Eeeeh numva ngo abagiye i mahanga ntibagaruka kuko Abanyarwandakazi ari beza!”

Njyewe – “Uuuuh, azagaruka sha petit. Ntiwumvise ko azamara iminsi 30 yonyine!”

Kadogo  –  “Eeeh ubu se uzabaho gute wenyine? Ariko nungutse igitekerezo!”

Njyewe – “Ikihe se petit?”

Kadogo – “Uzajye ubwira ba bakobwa b’impanga baze kukuganiriza!”

Njyewe – “Hahhhhhh, koko se?”

Kadogo – “Boss aho kugira ngo haze abandi bagutesha umutwe, hakwiyizira bariya b’impanga nubwo banshanga!”

Njyewe – “Ntacyo nzababwira sha Kado!”

Twakomeje kuganira na Kadogo ntegereje ko wenda Jane yagira gutya akaza, wapi mbona ntaje, mfata telephone ndeba numero  ye ndayihamagara, numva icamo ariko ntayifata!  Nongera ubwa kabiri wapi yanga kuyitaba, mpita njya muri chambre nihina mu buriri, bigeze nka saa cyenda z’ijoro mbura ibitotsi!

Mpita mfata telephone nsangamo message ya Jane yavugaga ngo: “Cheri, umbabarire nagerageje kukwibira umwanya ngo nze ngusezere uko nabyifuzaga ariko byanze ni ukuri Dady yantindanye kandi mfite ticket y’ejo saa yine zuzuye, rero wihangane kandi ndagukunda sinzakujya kure habe namba nzakomeza kunyurwa n’urukundo rwawe wampaye usigare amahoro. Eddy, nzagukunda ubuziraherezo!”

Nahise numva  agahinda kenshi muri njye, mpita  ntekereza icyo nandika ngo musubize  ariko ndakibura mfa kwihangana nandika ngo: “Boo, ndagukunda kandi uzasanga nkigukunda, urugendo rwiza my only lovely Girl!”

Nakomeje gutekereza byinshi bwatandukanye ngikanuye ndabyuka njya douche, mvuyeyo nditunganya nsigira Kadogo ayo kwirwanaho aba arambwiye.

Kadogo – “Boss, ubwo nimbona indege ihagurutse ndamenya ko ari Jane wawe ugiye!”

Njyewe – “Oya sha Kado, ahubwo nagenda ndakubwira!”

Ubwo natekereje kujya ku kazi ariko ndabikupa mpita nigira kwa James ngezeyo nsanga yicaye muri salon ari gufata icyayi, arahaguruka aransuhuza ampa karibu maze nanjye ndicara!

James – “Eeeeeh! Bro, ko undamukiye aho wigeze ugoheka!?”

Njyewe – “Wabimenye! Naraye nkanuye!”

James – “Byarangiye Jane  atagarutse se?”

Njyewe – “Wahora ni iki Bro? Ahubwo itegure turebe ko twajya kumuherekeza!”

James – “Eeeh! Bro, ni byo! Ahubwo reka mbisoze!”

James yahise ajya douche aritunganya vuba vuba, bigeze hafi saa tatu, duhita twerekeza i Kanombe. Tukiri mu nzira mbona message, mfungura telephone vuba mbona ni Jane.

Iyo message yagiraga iti “Cheri, birangiye ngiye koko? Umutima wanjye uremerewe n’intimba y’urukundo,  ubu ndi ku kibuga cy’indege na Papa yanze ko nkunyuraho ngo umperekeze ahubwo ampa ibigabo ngo tuzane, ubu nzongera kukuvugisha ngezeyo, usigare amahoro Eddy nkunda kandi nzakomeza gukunda!”

Narangije gusoma message nkubita ku modoka twarimo ngo ihagarare, James bitangira kumucanga ihita ihagarara vuba vuba mvamo, James na we aza ankurikiye si nzi niba yarishyuye, mpita mbwira umumotari nsakuza cyane.

Njyewe –  “Ndashaka ko ungeza kuri Airport mbabarira!”

Motari na we yahise ayikubita umugeri afatiraho,  nka nyuma y’iminita 10 twari tugezeyo nkuramo inote ya Frw 2000 ndayimuhereza ubundi ninjira niruka abantu batangira kwikanga. Abapolisi batangira kwisuganya, mpita numva Jane arampamagaye aza yiruka Abapolisi baratureka mugeraho ndamuhobera ako kanya abashinzwe kwinjiza abagenzi bahita bamutwara arinda yinjira harya abaherekeza basigara tugihuza amaso amarira ahita ashoka kuri twembi, manika ukuboko ndamupepera, James  na we ahita ahagera.

James – “Eeeh! Bro, none se ubashije kumubona basi?”

Nahise manura ukuboko mpita mpindukira.

Njyewe – “Bro, iryavuzwe riratashye, Jane aragiye tu!”

James – “Pole Bro, bibaho kandi ni ejo bundi akaza!”

Njyewe – “Bro, ubu aragiye koko?”

James – “Ooohlala! Ndabibona intege wari ufite zose zirashize ariko nta kibazo, ubuzima bugomba gukomeza kandi aha ni ho ugomba kubera intwari, ngaho ngwino twigendere dukomeze kwiberaho ubuzima busanzwe!”

Nta kundi nyine twahise twikubura tumanuka ku muhanda dufata Bus. Mu nzira nageragezaga kwihangana ariko nagera aho nkajya kure ntangira kwibaza impamvu ntabonye undi muntu waherekeje Jane yaba Grace cyangwa Mama we, na Papa we ntawe nahabonye, nkomeza kwibaza byinshi ariko James akajya angarura, tugeze mu Mujyi dusezeranaho buri wese afata inzira twerekeza ku kuzi.

Umunsi wose sinigeze nsohoka wagira ngo niyahuzaga kazi, amasaha ya nimugiroba cyane nibwo nagasoje nkomeza gutegereza  ngo ndebe ko nabona aka message ka Jane ariko ndakabura ndavuga nti buriya baracyari mu ndege, ndasohoka ndafunga ndataha ngeze mu rugo nta kindi nakoze usibye  kwihina mu buriri nkasinzira.

Nakangutse mu gitondo kare  mfata telephone ariko mbona nta message cyangwa call ye birumvikana sinari guhamagara numero isanzwe kuko yagombaga guhita ahindura numero ageze mu Buhinde.

Ubwo ndatuza, ndabyuka nditunganya ndasohoka njya muri salon, dutangira gufata ifunguro rya mu gitondo Kadogo yari yateguye nibuka ko hari na gahunda mufitiye mpita mubaza!

Njyewe – “Ese petit, harya buriya wagarukiye mu wa kangahe?”

Kadogo – “Eeeeh! Boss nagarukiye mu wa gatandatu primaire!”

Njyewe – “Ese! None se  wari wagize amanota yo gukomeza?”

Kadogo – “Nari nayagize ariko nyine ifaranga riba ikibazo mpita niyizira mu Mujyi!”

Njyewe – “Ok. Tangira wiyibutse rero ugomba gutangira kwiga!”

Kadogo – “Eeeeeeeh! Boss, ngo kwiga koko? Ubu se ngushimire nte weeee!?”

Njyewe – “Oya humura petit kukugira uwo wifuza kuba we byo narabyiyemeje, nawe ugomba guhindura amateka yawe nk’uko na njye nagize umugisha wo kuba uwo ndiwe ubu. Nshaka gutera ikirenge mu cya Sandra na Mama we, maze nkusa ikivi bari batangiye, ibyo nzabikubwira cyera umaze gukura. Si byo!?”

Kadogo yarishimye biramurenga, kandi koko byari byo, ubundi  musigira ayo kwirwanaho nerekeza ku kazi. Umunsi warangiye ntabonye message ya Jane cyangwa ngo mbone numero yo hanze impamagaye, ngize ngo mpamagare na Grace nsanga na we numero ye nticamo.

Umunsi wa kabiri warihiritse, uwa gatatu urirenga n’icyumweru kirashira akazi gatangira kunanira ndetse aho nabaga ndi hose uwanyitegerezaga wese yahitaga abibona!

James yakomeje kumpa icyizere cyinshi ko Jane ahari kandi ankunda ariko aho byari bigeze ntagaruriro byari bifite, nari nsigaye ndyamishwa na ka Uganda Warage ngo mbone ibitotsi!

Hari umunsi nakangutse numva hangover kubera kuryamishwa n’akayoga, mfata telephone nongera gucishamo numero  ya Grace ngo numve, dore ko kuva nava kuri airport itari yagacamo. Ubwo na none numva nticamo, mpita nihangana njya ku kazi ngerageza gukora ariko bikomeza kwanga hashize akanya mbona numero ntazi impamagaye ariko yo mu Rwanda, ubwo mpita nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe – “Hello!”

We – “Allo! Ni Eddy tuvugana?”

Njyewe – “Yego ni we!”

We – “Wa wundi wakundanaga na Jane?”

Njyewe – “Yego rwose!”

We – “Wakwihanganye ukaza mu rugo iwabo ko ngushaka!”

Njyewe – “Aka kanya ndaje ahubwo nushaka ntukupe!”

Nahise mpaguruka vuba vuba ndafunga ndamanuka ngera ku muhanda mfata moto nyura kwa James mubwira uko bimeze na we ahita afata indi moto twerekeza kwa Jane, tugeze ha handi ku muhanda turazishyura turakomeza n’amaguru, si nzi ukuntu twumvise ihoni tuva mu nzira tubona imodoka ya Fuso yikoreye ibikoresho byo mu nzu iza kwa Jane turahagarara dutangira kurebana, imaze gucaho turakomeza tugeze kuri Gate tuhasanga umu sécurité twari tubonye bwa mbere twumva ko wenda bamuhinduye, dutangiye gusa nk’abinjira.

Sécurité – “Bite byanyu se ko mbona muza mwinjira uko mwiboneye?”

Njyewe – “Eeeeh! Mwihangane ubusanzwe twisangaga!”

Sécurité – “Uuuuh! Ngo mwisangaga? Muheruka hano ryari? Ubu ibintu byarahindutse rero mugume hanze!”

Tukiri aho kuri Gate nahise  mbona umukobwa uje adusanga afite envelope, izi dutwaramo utuntu aradusuhuza!

Securite – “Mumanuke mutange umwanya hano muri gutera icyugazi!”

Twaramanutse koko tujya hepfo gato, uwo mukobwa atangira kutubwira.

We – “Mbonye narigeze kubabona hano mpita mbibwira, Eddy mwihangane rero nako njye ubundi  ndi umukozi wa hano, nakoreraga ba Jane, ni njye wajyaga uhamagara ushaka Grace! Rero hano ntabwo hakiri kwa Jane, ubu Papa, Mama Jane, Grace na barumuna be, bamaze icyumweru bagiye hanze, nanjye nabibwiwe n’abaguze iyi nzu bazanye n’umuyobozi kudukuramo, ndetse ni na bwo haje abantu bapakira ibintu byose nta na kimwe basize.

Ubwo babipakiraga nibwo nabonye amwe mu mafoto yawe na Jane yari ari muri chambre ye mpita nyabika ngize amahirwe nsanga ngifite number zawe mpita nguhamagara! Rwose mwihangane twese ntabyo twari tuzi ngo wenda twababereye abana babi!

Kuva Jane yagenda Papa we ntiyagarutse hano kandi n’umunsi Grace na Mama we bava hano ngo bari bagiye kwitaba Papa wabo ngo wabashaka cyane, twe n’abandi bakozi bose twongeye kumenya ibyo kugenda kwabo ari uko ibi byose biri kuba, mwihangane rwose kandi mugerageze kubyakira.”

Oooooh my God! Ako kanya nahise nicara hasi ubwenge burayoba mera nk’usaze nongeye kugarura ubwenge ndi mu rugo mbona James na Kadogo bicaye iruhande rwanjye………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 88 na Eddy muri My Day of Surprise………………..

 

 

 

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.

Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.

“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.

Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.

Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.

Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.

Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.

**************

14 Comments

  • Mwiriwe,Mbega Papa Jane,Bose ahise abatwara hanze.ni wo mugambi yarafite wo gutandukanya Jane na Eddy.Ararushywa nu ubusa.Ntawutandukanya Icyo IMANA yafatanyije.Twizeye Ko bazongera bakabonana

  • Oohh.Mana weee.ariko koko imbuto zumugisha ziva ku giti cyumuruho.ariko ni hahandi ise wa Jeanne araruhira ubusa tu.Eddy igangane mwana wa mama uwawe ni Jeanne ntaho azajya kd ibyo muhura nabyo murukubdo rwanyu nibyo bizababera inkingi ya mwamba nurugo rwanyu.wifuza kujya kuri grp ya whatsap inshuti za Eddy hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi burimo amazina yawe na nimero ukoresha ukoresha kuri whatsap wohereze kuri 0782848247.tugushyire kuri grp.

  • Oh no mbega agahinda kuri Eddy birababaje disi

  • Birababaje Eddy tuza utoranye umwe muri zampanga Doreko ba mukunda

  • Mbega umusaza wumutindi we !Ndumiwe koko ,Eddy ihangane kandi komera isezerano ntirijya rihera kandi humura Jani nuwawe .Simon azicuza agusabe imbabazi dore igihe yakwirukiyeho ngo akubabaze ariko igihe kirageze ngo abone ko yibeshye.Mana ndakwingize uce inzira ihuza Eddy na Jane vuba kugirango Eddy wacu yongere yishime.Amen

  • Iyi story ni nziza cyane. Nkaba nari mfite igitekerezo cyuko yakorwamo series movie bigizwemo uruhare nababakunzi Bose ba eddy. Nkaba nasabaga ko Nange mwanyongera muri whatup group ya Eddy.murakoze

  • Mbega Simon ngo arahemuka??? Gusa azibuka ibitereko yasheshe. Jane hamagara umukunzi wawe umuhumurize vuba, ikindi uzubahirize igihe wahaye uwo wasigiye umutima wawe.

  • Nshuti za Eddy mukomere hariho ibyiringiro. Ibya Eddy byose Imana ibitegekesha Ubugwaneza n’ubwenge burushaho.Nziko Imana yongeye kubahuza se wa Jane yarabatandukanyije mu bugome bukomeye izongera gukora ibikomeye ikabahuza. Eddy ihanganire iki gihe gito cyo kugeraragezwa amaherezo uzishima. Natwe basomyi ubuzima burimo amabara yose ariko iyo umuntu yihanganye agera kubutsinzi. Simoni n’abafite umutima nkuwe bakwiye guhinduka bakisubiraho kuko nta murage w’ubuhemu.Imana ibarinde

  • Thanks to all. Narikuzaza kwifatanya namwe ariko ntibishoboka kuko mba hanze. Muzaryoherwe.

  • Ariko icyo gisaza cyiri hejuru y’amategeko? njyewe nacyereka aho mbera akaga!!!!
    cg nkajya mukigeshi nkazakirangiza!!! nagikuragura amenyo!

  • Nanjye nari nishimiye kuzabana namwe, ariko ntibikunda kubera distance iri hagati. Muzihanganishe eddy kandi muzadufatire agafoto ke mutwoherereze, nibikunda na James ntazajabure

  • Sorry na James ntazahabure

  • Mbega akaga

  • Yoooo mbega! Eddy ihangane Imana niyo ikora byose kdi ibyo ubona ko bitashoboka yo irabishobora humura

Comments are closed.

en_USEnglish