Month: <span>January 2017</span>

Gambia: Perezida wa Komisiyo y’Amatora ‘yabuze’

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Gambia, (Independent Electoral Commission, IEC) yagiye mu bwihisho, nk’uko byatangajw en’abo mu muryango we bavuganye na BBC. Hari amakuru ahwihwiswa ko Alieu Momar Njai, watangaje ko Perezida Yahya Jammeh yatsinzwe amatora mu Ukuboza 2016, ko yaba yahunze igihugu. Perezida Yahaya Jammeh mbere yemeye ibyavuye mu matora yari yatsinzwemo na Adama […]Irambuye

Huye/Rwaniro: Umusore yakubiswe bimuviramo urupfu

Mu Murenge wa Rwaniro, mu Mudugudu wa Shyunga, umusore witwa Dusenge Jean de Dieu yakubiswe bimuviramo gupfa. Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25-30 bivugwa ko yashinjwaga ubujura n’abatuye mu Kagari ka Karugumya, muri uwo Murenge wa Rwaniro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Dusenge ushinjwa ubujura n’abaturage, yafashwe n’abaturage batatu […]Irambuye

Abantu ntibakumve ko guhera ku busa ari amakabyankuru-Rwiyemezamirimo

Rwiyemezamirimo ukiri mu kiciro cy’urubyiruko ufite kompanyi ya business mu by’Ikoranabuhanga avuga ko iyo abantu bumvise ko umuntu yahereye ku busa muri business babifata nk’amakabyankuru, akavuga ko ntawe ukwiye kubifata nk’ibidashoboka kuko na we hari aho amaze kugera kandi yaratangiriye ku gitekerezo gusa. Aime Ndongereye w’imyaka 32 avuga ko yatangiye akoresha umukozi umwe uhoraho ariko […]Irambuye

Rusizi: Abubatse Post de Santé ya Muhehwe bamaze imyaka INE

Abaturage 25 bo mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, bubatse Post de Santé ya Muhehwe imaze imyaka itatu itashwe, barishyuza amafaranga yabo agera kuri miliyoni n’igice (1 500 000 Frw) ngo amaze imyaka ine. Muri aba baturage harimo Abafundi bakoreraga ibihumbi bitatu (3 000 Frw) ku munsi n’abayedi bakoreraga 15 00. Umwe muri bo […]Irambuye

Amikoro make atuma Leta idaha ‘Bourse’ abajya muri za kaminuza

Kwiga muri Kaminuza mu Rwanda biracyagaragara ko bigoye aho abenshi bigira ku nguzanyo bahabwa, yaba amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga. Iyi nguzanyo ariko ihabwa abajya mu mashuri makuru na kaminuza za Leta, abo muri kaminuza zigenga birwanaho kuri buri kimwe cyose bakenera. Minisitiri w’Uburezi avuga ko byari bikwiye ko buri muntu wese wiga muri Kaminuza agerwaho […]Irambuye

Nemba: umuforomokazi yahambiriye uruhinja akaboko arigendera….

Gakenke – Umuforomokazi wo ku bitaro bya Nemba yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri akurikiranyweho gukomeretsa umwana w’uruhinja wari ukivuka kubera uburangare no guteshuka inshingano ze nk’uko bitangazwa na bagenzi be. Umwe mu bakozi kuri ibi bitaro yabwiye Umuseke ko uyu munsi mugenzi wabo witwa Consolee yatawe muri yombi na Police nyuma y’uko kuri […]Irambuye

Isoko ry’Imari n’Imigabane ryatangiye umwaka hacuruzwa ibihumbi 652

Kuri uyu wa kabiri, bwa mbere isoko ry’imari n’imigabane ryafunguye imiryango muri uyu mwaka mushya wa 2017. Hacurujwe imigabane ya Bralirwa na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 65 2400. Imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 2,800 yacurujwe ku mafaranga y’u Rwanda 228 ku mugabane, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga 638,400. Igiciro cy’umugabane […]Irambuye

Huye: i Gisakura abana bazatangirira mu mashuri mashya

Ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura ruri mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye uyu munsi batashye ibyumba by’amashuri bine bishobora kwakira abanyeshuri 184 ndetse n’ubwiherero umunani. Abanyeshuri bazaba baruhutse kwigira mu nzu zishaje cyane, byitezwe ko aya mashuri hari icyo azahindura ku ireme ry’uburezi buhatangirwa. Ababyeyi n’abarimu barerera kuri iri shuri bavuga ko bari […]Irambuye

Trump yaburiye Kim Jong kutagerageza missile ishobora guhungabanya USA

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un abwiriye abagize ishyaka rye ko ateganya kuzagerageza igisasu (intercontinental ballistic missile) gifite ubushobozi bwo kugera muri California, kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yahaye gasopo Kim Jong ko adakwiye gukora iki gikorwa. Ati “Ibyo ntibizashoboka!” Kuwa Mbere […]Irambuye

en_USEnglish