Month: <span>November 2016</span>

Ubudakemwa no kugira impano, nibyo ngenderaho ngo mfashe umuhanzi- A.Muyoboke

Muyoboke Alex kuri we ngo kugirango ngo akubere manager ‘Umujyanama’ usabwa kuba uri umuhanzi ufite ikinyabupfura ndetse n’impano nka rimwe mu ipfundo ry’iterambere ku umuhanzi. Muyoboke yamamaye cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye byagiye bibera mu Rwanda nanone amenyekana nka manager w’abahanzi bakomeye barimo Tom Close na Dream Boys . Gusa nti byagiye bikunda ko agumana […]Irambuye

Ibintu 37 ushobora kuba utari uzi kuri Africa

1.Igihugu cya Gambia gifite Kaminuza imwe rukumbi 2.Guinee Equatoriale ni cyo gihugu cya Africa cyonyine gikoresha ururimi rw’Icyesipanyole. 3.Africa y’epfo ni cyo gihugu cy’uyu mugabane kirusha ibindi gusurwa na ba mukerarugendo. 4. Nigeria ni yo ifite Abirabura b’abakire kurusha abandi muri Africa. 5. Samuel Eto’o ni we mukinnyi wahembwe amafaranga menshi mu mateka ya Football […]Irambuye

Kugira amafaranga menshi ntibihagije ngo ukore umuziki-Umutare Gaby

Mu bikorwa byinshi umuntu akora bisaba ubushobozi ku girango bigende neza. Umutare Gaby we abona muri muzika kugira amafaranga bidahagije ahubwo ngo ishingiro rya byose bisaba kuba ufite n’impano yo guhanga. Umutare Gaby ni umuhanzi umaze kugaragaza ko ibyo akora adashakisha ahubwo impano ye imurimo kandi mu byo akora adahuzagurika ahubwo abizi neza. Ibi bigaterwa […]Irambuye

Episode 52: Djalia avuye muri Coma, yirukana nabi cyane James

Twese twahise dushiguka twegera Djalia, James we ikiniga kimubuza kuvuga dutangira gufata Djalia ngo ahumeke neza ndetse Fille ajya kubwira abaganga ko akangutse. Abaganga bamaze kuza, bahise batubwira gusohoka twese, ubwo twese tujya hanze twicara ku gatebe kari gahari James yubika umutwe atangira kwiyanga!, Njyewe-“ Bro,wikora iryo kosa, ihangane ureke kwiyanga ,ndabizi  nta cyasha ufite […]Irambuye

Kuba ndi umugabo mpeka umwana nta pfunwe bintera kuko ni

Ukozehasi Jean Nepo, umugabo udaterwa ipfunwe no guheka umwana akajya gushaka amaramuko, umugore we ngo yamutanye uyu mwana we afite amezi abiri none ku bw’umuhate, uyu mugabo wo mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko, Akarere ka Gasabo, umwana we amaze kuzuza imyaka ibiri, ngo ntacyo atazakora ngo amurere akure. Uyu mugabo twahuriye i […]Irambuye

Nta Ntore irebera, itekinika…umuyobozi agomba gukorera abaturage – Murekezi

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry’Abayobozi b’Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk’Intore z’Imbamburiramihigo, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi warisoje yasabye abayobozi kurangwa na serivisi nziza. Abitabiriye itorero ryahuzaga abayobozi b’amashami mu nzego zose  za Leta, ibigo, amakomisiyo, inzego z’ibanze n’iz’Intara bavuga ko iminsi 10 bamazemo bahakuye […]Irambuye

Ngoma: Abagize Ikimina cya IPRC East boroje abatishoboye

* Babigishije kwizigamira no gukorera  hamwe. Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi bakora mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) boroje amatungo magufi imiryango 25 mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma,  banabigisha ibijyanye no kwizigamira no gukorera hamwe no kwihangira imirimo. Amatungo yorojwe abaturage ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga […]Irambuye

Ko ntawubasha kwambura Banki muri iki gihugu, babasha kwambura Leta

Umuyobozi wa ‘Transparency International – Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée asanga ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushake bwo gukurikirana abanyereza ibyarubanda, gusa ngo ingufu zishyirwamo ziracyari nkeya. Ni kenshi twumva abayobozi bitabye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugera imikoreshereze y’umutungo wa Leta ‘PAC’ kubera amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Gusa, ugasanga uwahamagajwe ikibazo cyaba kutitaba, naho […]Irambuye

Uganda: 14 bamaze kugwa mu mirwano hagati ya Leta n’ubwami

Imirwano hagati ya Polisi y’igihugu cya Uganda n’inyeshyamba bivugwa ko ari iz’ubwami bwa Rwenzururu yatangiye mubyo kuwa gatanu imaze guhitana abantu bagera kuri 14, barimo n’abasivili. Amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru aravuga ko inyeshyamba ngo z’umwami wa Rwenzururu zateye ikicaro cya Polisi kiri ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, ari nako gace umwami […]Irambuye

en_USEnglish