Digiqole ad

Abana 458 b’abahanga ariko bo mu miryango ikennye bahuriye hamwe

 Abana 458 b’abahanga ariko bo mu miryango ikennye bahuriye hamwe

Huye – Abanyeshuri, n’abarangije ayisumbuye uyu mwaka barihirwa n’Umuryango Imbuto Foundation kuko ari abahanga kandi baturuka mu miryango idafite ubushobozi bagera kuri 458 ubu bateraniye mu ihuriro mu rwunge rw’amashuri rwa Leta rwa Butare. Uyu munsi basabwe kurangwa n’ikinyabupfura mbere ya byose.

Bamwe muri uru rubyiruko rurihirwa na Imbuto Foundation bari mu ihuriro i Huye muri GSOB
Bamwe muri uru rubyiruko rurihirwa na Imbuto Foundation bari mu ihuriro i Huye muri GSOB

Aba banyeshuri bagiye batoranywa ku bigo bigagaho kubera ubuhanga bagaragaje ariko iwabo badashobora gukomeza kubarihira, Imbuto Foundation ibarihira amashuri mu bigo by’ikitegererezo.

Muri iri huriro ryabo ryatangijwe kuri uyu wa mbere, Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa reta muri ministeri y’uburezi  ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasabye cyane uru rubyiruko kugira ikinyabupfura kuko ngo nubwo wakwiga neza n’ahantu heza gute udafite ikinyabupfura ntacyo byakugezaho.

Ati “Gutsinda udafite ikinyabupfura ntacyo byakumarira nta n’icyo byageza ku gihugu.”

Sandrine Umutoni umuyobozi wa Imbuto Foundation we yasabye uru rubyiruko kugira icyerekezo cy’iterambere bakagirira akamaro imiryango bakomokamo.

Yakanguriye buri wese gutekereza ibikorwa byamuteza imbere, nko gukora imishinga ibyara inyungu n’ibindi bigendanye no gufata neza ubuzima bwabo bagana ku iterambere.

Jean Marie Vianney Twiringiyimana na Diane Mujawayezu bari muri iri huriro bemeza ko biteze kuhungukira byinshi.

Mujawayezu ati “Nagiye mbona amahugurwa nk’aya, mubyo navanyemo ni uko nk’ubu ntagipfusha ubusa amafaranga mbonye, nafunguje compte nizigamiraho utwo mbonye twose kandi nizera ko bizamfasha.”

Mu myaka 10 ishize Imbuto Foundation, yashinzwe na Mme Jeannette Kagame, irihira abanyeshuri nk’aba hamaze kurihirwa abana 6 000.

Isaac Munyakazi agira inama urubyiruko ruri aha kurangwa n'ikinyabupfura mbere ya byose
Isaac Munyakazi agira inama urubyiruko ruri aha kurangwa n’ikinyabupfura mbere ya byose
Sandrine Umutoni we yarusabye no kugira ibitekerezo byo kwiteza imbere hakiri kare
Sandrine Umutoni we yarusabye no kugira ibitekerezo byo kwiteza imbere hakiri kare
Bamwe mu bayobozi baje gutangiza iri huriro ry'urubyiruko hamwe n'abahagarariye abandi muri uru rubyiruko
Bamwe mu bayobozi baje gutangiza iri huriro ry’urubyiruko hamwe n’abahagarariye abandi muri uru rubyiruko

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish