Digiqole ad

Burundi: Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezidansi yarusimbutse

 Burundi: Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezidansi yarusimbutse

WIlly Nyamitwe

Willy Nyamitwe Umujyanama akaba n’Umuvugizi wa Pierre Nkurunziza yarusimbutse aho yatezwe n’abashakaga kumwica ubwo yaravuye ku kazi yerekera iwe ahitwa Kajaga mu murwa mukuru Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuya 28/11/2016.

Umujyanama n’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Nyamitwe
Umujyanama n’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Nyamitwe

Amakuru aturuka i Bujumbura aremeza ko Willy Nyamitwe yakomeretse akaba yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro.

BBC ivuga ko umwe mu bamurinda yahasize ubuzima undi arakomereka bikomeye. Willy Nyamitwe ni umujyanama wa Nkurunziza akaba akunze kwikomwa cyane n’abarwanya ubutegetsi bwa Leta ya Nkurunziza.

Uyu munsi kandi hari hiriwe imyigaragambyo ishyigikiwe na Leta y’u Burundi yo kwamagana iyoherezwa ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ONU yabereye mu mujyi wa Bujumbura  kuri uyu wa mbere ikitabirwa n’abantu barenga ibihumbi cumi.

Leta y’u Burundi kandi ikaba yameze gutangaza ko itazakorana n’izi nzobere ngo kuko nta gishya bazaba bazanye nkuko byatanganjwe na Minisiti ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu Martin NIVYABANDI.

Iki gitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe kije gikurikira ibindi byagiye bigwakuri bamwe mubashyigikiye Nkurunziza harimo n’urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana wiciwe mu modoka yari imutwaye  mu kwezi kwa munani umwaka ushize i Bujumbura muri quartier Kameenge.

UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Agakino. Ibyo biramenyerewe. Buriya hari Umusatsi ukomeye bagiye kwica.

    • Uwaguha akogakino nawe ukagakina ntakindinakwifuliza.

    • ntimukishimire ikibi kibaye kuri bagenzi bamnyu amaraso araryana

  • Agakino. Ibyo biramenyerewe buriya hari Umututsi ukomeye bagiye kwica.

    • Nabo bava amaraso.

    • Ubu nawe rero ngo uravuze, ako gakino uvuga ko kumena amaraso wifuza nawe ko kakugeraho? Abanyarwanda umenya turi injiji kuko ntitwigeze dukura amasomo mubyatubayeho, none se niba ari agakino uwo mugabo Nyamitwe niwe wirasheho? Ese yirasheho kugirango bice umututsi ukomeye mu Burundi? Mwajya mureka gukina sha ubuhutu, ubututsi n’ubutwa bwacu tukabubika mu ikofi?

      • Ahubwo se wabukuye muri iyo kofi ukabujugunya

  • Wakina kuriya ari wowe?

  • Urashaka kuvuga se ko ari Nyamitwe washatse abamutegeta munzira?ntugakine kumubyimba abantu Albert we wowe wabikora?

  • Albert we ikigaragara wanga uburundi n’abarundi.baKubwiye ko umuvugizi wareta yahakomerekeye umwe mubari bamurinze arapfa nawe ngo”agakino”niba woe ariko ukina sibyo.Muge mwibuka ko Abarundi ari abantu kdi byongeye ni nabaturanyi.Nta mpamvu yo kubishimira ho bari mukaga kuko iminsi mibi ntawe uyicuraho undi disi we.

    • Iyo bamwica naribwemere ko ataragakino, ariko uwamurindaga yahasize ubuzima we arakomereka gahoro arimo arakurikiranwa n’abaganga, mbega ikinamico, ese yakomeretse hehe raa, nagatoki namano, reka mwumva undi mugeneral wo muriEX FAB bamurituye bihorera kubatavuga rumwe nubutegetse. icyo mbabwiye nuko amaraso yumuntu atajya agenda ubusa, biriya byose bazabiryozwa. reba bariya bajenosideri birirwa bagarurwa mu rwanda kubera amaraso yinzirakarengane

      • @Titi urumuntu wumugome ukabije.

        • Ntubibona se yitwa tit ( mabere)

      • Ufite icyo uhaze nshuti, uwo ni umurengwe w’amahoro Paul K. yatugejejeho umaze gusinda. Ibi wita imikino nuko bidashobotse ngo nawe bikugereho ukine nkabo barundi. Ese sha, Nyamitwe iyo apfa wari kumurya cyangwa harindi nyungu byakugezaho usibye ibyishimo bipfuye nabyo kandi by’akanya gato nka bimwe byabandi barongora indaya mu kanya gato bagatangira kwicuza amafaranga bayihaye? Ndi nkawe nakwiga gufunga umunwa nkajya nywufungura njyiye kurya gusa kuko uwawe nta kintu kizima kiwusohokamo.

      • Ufite icyo uhaze nshuti, uwo ni umurengwe w’amahoro Paul K. yatugejejeho umaze gusinda. Ibi wita imikino nuko bidashobotse ngo nawe bikugereho ukine nkabo barundi. Ese sha, Nyamitwe iyo apfa wari kumurya cyangwa harindi nyungu byakugezaho usibye ibyishimo bipfuye nabyo kandi by’akanya gato nka bimwe byabandi barongora indaya mu kanya gato bagatangira kwicuza amafaranga bayihaye? Ndi nkawe nakwiga gufunga umunwa nkajya nywufungura njyiye kurya gusa kuko uwawe nta kintu kizima kiwusohokamo

      • Urahaze sha kandi burya ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.ngaho iyo kinamico nawe uzayikine wumve icyo abandi bakurushije.

  • Njye birantangaza cyane iyo mbonye abanyarwanda bishimira ibibera iburundi ukagirango ni umupira barimo kureba! Ngo kumena maraso ni “agakino”, ese nibyabaye iwacu nabyo tuzabyite agakino? Ibyo aribyo byose uwahanuye indege y’ikinani yashakaga ko uRwanda rwaka umuriro, nabyo tuzabyite agakino? Ese niba ari agakino wowe wihinduye umufana uwagufata akaguhindura umukinnyi mucyo wita agakino wakwemera kujya mu kibuga kuraswaho no kwicwa? Hashize igihe kinini hari abavugako ngo hari genocide iri gutegurwa iburundi, ese kurasa kuri Nyamitwe ni impamvu yo kugumura abaturage bashakaga? Nyamara barundi namwe barundikazi, ababashuka ngo nimutwike igihugu cyanyu mumenyeko mutazotana uwo muriro, nimwe muzicwa bo bigaramiye iburaya cyangwa n’ahandi; niba amateka uRwanda muturanye rwanyuzemo ntacyo yabigishije nimukomeze mushotore, murase kuri abo ba nyamitwe naba nkurunziza! Nimwe muzaba muri kwikururira ishyano ndababwiye! Genocide mwumva yabaye mu Rwanda ntimuzagirengo ni ikintu cyiza mwakagerageje kujyana iwanyu, twayiburiyemo abacu, twararize, twasigaye turi nyakamwe, bamwe muri twe bahindutse abasazi kuberayo, ubwo kandi simvuze ibindi byago byinshi abanyarwanda bahuye nabyo kubera yo. Abanyeporotiki b’iwanyu mwari mukwiye kubima matwi ejo mutazitwikira igihugu bababeshya ngo ni Nkurunziza mwivunaga, ubu barababwira ngo navaho muzabyina mwishime, barababeshya kuko niyicwa nibwo muzabona imbyino bari kubabeshya izo arizo. Nisabire umuseke ureke comment yanjye itambuke, ndikuburira abavandimwe bacu b’abarundi ngo ejo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba.

    • @Kabarisa,urakoze cyane kuburira abavandimwe bacu b Abarundi kandi koko ngo ijoro ribara uwariraye.naho abogeza bo nababwira iki isi nayo ndayizeye izi gutanga amasomo ni uko benshi batumva.

  • Abacyatsa umuriro mu Burundi nabagereranya na ya nkubisi y’amazirantoki. Irayitarukiriza byanze bikunze.

  • Ubu SERGER NDAYIZEYE aramoka avugeko ari KAGAME PAUL. ubirinyuma doreko KAGAME wacu yabagoreweho

  • Yarusimbutse kuko baba batabigambiriye ngo bamuvizire neza, naho igituma abandi bapfa n’uko nyine baba babafiteho gahunda simusiga, aba rero n’imitwe ngo bereke abavuga ko ubutegetsi bwiburundi bwamaze abantu, ubu bagatekinika ngo berekane ko n’abari kubutegetsi barikwicwa, byahe ko ari imitwe bapanze. Mubenshi beshwe se kuki ntawarusimbutse n’umwe. Nukugirangobayobye uburari. Nibareke kubeshyaho ngo abashatse kumwica bahushe, kuki se adahusha kubandi? Ntautazapfa twese niyo nzira ariko murekeraho kumara abantu niba namwe mutiny kwicwa kuki mubikoera abandi. Kandi umwianyi aho ava akagera ahora yikanga baringa. Wanga, wagira gute, amaherezo ni hariya tu.

    • Mujye mugabanya ubunyamanswa n’ubugome bwabokamye. Ubu wumva Nyamitwe yazize koko kwikinisha? Uzi ko wagirango abanyarwanda mwarozwe amaraso? Murabura gushimira Imana yamukijije ngo ni agakino? Ka mbabwire, uhora agasozi ubusa kagatuma ku kandi ngo uramporere.

      Nyamuna mugabanye umurengwe kuko abaririmbye ko uRwanda ari akarwa k’amahoro igihe Uburundi , Uganda, … bari bamerewe nabi nkeka ko abarokotse muribo ubu batayishyira ku munwa. Mwirinde mutazadukururira umuvumo uwo twabonye urahagije.

      • Uwo yabyanditse ku giti cye, ntabwo yigeze yandika ko avura abanyarwanda please!

    • Codagy Cecilia we, ugomba kuba nawe uri umwicanyi ruharwa ukaba n’umuhezanguni wa karahabutaka. Ubwo se Willy NYAMITWE aramutse apfuye cyangwa undi murundi wese apfuye bikungura iki???Ariko Imana ikubabarire utazafatwa n’umuvumo.

  • Yoooh …. Imana ishimwe, yongere ishimwe pe. Uyu mugabo ni umunyabwenge, intiti, ndamukunda. U Burundi bwari bugendesheje. Nishimiye ko arusimbutse.

  • umuntu wese nicyiremwa cy’imana.NTA Muntu numwe ugomba kwishimira ibyago byabandi.Imikino yogukinisha \
    hicwa abantu nta mikino irimo.UWO watahutse Imana ifashe umuryango we,ndetse n’abakomeretse Imana ibakize.jamais jamais nti tukishimire ibyago byabandi,namahano.Twamagane abafite bose imigambi mibi.

  • Il est très sympatique Will NYAMITWE et c’est un garcon très ouvert. Abashaka kumwica sinzi icyo bashaka. Abanyapolitiki bo muri opposition mu Burundi rwose ni abana babi, kandi abo Babiligi barimo kubashuka bazabyicuza nyuma.

    • Abo barimo kwica se cga bishwe nta bwenge bagira cga bagiraga? Nta bu sympathie bagiraga cga bagira? N’uko musympathize neza nababwira iki. Abicira abandi kubamara erega nabo urupfu rurabareba di. Tt se paie ici bas.

Comments are closed.

en_USEnglish