Digiqole ad

Sena yemeje umushinga wambura Police gukurikirana Iterabwoba, Iperereza, Gusaka,…

 Sena yemeje umushinga wambura Police gukurikirana Iterabwoba, Iperereza, Gusaka,…

Abasenateri bemeje iri tegeko 100%

*Gusaka: Sen Tito ati “Ubwo police nishyiraho Roadblock ukanyuraho ntizagukora mu mifuka?”
*Sen. Nepomuscene yibaza uko Police yarinda umutekano w’abantu igakomwa ku iterabwoba…

Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rigena ububasha; inshingano; imitunganyirize n’imikorere bya Police y’u Rwanda. Iri tegeko ryambura Police inshingano z’ubugenzacyaha; gukurikirana iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukora iperereza, byose byahawe Urwego rushya rw’igihugu rushinzwe iperereza, RIB (Rwanda Investigative Bureau).

Abasenateri bemeje iri tegeko 100%
Abasenateri bemeje iri tegeko 100%

Iri tegeko rihindura kandi rikuzuza Itegeko n°46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda ririmo ingingo nshya zagiye zambura ububasha urwego rwa Police y’igihugu.

Ingingo ya Kabiri, iya Gatatu no kuva ku ngIngo ya Gatandati kugeza kuya 14 n’ingingo ya 16. Ingingo ya Kabiri ihindura iya 7 (itegeko ryagenaga Police mbere) ivuga ku nshingano za police y’u Rwanda nyuma yo kuvugururirwa imikorere.

Iyi ngingo igaragaza ko inshingano zari zisanganywe na Police (itaravugurwa) nk’Ubugenzacyaha, Iterabwoba zitakiri mu bubasha bwayo kuko ziri mu nshingano z’urwego rw’iperereza (RIB/ Rwanda Investigative Bureau) ruherutse kwemezwa na Guverinoma.

Senateri Rugema Michel uyobora komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yamuritse raporo ikuboyemo ubu bugororangingo, yagize ati “ Ibijyanye n’Ubugenzacyaha, Iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka biri mu nshingano za RIB. Twizeye ko bizajya mu itegeko rya RIB.”

Ingingo ya Gatatu ihindura iya 08, igena ibikorwa by’ingenzi bya police, yambura ububasha police ibikorwa byo kurinda umutekano wo mu nkiko, Gufatanya na police z’ibindi bihugu (Interpol) mu kurwanya ibyaha ndengamipaka byose byahawe RIB.

Ingingo ya 15 (y’itegeko rishaje) yavugaga ku guhagarika no gukurikirana umuntu ubangamiye umutekano iyi ngongo ivugururwa n’ingingo nshya ya 07 (itegeko rishya) itagaragaramo iyi nshingano na yo yahawe RIB.

Batanga ibitekerezo kuri iyi raporo y’ibyagiye bivugururwa muri iri tegeko n’ibyongewemo, bamwe mu basenateri bagarage impungenge kuri izi nshingano zambuwe Police.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene avuga ko bitumvikana ukuntu police yarinda umuteno w’abaturage mu gihugu ariko igakomwa ku iterabwoba kandi na ryo ribera imbere mu gihugu.

Uyu musenateri wabazaga Komisiyo yamuritse iyi raporo, yagize ati “ Igihe tugezemo, ikibazo cy’iterabwoba gihangayikishije Isi, ndagira ngo Komisiyo imare impungenge ku buryo ruriya rwego (RIB) ruzakora kandi rugahura n’inshingano yo kurwanya iterabwoba rwonyine police itabigizemo uruhare.”

Sen. Sindikubwabo akavuga ko n’ubwo izi nshingano zahawe urwego rushya kugira ngo ruzikurikirane  neza ariko ko izindi nzego zitambuwe ububasha bwo kurwunganira.

Hon Tito Rutaremara wagarutse ku nshingano zo gusaka zambuwe Police, avuga ko na kuntu police yarinda umutekano mu gihugu itagenzuye abantu bitwaje ibyahungabanya umutekano n’ituze ry’abanyagihugu.

Ati “ Ko mwavuze ko police itagomba gusaka, ubu nishyiraho nka roadblock (bariyeri) ukanyuraho ntabwo izakora mu mifuka yawe ngo irebe ibintu ufite kuko igomba kureba ibyo utwaye kandi na byo babyita gusaka, keretse nimubishakira iri jambo ryoroshye.”

Hon Rugema Mike wamuritse raporo ikuboyemo ubu bugororangongo bwakozwe kuri iri tegeko rigena inshingano nshya za Police, avuga ko izi nshingano zitambuwe police ngo zijugunywe. Ati “ Ziriya nshingano ntizatawe, ntabwo zatakaye. Hari urwego byashyikirijwe.”

Sen Rugema wahise agaruka ku ngingo ya Gatatu ijyanye n’ibikorwa by’ingenzi bya police, avuga ko ibikorwa by’ingenzi bizarangwa n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano zose zo mu gihugu bityo ko na police itabikomweho ahubwo ko izajya itanga ubufasha mu kugira ngo bikurikiranwe neza

Ati “ Icyakozwe ni ukugaragaza aho imwe itangirira urundi rwego rugakomeza…Nk’iby’iterabwoba byahawe ruriya rwego (RIB) ariko si ukuvuga ngo niba police ibonye information ku gikorwa cyambukiranya umupaka, ahubwo ni inshingano zayo zo gukora raporo ikayishyikiriza urwo rwego kugira ngo rushobore gukora iperereza ryimbitse.”

Iri tegeko ryasabiwe gusubirwamo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Sena yaritoye 100% dore ko ryatowe n’Abasenateri 20 bari bitabiriye imirimo y’inteko rusange.

Nk'ibisanzwe imirimo yari iyobowe na Perezida wa Sena n'abamwungirije
Nk’ibisanzwe imirimo yari iyobowe na Perezida wa Sena n’abamwungirije
Senateri Rugema avuga ko izi nshingano zitambuwe police ngo zitabwe
Senateri Rugema avuga ko izi nshingano zitambuwe police ngo zitabwe
Hon Rugema n'abo bakoranye ubu bugenzuzi
Hon Rugema n’abo bakoranye ubu bugenzuzi
Minisitiri Evode yari yitabiriye iyi mirimo y'Inteko rusange
Minisitiri Evode Uwizeyimana yari yitabiriye iyi mirimo yo kwemeza iri tegeko 

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • ubu ni ubu escrot hahahahahah, RIB se ni iki si Police, hahahahahah Ubwo bushobozi iyo mwandika ko bwambuwe Police bugasubizwa police hahahahahaha. Kandi ubu aba bandikiwe peridium nyuma yo guta umwanya bambura police uburenganzira kugirango babusubize police hahah

  • Mwakoze bayobozi RIB izafatanya n’abaturage kandi byose bizashoboka.natwe turahari tugafatanya kubaka i Rwanda

  • Kuri wowe wiyise hihi ibi uvuga ngo RIB ni police ubikuye he? Ntugaheranwe n ‘ amateka. Urwego rushya niba hari inshingano zisa n’izari zisanzwe muri police ntibibuza kubaho. Ubaye nk’abakitiranya akarere na commune

  • Hakenewe grill yasobanura neza itandukaniro ry’izi nzego zombi ese kuzikoramo bisaba iki amashuri yahe ? Umushahara w’abazikoramo uhagaze ute ku rwego runaka
    Ese kuvana ububasha kuri polisi nta ngaruka mu gihe hasanzweho Dasso ? cg nayo izamburwa ububasha na polisi ? Nihagire ubisesengura akore inkuru yatwigisha uko bizaba bimeze exactly

  • NSA,CIA,FBI,CIA ikikigo kizaba gikora nkakimwe muri ibi gusa usanga gikoramo abantu binzobere mu bwirinzi,kandi babahanga muri investigation beshi usanga bari abakozi ba special force,navy seal,abahanga mu bya informatique mugihe ubu wasangaga polisi ibalizwamo byose.

    • uvuze ukuri rwose. hari hakwiye ko Police cyanecyane abakora isaka baba bashoboye koko.
      ejobundi nabonye Umudamu akwepa Police ngo irasaka magendu agahita afata akamoto akigendera. byanyeretse ko Police igifite byinshi byo guhugura abayigize.

  • Polisi itarwanya iterabwoba, ntisake, ntiperereze, ntabwo ibaho. Ikimenyimenyi ni uko urwo rwego rushya muzasanga 3/4 by’abarugize bari basanzwe mu gipolisi cyangwa mu gisirikare.

  • Abazakora se muri RIB azaba ari bantu ki?? Ni mutubwire abashomeri twigeragereze amahirwe. Ese nabo bazajya bambara imyenda y’akazi ibaranga nkuko Police yabikoraga cg bizamera nka babandi najyaga mbona birukankana abacururiza mu kajagari umuntu akayoberwa gutandukanya ushinzwe uwo mutekano n’abandi bantu bose bari aho??? Ese inshingano Police yo izasigarana ni izihe ? Munadutandukanyirize inshingano za Police na Dasso nyuma y’izi mpinduka.

  • Ibi nibyiza kuko n’ubundi police twarayizeraga tuzi ko icunga abantu n’ibintu ariko nabo twaje gusanga ari nk’abandi bose, Nawe se umupolisi ajyaho agafatanya n’abaturage cga umuturage runaka ati tuzice umuntu kanaka cga umwana wa kanaka, umwana cga kanaka cga w’umuturage runaka, byajya mumanza bagenzi ba polisi bagafata ngo n’abagenza icyaha bakajya gutekinikana n’ubashinjacya n’ubucamanza ngo barimanganye basisibiranye ibimenyetso ngo ba proteje cga bahishire uruhare mugenzi wabo yakoze mu kwica umuntu, ubwo iyo ni polisi yahe nako ubugenzacyaha buhe. Bikaba ngo uwo urega niwe uregaho. Wenda akarengane gakorwa murubu buryo kagabanyuka, kandi wabona hari nabareba kure babiteye imbone cyera twigunga ngo nauturebera. Ahubwo nitumenyengo: Ese uzagirana ikibazo nabapolisi bamwe baba bamwambuye, cga se bamwicye cga ubundi bugome bundi, ntibazajya binjira no muri RIB gusaba gufashwa muri teknike? Sinon, byaba aribyiza.

  • jye ndabona police itambuwe izi nshingano, ahubwo ubu nibwo police igiye gukora neza uwo mulimo yali isanzwe ikora, of course ifatanyanyije na RIB… NTA GISHYASHYA RERO, NTA CYAHINDUTSE.

  • Turasaba ko Nyakwubahwa President wacu yakurikirana ibi bintu mu buryo bwimbitse kuko Ndabona ari ikibazo gikomeye cyane kuba police yambuwe inshingano zayo zose izakora iki?ikindi niba RIB izakora nka FBI bazabahe uniforms zibaranga kuko no mubindi bihugu byateye imbere baba bafite imyenda ibaranga

  • Mwiriwe Bavandimwe, RIB(Rwanda Investigative Bureau)iyoborwa nande?

  • Yes Imyendabyo ningombwa bazayibaha itandukanye niya Polisi cga Abasirikare, ariko tumenye ko imyenda atariyo ikora umurimo ahubwo imbere mumutima wa nyiruwomwenda bimeze bite? Hari ugukora nabi waduza n’agaciro kuwo mwenda w’akazi cg urwego ukorera. Dukeneye inzego zitareba inyungu zabo gusa ahubwo zikorera abaturage neza muri rusange ntamarangamutima ariyo yose muri byose. Wenda abataragiranye ibibazo na Polisi baba basubijwe maze abandi bakaba barabihombeyemo nacyo, ariko abariho bakarengerwa, bakabaho mw’ituze. Ariko uzi kwicwa n’ushinzwe umutekano mu gihugu cyawe en plus? Birababaaaazaaaaa. Burya ngo Ijoro ribara uwariraye. Ntimunigire comment ndabasabye. Ibiriho biravugwa kdi uvuze aba anaruhutse.

  • murorunkwe/…. wigira ubwoba, ziliya nzego zose z’umutekano zizaba zuzuzanya, ahubwo impungenge ziveho, kuko ziliya descente sur terrain RNP yakoraga, izajya yuzuzanya na RIB,naho ubundi akazi ka Police karacyahali kose gatanu kuli gatanu, naho ubundi kuvuga ngo RIB ihabwe uniform, nibyo, uretse ko ntibyazagutungura hali agents ba RIB bashobora kukugeraho biyambaliye civiliyani, izo mpungenge ziveho rero. nizere ko unyumvise neza.

  • KELSEY, YOU ARE RIGHT, how can I meet U to discuss about this security way newly created? THANKS.

  • n ubundi ni agace ka police kahinduriwe izina.

Comments are closed.

en_USEnglish