Digiqole ad

Episode 53: James akubise Fille yihanukiriye…Uwo yatumye amuvuyemo

 Episode 53: James akubise Fille yihanukiriye…Uwo yatumye amuvuyemo

Ako kanya, tubona umukobwa wari wambaye  ama Lunette yijimye yo mu mwoko bwa Rayban , ipantaro imufashe n’agakweto gahagaze aza adusanga natwe tumuhanga amaso aba aduciyeho ageze imbere arahindukira akuramo Lunette ze aratwitegereza  aramwenyura asubizamo Lynette ahita akomanga ku gipangu cyo kwa Djalia,

 

Ubwo twe twari tumaze kwambara inkweto agahinda mu maso umutima utakamba kandi wuje intimba wa James watumye dutinda aho hantu tugize ngo tugende tubona hari ukinguye turebye tubona ni Fille! akibona wa mukobwa aba amwinazeho barahoberana karahava ubwo baba barinjiye natwe  dufata inzira turagenda ,

 

Twakomeje kugenda byanga James yagera aho akicara nkamuhagurutsa tugakomeza tukagenda tugeze ahantu mbona amanutse yihuta nanjye  ndamukurikira aba yinjiye ahantu mu nzu yari isize amarangi y’icyatsi hashushanyije ashushanyijeho n’icupa rya Mitsing mpita menya ko ari mu kabari.

 

James akigera mo yihuse ajya  kuri comptoir mbona sinzi ibyo bari kuvugana n’uwahakoraga mbona bamuhereje  icupa  rya wisky ntibuka neza uko ryitwaga nihuta njya kumubuza ariko aranga ambera ibamba arafungura atangira kunywa.

 

Numvishe mbabajwe cyane n’ukuntu James atangiye kwiyahuza inzoga kubera ibibazo atagizemo uruhare ubwo mba ndamufashe mujyana hirya mwicaza ahantu ha twenyine,

 

Njyewe-“ Bro, ihangane kandi wumve ko biriya byose nubwo bigoye kubyakira   ugomba kugira uko ubyitwaramo!, ugomba kubyitwaramo kigabo ,byaba bibabaje ushakiye umutuzo muri  wisky kuruta uko wawushakira mu mutima!”

 

James-“ Bro wapi,wapi yanyanze Djalia Weeeee!! ,nta handi nabonera gutuza usibye muri rino cupa! ,

 

Njyewe-“Bro ,niba byabayeho koko Djalia agahinduka, wikumva ko birangiye ahubwo shaka impamvu yaba yateye Djalia kubikora ubundi niba bishoboka dusabe imbabazi wongere ugire umutuzo!”

 

Yahise ashyira icupa ku meza yitsa umutima ahita ambwira,

 

James-“ Bro nagenze ingendo nyinshi iruhande rwa Djalia sinigeze ngambirira kumubabaza sinigeze nifuza n’umunsi n’umwe guhemukira isezerano nagiriye uriya umwana w’umukobwa Imana yanyihereye ngo atwaze umutima ,ubu kuki ampindutse koko?”

 

Njyewe-“ Bro,tuza ,ndabizi ibyo umbwiye ni ubuhamya natangwaho nk’umugabo ngahagarara nemye nkabihamya!,  Bro,Djalia kugukunda byari bimurimo!, byonyine kuba yarananiwe kwiyakira akarinda aho ajya mu nzu y’abarwayi kubera  wawe wambitswe icyasha imbere ye byanyeretse ko urukundo rufite agaciro gakomeye mu buzima bw’umuntu! ahubwo Bro, ko nzi ko uri umwere buriya ninde ubyihishe inyuma koko?”

 

James-“ sinatinya kuvuga ko ari Fille twizeye ngo yarahindutse ariko uko urukundo rwajye na Djalia rwakuraga  ni nako nawe  yibagirwaga!”

 

Njyewe-“ Bro,ubu se koko tubihamye?,Bro njye ndumva abaye  ari we yaba afite umutima w’ibuye!  nta mugisha nabonye wavuye mugutanya abakundana, Bro ikizakubwira  ko uri mu rukundo nyarwo  nuko uzahura na byinshi nkibi Bro ihangane kandi urukundo ntirutana nibigeragezo nkibi!!

 

James-“ooooooh no, ibyo mbona nibyo?”

 

Njyewe-“ ibiki Bro?”

 

James-“ dore aje hano ahubwo! Bro haguruka twigendere!”

 

Njyewe-“Inde ariko James? ni Fille se??”

 

James-“ yego Bro,ndamubonye niwe dore ngabariya we na wa mukobwa twabonye yinjira iwabo!”

 

Nahise mpindukira koko mba ndababonye bakata hirya bicara ahantu hitegeye batumiza ibyo kunywa ariko ntibigeze batubona njye na James!,

 

Wabonaga bari busy ukuntumbega basetse reka sinakubwira ari nako James akomeza kubitegereza  hashize umwanya utari muto James aba arambwiye!

 

James-“ Man,ariko ubundi ka Fille  uwagafata mw’ishingu nkagashyira hejuru ntikabimbwira neza!?”

 

Njyewe-“ ndabizi bitewe n’umujinya uvanze n’agahinda  wanabikora ariko Bro bireke dore nta mpamvu yo gucyemura ikibazo uteza ibindi ,turakuze byo kumenya ubwenge bw’ikibi n’icyiza!”

 

James-“ aaaaah, buriya Fille ndi kumureba nkumva sha ,..nako reka..!

 

Ako kanya James yahise ahaguruka yihuta nanjye muhaguruka ho akomeza asatira aho ba Fille bari bari ubwo muguhaguruka tugenda Umuserveur waho  twari turi ninjye yahise ahaguruka ati munyishyure ndabona mugenda nkabatorotse, koko nahise nkora mu mufuka vuba vuba muhereza 5000rwf  nari mfite yonyine ndakomeza nkurikira James nkigera aho ba Fille bari bari  nsanga James na Fille bahagaze barebana ay’ingwe ariko nta n’umwe uvuga!

 

Hashize akanya Fille aba aravuze,

 

Fille-“ James winkanga ayo maso ureba nabi wibuke ko wayishimiye isura urebana umujinya wibuke ko wayikuye mu bandi igihe nakwegeraga ugatama umuhumuro! sinigeze nibagirwa na rimwe ko wanciye mu myanya y’intoki, urwo nakubeshye nkaba ndubona ubu runzamukamooo!!

 

James, mpora nicuza impamvu nishutse nkakubeshya urukundo mu gihe nari ngufite mu biganza buri gihe mbura amahoro mbona urukundo uha Djalia kandi ari njye nakabaye ndufite ibyo byose bigakomeza  kunyicira umutima,  reka rero nibohore ingoyi y’intimba nterwa  no kuba ngukunda ubu aho  utabibona mu gihe njyewe nshira nshirira! simfite isoni zo kubivuga ,nubwo ndi Fille wananiranye ariko ni wowe muhungu wanze kuva mu bwenge bwanjye! nanjye Sinari nzi ko byabaho ariko nabonye ko urukundo nakwimye cyera  ruri ubu!”

 

James-“ Fille ,niwongera kumbwira ko unkunda ndaguhonda ubu nta mishyikirano iri  hagati yanjye nawe icyo nshaka ni uko umbwiza ukuri ibindi ubundi ngaho mbwira se nyine ni iki cyatumye unteranya na Djlia?”

 

Fille –“urashaka ko nkubwira iki se ko byose ari urukundo ngufitiye rwabiteye ,ninjye wacanyemo umuriro nyine!”

 

James-“ Fi, byose ni wowe wabikoze ?”

 

Fille-“ ni njyewe maze!”

 

 

Fille akivuga gutyo nanjye byandiye ahantu James aba amukubise urushyi rwiza,  Fille arizengurutsa nanjye mfata James ngo atongera  ubwo abashinzwe umutekano w’akabari baba baje kudusohora, tugeze hanze James akomeza kunyiyaka ngo asubyemo, Fille n’amarira menshi ahita avuga,

 

Fille-“ James,kuba ngukunda nibyo bitumye urambura ukuboko ukankubita urushyi?”

 

James-“ Eddy ndekura mwonyeze ahubwo ambone neza!”

 

Ubwo James yabivugaga najye nkomeza kumufata, Fille aba aravuze nanone…

 

Fille-“James ,nushaka unkubite uko wumva ushaka sinkurwanya ikizima ni uko wumva ko ibi byose ari intambara ndimo rwana ngo ngo ngutsindire!!”

 

James-“Fi, njye singukunda,  sinzanagukunda wowe uri inzira ijya mu mwijima nayinyuze rimwe sinzayisubira!!”

 

Fille-“ noneho nawe uri inzira yajye y’umucyo nifuza ko imurikira nk’uko ubikorera Djalia!”

 

James-“ Fi, niba wikunda va munzira yanjye na Djalia!”

 

Fille-“ niba ukunda ubuzima bw’umwana w’umuntu nanjye nyibuka wumve ko mfite umutima neguriye wowe!!”

 

 

James yahise ambwira ,

 

James-“ Bro,wandetse nkamukosora n’undi munsi ntazamenyere!”

 

 

James akivuga gutyo wa mukobwa wari uri kumwe na Fille yahise avuga nijwi rituje

 

We-“ ahaaa,mumbabarire sinari nzi ko bimeze gutya ubundi njye nitwa Chantal nitabajwe na Fille ngo mukorere aga service nibwiraga ko koroshye ariko umutima urankomanze ubundi njye  numvaga ko ntacyo bitwaye gucana umuriro hagati y’abantu, numvaga ko bashobora kuwuzimya da! ,ariko aka kanya  mbonye ko ari ukwenyegeza imyotsi bidatanga umutuzo kuri Fille,

 

Fi, ibyo washatse ntuzabigeraho pe! ,mbikumbwiye nk’uwagufashije kandi disi mumbabarire! nahamagaye Djalia mubwira byinshi ntibuka ariko namubwiye ko ndi Girl Friend wa James ndetse ntwite n’inda ye, mwiyama nkuko Fille yari  yabimbwiye, rero ibyo byose nabikoze ngo mbatanye kandi ibyo byose narishyuwe ndetse ayanyuma nari nje kuyafata! ahubwo Fi, mpereza nceho bana ibyanyu simbirimo!”

 

Koko Fille yahise akora mu mufuka amuhereza inote ntabashije kubona neza , uwo mukobwa  ahita agenda adusiga aho!!……….

Indi Episode ni ejo mu gitondo…

15 Comments

  • Nari kubabara iyo bitamenyekana!! Nanubu Fille ntabwo isi iramwigisha koko? Yewe nariraye!!!

  • Igisubizo kiraboneka tu.dayimoni yagaragaye!!

  • Ndakabatanze nariraye ngategereje

  • mbaye uwa mbere

  • mbega fille !hobe ibyansize

  • Ahaa!

    • Reka Fille umuhanda umubone ntiyaraherutse kugenda asabiriza imihana yose ariko urumwana mubi pe!!!!! naho James na Eddy murabantu baba gabo ibyiza birimbere muzahorane urworukundo rwa kivandimwe kandi murabanyamugisha Djalia nawe mumwumve yarakomeretse mwese mubabarirane amahoro yongere asagambe mwishime, sina reka kubibutsa amakuruki ya soso yakorubukwe bwarapfuye cg Eddy yabuze fr yintwererano ntiyirirwa ajyayo?

  • Nigatoya rwose, mujye mugerageza mukore inkuru ndende, nahubundi wagura ngo nikina mico rwose! Yakabaye byibuze imara na 10 min.

  • olalalaaaa! mbega umugore mubi fille! ntahandi akwiye atarukuzerera umuhanda kubera ibikorwa bye kuko agumye kwa Djalia yazanamugirira nabi.James komera kdi wigangane ubwo ukuri kwagaragaye Imana irimuruhande rwanyu kdi ikikwereka urukundo nyarwo abanzi bibyiza ntibarwishimira,Ntwari Eddy nawe komeza ufashanye numuvandimwe James muragana aheza kdi ibiza birimbere.Agace gakurikira dushaka kubona fille barikumuhambiriza,Djalia aciriye bugufi James asaba imbabazi kuko yafashe ikemezo yihuse nubwo yariyakomeretse.Eddy nawe turashaka kumva yahiriwe aho yababariye.Mignone na fille babe isomo ariko muri societe ntitubakeneye baradukomeretsa.thx

  • Fille niyumve nicyocyamushobora

  • Yebabaweeeeee, inkoziyibibi.com mumureke aze yongere yangare uwishe ntaririrwa

  • Mbega shitani yumukobwa
    Ahubwo Djalia ni yiruka ne ishyano vuba vuba

  • Woaw that is good,ndakeka epsode ikurikira James na Djalia bazasubirana maze Fille agasubira kuzerera cg gucuruza agataro,Kandi ababana bazakundana de+iki nikimara gukemuka ndabyizeye.

  • Ohlala!1 kuki mwemeye ko uwo mukobwa agenda atabibwiye djalia koko?

  • Number1

Comments are closed.

en_USEnglish