Digiqole ad

I Muhanga hashize ibyumweru 2 umuriro ubura…REG ntibisobanura neza

 I Muhanga hashize ibyumweru 2 umuriro ubura…REG ntibisobanura neza

Mu mujyi wa Muhanga barataka ibibazo cy’ibura ry’umuriro

Mu mujyi wa Muhanga hashize ibyumweru birenga bibiri hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi umara igihe kinini cy’umunsi wagiye cyangwa ukaza ucikagurika. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga buvuga ko bataramenya intandaro y’iki kibazo gusa bukavuga ko gishobora kuba giterwa n’intsinga zishaje.

Mu mujyi wa Muhanga barataka ibibazo cy'ibura ry'umuriro
Mu mujyi wa Muhanga barataka ibibazo cy’ibura ry’umuriro

Kuva taliki ya 18 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo hadutse ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Iki kibazo kigitangira, ubuyobozi bwa REG bwavugaga ko ari imashini imwe iri muri sitasiyo ya Kigoma mu Karere ka Ruhango yangiritse.

Gusa ubu imvugo isa nk’iyahindutse dore ko Batangana Régis uyobora ishami rya REG muri aka karere ka Muhanga n’igice kimwe cya Kamonyi avuga ko kugeza ubu batarabasha gutahura izingiro ry’ikibazo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Batangana avuga ko basuzumye basanga iyi mpamvu atari yo itera iki kibazo cy’ibura ry’umuriro ahubwo ko bakeka ko ryaba riterwa n’imiyoboro ishaje irimo imashini n’intsinga z’amashanyarazi zimaze igihe zubatswe.

Ati «Turakeka ko hari imiyoboro  ishaje ikenewe gusazurwa kandi iki kibazo twakibwiye ubuyobozi bwo hejuru dutegereje igisubizo bazaduha kuko nta bushobozi twebwe ubwacu dufite bwo kubyigurira.»

Bamwe mu bacuruzi  bakorera mu mujyi wa Muhanga bavuga ko bakomeje kugwa mu gihombo, bakavuga ko byaba byiza bamenyeshejwe bazajya bawubonera kuko hari igihe ugarukana ingufu nyinshi ukangiza ibikoresho byabo biba bicometse.

Mazimpaka Claude utuye mu murenge wa Nyamabuye avuga ko muri iki gihe cy’ibyumweru bisaga bibiri bamwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga babimaze badakora.

Uyu mugabo anavuga ko ibura ry’umuriro rinahungabanya umutekano kuko hari abitwikira umwijima bakajya kwiba mu baturage abandi bagatera mu nzira abari mu ngendo bakabambura ibyabo.

Ati « Iyo amashanyarazi abuze ku manywa turafunga tugataha,yabura n’ijoro tukarara turwana n’abajura ibi byose biraduhangayikishije.»

Abatuye umujyi wa Muhanga bavuga ko iyi miyoboro igaburira amashanyarazi mu mujyi wa Muhanga imaze imyaka irenga 40 itarahindurwa. Mu karere ka Ruhango, Ngorero na bimwe mu bice bya Kamonyi naho haravugwa iki kibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

BATANGANA Régis Umuyobozi wa   REG mu Karere ka Muhanga n'igice ya Kamonyi,akeka ko ibura ry'umuriro ryaba riterwa n'insinga zishaje
BATANGANA Régis Umuyobozi wa REG mu Karere ka Muhanga n’igice ya Kamonyi,akeka ko ibura ry’umuriro ryaba riterwa n’insinga zishaje

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

12 Comments

  • REG nishakishe uburyo icyo kibazo cyakemuka mu maguru mashya kuko uretse igihombo mu bacuruzi hiyongeraho n’ubujura bwinshi bwiyongera kubera ikizima.Birihutirwa!

  • Murikutubeshya kuko Musoni James yavuzeko muri 2017 70% byabanyarwanda bazaba bafite amashanyarazi.Bivuzeko ingufu zizaba zihagije zogucanirabo bantu ndetse ninganda.

  • Munyumvire uyu muyobozi “ngo akeka ko” Uyu ashobora kubatazi inshingano ze. Ngo akekako insinga zishobora kuba zishaje.Wayobora gute ukekako?

    • Nonese umuyobozi ni Imana. Njye nababazwa nuko nta na kimwe akeka.

  • N’iyiSaa twawubuze ahubwo nibarebe ibindi bigo by’abikorera baha isoko barabeshya buri gihe ngo bagiye kubikemura none ngo ntabwo bazi ikibazo cyateye ibura ry’umuriro barangiza bagahembwa amafaranga y’umurengera ava mu misoro y’abanyarwanda Mana we

    • ukekako c iyo misoro uvuga ariyo bahembwa?none c bo ntibakora ngo binjize? abantu mutari aba technicien mupfa kwandika ibyo mutazi ahubwo byaruta mukajya mwicecekera. mujye mwemerako abana b’abanyarwanda ntako batagira ngo bakore quick recovery, uwakubwirako ibyo byumweru 2 bataryamaga babaga bari mukazi none ngo bahembwa umurengera? mbere yo kwandika jya ubanza unasure aho byabereye umenye amakuru cg unarebe situation. iyo akazi gakomeje ntabwo umuyobozi yavuga ngo”BYATEWE N’IKI ” team ye ipfa kuba ikiri mukazi kdi nzi nezako byakemutse. mwe mujye muryama musinzire ntakindi mushoboye uretse kwandika ibisebya

      • Wowe wiyise dada uvuze ubusa kabisa cg se ntabwo utuye i Muhanga. Niba ari quick recovery yo kunywa byeri yo, bariya basore barayishoboye. Abantu bamaze 2 weeks bataka ko nta muriro bafite, niyo uje uhita usubirayo, no kuri uyu mugoroba ntawaruhari, none nawe ngo byaracyemutse? Niba ari naho nawe ukora, umenye ko mutanga service mbi. abakora business bo sinzi ko bazabona numusoro wa Leta. Pane ishobora kuba 1 cg 2, ariko kumara iyi minsi yose umuntu ubishinzwe agicyecyeranya impamvu, biba byerekana ko ari mu mwanya utari uwe.

  • Inteko nibatumize basobanure uko ikibazo giteye naho itangazamakuru bararibeshya aaaa mpaka

  • ngo ntibazi ikibazo!!!!!!!!!!ninde uzakimenya se/ bavuze niba badashoboye guhaza abantu umuriro bakazana abandi bashoramari ariko bakareka gutuma abantu bahomba cyane koko??? ntibashaka no gusubiza uko byakemuka ubabajije baramwihoreraaaaaaaa

  • Oya biragaragara rwose ko uyu muyobozi yabapinze cyaneeee ukurikije uko areba ! Rwose urabona nta motivation nta nkeya yifitiye mu kazi !

  • ibi rwose muhanga turabirambiwe kbsa; rwose mushake uko mubikemura nahubundi turahombye peeee;

  • Hari uwitwa DADA,uvuze ngo bamaze 2 semaines bataryama!!!Ahubwo se niba bataryama umuriro ntunaboneke ubwo bakora iki?Erega iki kigo cyararushye.Abatechnicien bamwe usanga saa yine z’amanywa basinze.Ibi mbabwira si uguzebanya.Ahubwo ni abarame!

Comments are closed.

en_USEnglish