Digiqole ad

Gambia: Perezida Jammeh yasubitse kwiyamamaza ngo yunamire Fidel Castro

 Gambia: Perezida Jammeh yasubitse kwiyamamaza ngo yunamire Fidel Castro

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yari inshuti ikomeye ya Fidel Castro wategetse Cuba

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh kuri uyu wa mbere yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza kugera kuwa kane mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Perezida Fidel Castro witabye Imana ku wagatanu w’icyumweru gishize afite imyaka 90.

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yari inshuti ikomeye ya Fidel Castro wategetse Cuba
Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yari inshuti ikomeye ya Fidel Castro wategetse Cuba

Minisitiri ushinzwe amakuru muri Gambia yatangaje ko iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose byo kwiyamamaza kwa Perezida Yahya Jammeh cyafashwe mu rwego rwo kunamira Fidel Castro wayoboye Cuba imyaka hafi 50.

Gambia cyari inshuti y’akadasohoka ya Cuba dore ko ari cyo gihugu cyabaye icya mbere kubaka umubano ushingiye kuri Ambasade na Perezida Yahya Jammeh ubwo yari akimara kujya ku butegetsi mu 1994 kuri Coup d’Etat.

Umubano w’ibihugu byombi watumye Gambia kigira abakozi benshi baturuka muri Cuba bahakora cyane cyane nk’Abaganga (Doctors).

Perezida Jammeh arimo kwiyamamariza kuyobora Gambia muri manda ya gatanu ikaba ari ku nshuro ya mbere agiye kwiyamamaza afite umuntu umwe wenyine bahanganye mu kibuga.

Mu mezi ashize imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu nka Human Right Watch yagiye imushinja guhohotera no gutoteza abamunenga abacecekesha cyane cyane muri iyi minsi begereje amatora.

Uyu muryango watangaje ko hari abantu babiri b’impirimbanyi bapfuye baguye muri gereza n’abandi benshi bafunzwe babayeho mu buryo budakurikije amategeko aho ngo badahabwa ibyangombwa nkenerwa by’ibanze nk’ubuvuzi n’ababafasha mu mategeko.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish