U Rwanda rwakiriye inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano
Kigali – Kuri uyu wa mbere, hatangiye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri y’abagore bo mu nzego z’umutekano baturutse mu bihugu 37 byo muri Africa, barigira hamwe uko ingamba zo kurwanya ibyaha, cyane cyane ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa zarushaho gukazwa.
Muri iki gihe, abagore bo mu nzego z’umutekano bagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishamikiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo niyo mpamvu bari kungurana ibitekerezo ndetse basangira inararibonye kugira ngo bafatire hamwe ingamba z’uko ibi bibazo byajya bikemurwa mu buryo bumwe.
Mbere yo gutangiza iyi nama, abayobozi banyuranye babanje gutaha ku mugaragaro Ikigo cy’Icyitegererezo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kigamije guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana kiri ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye abitabiriye iyi nama kubyaza umusaruro iki kigo gishinzwe ubushakashatsi ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Yagize ati “Dufite umurava mu kurwanya ihohoterwa rikorera abagore n’abana, kandi tuzashora imbaraga mu bigo bishoboye mu gukora ibikenewe ngo ihohoterwa rirangire.”
Min. Murekezi yasabye aba bagore bari mu nzego z’umutekano gutekereza uburyo batanga umusanzu wabo mu gushaka impinduka ndetse no gushyira mu bikorwa uburyo bwo gushyiraho uko umugore yarushaho kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, hagamijwe amahoro n’umutekano birambye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko urebye hirya no hino ku Isi ibyaha byo guhohotera no gusambanya abana biboneka hose, yaba muri Afurika ndetse no mu Rwanda.
Ati “Amakimbirane yo mungo avugwa buri munsi aracyagaragara, n’ibyaha rero bikunze kuza kenshi ku buryo havuka ubwicanyi hagati y’abashakanye. Inama u Rwanda rwakiriye uyu munsi ni ubushake bugaragara bwo kubirwanya hano iwacu muri Africa.”
Mubyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, u Rwanda ruri mu bihugu by’intangarugero muri Africa.
Major Kerubino-Kuanyi waturutse mu gihugu cya Sudani yavuze ko abaturage bose muri Sudani bibwira ko ari bo bonyine bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa, gusa ngo bakomeje ubukangurambaga buhuriweho n’inzego z’umutekano zose kandi bizeye ko nabo bazabasha kugihashya.
Agira ati “Niba u Rwanda rwarabigezeho, natwe (muri Sudani) tuzabigeraho.”
Iyi nama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano ifite intego igira iti “uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano”, iranasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama rusange ya 5 y’Inama Mpuzamahanga ya Kigali ”
Kigali International Conference Declaration (KICD)” yabereye i Alger muri Algeria muri Werurwe uyu mwaka.
Iyi nama kandi ikaba ihuriranye n’igikorwa cy’Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Daddy SADIKI RUBAGURA
UM– USEKE.RW